Ese twebwe tujya twizera ko Umukiza azaza kudukiza ?

Inyigisho yo ku wa 5 w’icyumweru cya 4 gisanzwe, 06 Gashyantare 2015

Kiliziya irahimbaza abatagatifu Paul MIKI na Bagenzi be bapfiriye Kristu mu Buyapani.

(Iyi nyigisho yatambutse bwa mbere: ku ya 8 Gashyantare 2013)

 

Umuhanuzi Yohani Batisita arategura inzira y’Umukiza

Bavandimwe, iyo umuntu yitegereje urupfu Yohani Batisita yapfuye abanje gufungwa, akaza gukererwa ijosi maze agahambwa n’inshuti ze, abona ruriya rupfu rwarashushanyaga urwa Yezu dukesha agakiza. Muri icyo gihe, igihugu cya Yohani Batisita na Yezu cyari gikoronijwe n’Abanyaroma. Umurengwe no gukinisha ubuzima bw’umuntu byari byeze.

I bwami kwa Herodi haberaga ibintu umuhanuzi atashoboraga kwihanganira. Ijwi rw’Imana ryamuvugiragamo, ryamuhozaga ku nkeke rigatuma ataceceka abona akarengane n’abarenganywa. Ni muri urwo rwego yabwiye umwami Herodi Antipasi ati «Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe » Filipo. Gutinyuka kubwira umwami amagambo nkaya, byari ubwihanduzacumu.

Iyi vanjili iboneraho kutwereka uko aho ibwami kwa Herodi babagaho nk’abagashize : bakora iminsi mikuru, barya, banywa, babyina, basambana nk’uko uyu mugore Herodiyada yabikoze ahemukira umugabo we wa mbere, Filipo. Gusesagura ibya rubanda, gukora indahiro zihubukiwe, guhemukirana, kwangana, kwihimura, kwicana,… ngiyo imwe mu migenzo yigaragazaga ibwami kwa Herodi. Ukurenganywa kwariho, hakiyongeraho n’ubukoloni bw’Abanyaroma, byatumaga abenshi mu muryango w’Imana bibaza niba ibyo yari yarasezaranyije abasokuruza babo bizageraho bikaba.

Mu gihe cya Yohani na Yezu, rubanda yari itegereje umukiza. Umukiza wari utegerejwe yagombaga kuza ameze nka Musa wasohoye umuryango w’Imana mu Misiri; cyangwa se ameze nk’umwami Dawudi, wabaye ikirangirire muri Israheli, aha ishema igihugu cye ; cyangwa se ameze nk’umuherezabitambo (umupadiri) nka Zakariya wafashije umuryango w’Imana wari uhungutse uva i Babiloni, aho wari warajyanywe bunyago, kubaka Hekaru yari yarasenywe n’umwami Nabukonozori. Nanone umukiza wari utegerejwe yashoboraga kuza ameze nk’umuhanuzi nka Eliya wakoze ibitangaza byinshi akerekana ingufu zidasanzwe z’Imana ya Israheli. Abandi bumvaga umukiza azaza nk’umuhanuzi umeze nk’“umwana w’umuntu” umuhanuzi Daniyeli yabonze mu ibonekerwa aza hejuru y’ibicu.

Ni muri uwo mwuka wo gutegereza ukuza k’umukiza Yezu yamamaye, atangira kuvugwa hirya no hino biza no kugera ibwami kwa Herodi. Bamwe bati ni Yohani Batisita wavutse, abandi bati ni umuhanuzi Eliya, abandi bati ni undi muhanuzi wo hambere wagarutse. Herodi nawe afite ubwoba n’inkomanga ku mutima. Burya koko ngo amaraso arasama.

Yezu nk’umukiza wari utegerejwe yigaragaje nk’umuhanuzi uhebuje bose, nk’umuherezabitambo uruta abandi, n’Umwami w’akataraboneka. Mu izina ry’intumwa, Petero avuga ko ari umwana w’Imana.

Na n’ubu rero tumenye ko abami (abaperezida), abahererezabitambo (abapadiri), n’abahanuzi (ababwira abantu bo muri iki gihe ijambo ry’amanyakuri rituruka ku Mana) n“inzego (institutions)” z’ubwami, ubusaseserdoti n’ubuhanuzi usanga arizo rubanda itezeho amakiriro. Ese twebwe tujya twizera ko Umukiza azaza kudukiza ? Ko no mu byago, no mu makuba aba aturi hafi ? Inyigisho twakura muri iyi vanjili ni uko umuntu ushaka kuba intumwa ya Yezu agomba kwitwara nk’umuhanuzi Yohani Batisita, akamenya neza isi atuyemo, akayitangira yiteguye ko ashobora kubizira. N’aho yapfa azakira !

Dusabire abahanuzi b’iki gihe bakererwa amajosi kubera ukuri bavuze.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho