Ese ubutungane burashoboka ?

Inyigisho yo ku wa 19 Werurwe 2020: Mutagatifu Yozefu

Amasomo: –2Sam 7, 4- 5a. 12-14a.16; Zab 89 (88), 2-5.27.29; Rom 4, 13.16-18.22; Mt 1, 16.18-21.24a

« Ubutungane burashoboka, ariko buraharanirwa ! »

1.Umurinzi wa Kiliziya

Bavandimwe, taliki ya 19 Werurwe, Kiliziya y’isi yose ihimbazanya ibyishimo umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu, umugabo wa Bikira Mariya n’Umubyeyi-murinzi wa Nyagasani Yezu Kristu. Ni umwanya mwiza tuba duhawe wo kuzirikana no kwisunga uwo Imana yashinze urugo rutagatifu muri iyi si, n’uwo Kiliziya umubyeyi wacu yubaha nk’umurinzi wayo. Koko rero, nyuma ya Bikira Mariya, Yozefu ni we mutafatifu Kiliziya yose yibukana icyubahiro gikomeye. Ibyo twamwigiraho muri ibi bihe byacu ni byinshi. Iby’ingenzi ni ukumvira, ukwemera, ubumanzi, ubudahemuka, kwitangira umurimo w’Imana no kurushaho kwitangira umurimo wayo. Ndifuza ko uyu munsi tuzirikana ku buryo bw’umwihariko ku mugenzo wo kumvira no gutega amatwi ijambo ry’Imana, nk’indunduro y’indi migenzo myiza yamuranze.

2.Yamenyekanye gahoro gahoro

Ubuyoboke kuri Yozefu mutagatifu mu mateka ya Kiliziya buteye amatsiko menshi. Mu bisekuru byinshi bya Kiliziya ntiyavugwaga. N’abakurambere ba Kiliziya (les Pères de l’Eglise) bagiye bamukomozaho cyane cyane iyo babaga barata ubutwari bwa Yozefu mwene Yakobo mu isezerano rya Kera. Nyamara guhera mu mpera z’igihe cyo hagati (Moyen Age) atangira kwamamara cyane. Amateka ya Yozefu y’ukuri afatira kuri iyi nteruro dusanga muri Bibiliya: « Yakobo abayara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu ». Muri make, Yozefu nk’ukomoka kuri Dawudi atuma na Yezu aba « Mwene Dawudi », nk’umugabo wa Bikira Mariya, akaba « Ise wa Yezu », umurinzi n’umutware w’umuryango mutagatifu. Ayo magambo ni yo dusanga mu Nteruro y’Isengesho rikuru ry’Ukaristiya rirata imigenzo myiza ya Yozefu mutagatifu. Ni byo koko, Yozefu ni urugero rwacu muri byinshi. Ni intungane y’Imana ariko nyamara yarabiharaniye !

3.Yarabonekewe

Bavandimwe, mu gihe Yozefu yatekerezaga ibyo gusezerera rwihishwa umugeni we Mariya, ku mpamvu y’uko yari abonye atwite kandi batarabanaga, Umumarayika wa Nyagasani yaramubonekeye mu nzozi aramubwira ati: « Yozefu mwana wa Duwudi, witinya kuzana umugenzi wawe wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo » (Mt 1,20-21). Ngo Yozefu akangutse yabigenje nk’uko Umumalayika wa Nyagasani yari yamutegetse: azana umugeni we kandi umwana avutse amwita izina rya Yezu (Mt 1,24). Si aho honyine kuko Yozefu  yongeye kandi kumvira Imana igihe umwami Herodi ashatse kwivugana umwana Yezu, nuko Umumalayika aramugenderera ati: «Byuka ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri, maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice »( Mt 2, 13). Nta gushidikanya, ako kanya Yozefu yakoze icyo yari amaze kubwirwa n’Umumalayika wa Nyagasani, barabyuka berekeza mu Misiri kugeza igihe Herodi apfiriye (Mt 2, 14).

4.Yaharaniye ubutungane

Koko ubutungane burashoboka, ariko burahanirwa! Uko gutega amatwi Ijambo ry’Uhoraho, kuryumva no kurishyira mu bikorwa ni ryo banga ryatumye Yozefu Mutagatifu arangwa no kuba umugabo w’intungane kandi w’indahemuka. Ni intungane kuko amenya ugushaka kw’Imana kandi akagukomeraho, ntanyuranye na ko. Ni intungane kuko yahaye Imana umwanya wa mbere mu buzima bwe. Nk’uko Dawudi yakiriye Ijambo ry’Uhoraho yashyikirijwe n’Umuhanuzi Natani (2 Sam 7, 4), Yozefu na we yakiriye ugushaka kw’Imana mu mibereho ye yose.

Kugendera ku byanditswe bitagatifu kugira ngo tumenye Yozefu Mutagatifu uwo ari we, byatumye hagaragara isura nyayo ye: Ni urugero nyarwo rw’ukwemera. Akenshi iyo tuvuze ukwemera muri Kiliziya Gatolika, dusimbukira ku Ndangakwemera (credo) twafashe mu mutwe. Nyamara ukwemera nyako si ugufata mu mutwe, ahubwo ni ukwizera no kwakira icyo Imana ivuze tukagishyira mu bikorwa. Muri make ni ukwirundumurira mu gushaka kw’Imana umubyeyi wacu.

  1. Natabare isi ayisabire guhashya Coronavirusi

Bakristu bavandimwe, uyu munsi nimucyo twambaze Imana dukomeje kandi twisunze Yozefu Mutagatifu. Tumuture by’umwihariko isi yacu iri mu ngorane z’icyorezo gihangayikishije benshi cya Coronavirus, ngo Nyagagasani atwunamuze imbabazi n’ubuvunyi bye.  

Yozefu Mutagatifu adusabire kugira umutima usa n’uwe no kumenya guha Imana umwanya wa mbere mu buzima bwacu. Nadutoze kandi gutega amatwi no kumva Imana no kwegukira ugushaka kwayo gutagatifu. Tumuture imiryango yacu yugarijwe n’ibibazo bitandukanye, we murinzi w’urugo rutagatifu rw’I Nazareti. Tumuture kandi urubyiruko rw’isi yose ngo barusheho kumvira ijwi ry’umusumbabyose baharanira ubutungane mu rugero rwa Yozefu Mugatifu twahimbaje uyu munsi.

Yozefu Mutagatifu, adusabire.

Nyagasani Yezu n’abane namwe!

Padiri Prosper NIYONAGIRA