Ese twe iyo Yezu atubwiye turemera?

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 4, IGISIBO B

Ku ya 16 Werurwe 2015

AMASOMO: 1º. Iz 65, 17-21; Zab137(136); 2º. Yh 4, 43- 54 

Yezu aramusubiza ati: “ Genda, umwana wawe ni mutaraga.” Uwo muntu yemera ijambo Yezu amubwiye aragenda.

Ku munsi w’ejo hashize twizihizaga icyumweru cya kane cy’igisibo,icyumweru cya Nimwishime (Laetare), twishimira iminsi tumaze dukora urugendo rw’igisibo, rutuganisha ku birori by’ugucungurwa kwacu mu rupfu n’izuka by’Umwami wacu Yezu Kristu.

Amasomo ya liturujiya yo muri iyi minsi aradufasha kwinjira neza muri ibyo bihe by’umukiro wacu, atwereka Yezu Kristu we Soko nyayo y’Ubuzima kandi ubuzima butazima, tukamubona nkuwaje gusubiranya ibyari byarangijwe n’inabi ya muntu.

Dore ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya; bityo ibya kera byoye kuzibukwa ukundi

Yezu Kristu twumvise mu Ivanhili ya none akiza umwana w’umutware w’ibwami, aratangaza ku mugaragaro ibyo umuhanuzi Izayi yari yarahanuye mu myaka amagana yari ishize.

Mu gukora kiri gitangaza, Yohani yatubwiye ko Yezu yari asubiye i Kana mu Galileya, nuko abaho bamwakira neza kuko yari yarahakoreye igitangaza cyo guhindura amazi divayi bakanywa. Igitangaza cya mbere yagikoreye aho ari ku mugaragaro, ariko icyo gukiza uyu mwana cyo agikoze atari kumwe nuwo yakijije, ibyo bikatwereka ko ariwe Mukiza wari utegerejwe koko, wuje ineza n’ububasha, kandi ibikorwa bye ntibihagarikwe n’ikintu icyo aricyo cyose. Ni we nkuko Izayi yabitubwiye mu isomo rya mbere, waje kurema bundi bushya, waje gukuraho amarira n’imiborogo, ahari urupfu akahashyira Ubuzima, ahari inabi akahashyira ineza, amahoro n’ibyishimo bigasakara mu muryango we.

Yezu Kristu muri iki gitangaza, aratwereka ko natwe abamwemera hari byinshi byiza dushobora gukorera abavandimwe bacu, bitabaye ngombwa ko tuba twicaranye aho bari. Dushobora gufasha abakene tunyuze muri Caritas, maze icyo utanze kikazagera kuri uwo mukene utuye muri Aziya wowe utararenga imipaka y’u Rwanda. Dushobora gutera ibyishimo abashavuye, dukoresheje iterambere, telefone ukamuhamagara cyangwa ukandika ubutumwa bugufi; ukaba wakandika ibaruwa cyangwa ubundi buryo bushoboka.

Imana rero muri Yezu Umwana wayo w’Ikinege kandi hamwe na We na n’ubu iracyadukorera ibitangaza. Iracyatwimenyekanisha ku buryo butandukanye, bwaba ubwo tubona cyangwa se ubwo tutabona. Kristu aratwimenyekanisha, bikadusaba gufungura amaso tukamwemera maze nkuriya mutware w’i bwami tukemera ijambo rye rikiza: uwo muntu yemera ijambo Yezu amubwiye, aragenda.”

Ese twe iyo Yezu atubwiye turemera?

Bavandimwe, Yezu ntitumumenya tumureba gusa, n’abafarizayi baramurebaga ariko ntibamumenye. Nta wushobora kumenya Yezu atamwemera. Ni koko Yezu ntawe yahatiye umukiro, umwemera arakira. Muri buri gitambo cya Missa,twegera Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, aho atwigaragariza by’ukuri mu bimenyetso by’umugati na divayi. Twibuke ko bidahagije guhazwa cyangwa gukora kuri Yezu ngo dukire, kuko uretse no kumukoraho Yuda n’abanyaroma bamubambye baba baraturushije. Byongeye kandi abamwambuye ntibakoze ku myambaro gusa na we bamukozeho; abamukubise nabo ibiganza byabo byamukozeho, ariko ntibari bagamije gukira. Yuda we yaramusomye nkuko babigenzaga mu muco wa kiyahudi bagamije kwerekana ubuvandimwe, nyamara we yari agamije kumuhemukira. Ntibihagije rero guhazwa, kuko binashoboka ko wamwegera ushaka kumugambanira.

Kumva Ijambo rye ntibihagije kuko hari abaryumva bagamije kumuhinyura no kumutegera mu byo avuga nk’abafarizayi twumva mu byanditswe bitagatifu. Bisaba ukwemera rero ngo tugire icyo dukuramo.

Natwe muri iki gihe kuba kenshi tutakimenya ko Yezu akiza, cyangwa tugashidikanya ni uko amaso yacu arangamira ibimenyetso nka bariya ba nyagalileya, akibagirwa kurangamira aho byerekeza. Yezu iyo akora ibitangaza ntabwo aba agamije kwishimisha no kutwiyemeraho nkuko abamaji babikora, abagira ngo abyutse ukwemera muri twe. Turasabwa kwemera ko Yezu Kristu ari muzima kandi ko akiza nk’uko yakizaga mu Galileya na none arakiza, akaba abifitiye ububasha kandi akabikora kugeza n’aho amaso yacu adashobora kubona. Iyaba twari tuzi ibitangaza Yezu adukorera mu Gitambo cya Missa, ntibagiwe n’andi makoraniro dusengeramo, twataha ijuru tukiri ku isi!

Muri iki gihe twitegura ibirori bya Pasika, dusabe dukomeje kugira ngo muri iki gihe ibitangaza by’ukwemera byigaragaze muri Kiliziya kugira ngo ababatijwe bose bace ukubiri n’ibyaha bituma ku isi hakomeza kumeneka amaraso. Ukwemera kuduhe kwivugurura, guhe abagome bose guhinduka batangire kwinjira mu isi nshya babeho ubuziraherezo. Iyo umuntu apfuye atariyoroshya ngo yemere YEZU KRISTU, burya aba apfuye nabi kandi aba akenyutse kuko aba apfuye cya gihe cyo kwibonera isi nshya n’ijuru rishya kitaragera.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho