Ese ubutungane bwacu, abakristu busumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi?

Amasomo: 2Kor3,15-4,1.3-6; Z 84; Mt5,20-26

  1. Yezu yaje kutwigisha kubaho mu butungane

Bavandimwe, inyigisho Yezu yatangiye ku musozi aho agereranywa na ‘‘Musa mushya’’ waje kunonosora amategeko (Mt 5,17), ikwiye kudufasha kwibaza no gusuzuma uko tubayeho bityo tugafata umugambi wo kubaho mu buzima bushya dumuhanze amaso . Yezu ahora aduha amahirwe yo gutangira dore ko akenshi tuba twateshutse ku byo twamwemereye. Kenshi turatana kandi adahwema kutwereka inzira y’ukuri yatugeza ku buzima nyabwo.  Iyo Yezu agira ati: ‘‘ Niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abafarizayi n’abigishamategeko ntimuzinjira mu ngoma y’ijuru’’(Mt 5,20) aba atubwira, ati: ‘‘ nyaboneka muritonde dore murashakira ubutungane aho butari! Ndetse n’iyo ngoma y’ijuru nta mugabane muzayigiramo niba ntacyo muhinduye mu mibereho yanyu’’. Hari ubwo twahera ku kujora no kugaya abafarizayi ko bari indashoboka, bityo Yezu akaba yaramaganaga imibereho yabo. Ntidukwiye guhera aho, ahubwo se twe ki? Igikomeye ku mukristu wumvise ibyo  Yezu amubwiye ni ukwibaza icyo akwiye gukora, agatangira ubwo.

Yezu Kristu yaje kutwigisha kubaho mu kuri kuzira uburyarya. Ibikorwa bye byiza byakomokaga mu mutima mwiza ukunda Imana Data yamwohereje, umutima ukunda abantu by’ukuri. Yezu Kristu yabayeho mu butungane butajorwa. Koko rero nkuko tubivuga mu ndangakwemera asangiye kamere na Se, basangiye iyo kamere y’ubutungane.  Iyo mibereho ya Yezu yagombye kutureshya, tukabaho duharanira ubwo butungane. Yezu ni we ugira ati: ‘‘Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota’’ (Mt 5,6). Yezu yifuza ko twaba mu mubare w’abo bahire.

  1. Yezu yanengaga abafarizayi kubaho mu buryarya n’ikinyoma

Kuba abafarizayi ku bigaragarira amaso y’abantu  barahaga umwanya Imana mu masengesho yabo ya buri munsi, bagaharanira ubutungane banga icyaha banitaza abanyabyaha;  ntibikuraho ko Yezu yasangaga batuye mu buryarya n’ikinyoma kandi ibyo ntibyageza umuntu mu ngoma y’Imana. Uburyarya Yezu yabashinjaga bujyanye no kudakora bagamije gushimwa mbere na mbere n’Imana yo ireba imitima, bo ibyabo byagarukiraga guharanira gushimwa n’abantu. Ukwifuza kugaragara neza mu maso y’abantu, guharanira ikuzo n’icyubahiro, kuba indahemuka ku iyobokamana rya kiyahudi bubahiriza amategeko ajyanye n’umuco karande uko idini rya kiyahudi ryabigenaga (Gusiba kurya, guhimbaza isabato, gutanga ituro,.) ibyo byose Yezu ntiyabibashimiraga.

Mu kunenga imyitwarire y’abafarizayi hari n’aho twasanga badutambutse mu kugira ibyo batunganya twe byaratunaniye. Dufungure amaso twitegereze ubunebwe burangwa muri bamwe mu bakristu bacitse intege, bateruye ngo bavuge ko basezeye ku Mana na Kiliziya, baba mu muryango w’Imana ariko batanarimo, ba bandi twita akazuyazi. Abo ntibaterwa ishema no kwitwa abakristu, abana ba kiliziya n’andi mazina aranga abemera.

Abafarizayi bari bafite ishyaka mu byo bemera, bari bafite ishema ryo kwitwa abafarizayi, ariko icyari cyibuze muri bo kirakomeye: byose babikoraga batagamije ikuzo ry’Imana, bishakiraga ikuzo ryabo bwite. Ibyo no mu mibereho yacu biraharangwa.  Yezu nawe iyo yabanengaga yabaga ashaka kubafasha guhindura icyerekezo, ngo byose bikorerwe kunyura Imana. Mutagatifu Inyasi w’i Loyola ni we uduha iyi ntego itagira uko isa: Kubera ikuzo rikomeye ry’Imana (Ad majorem Dei gloriam)

  1. Umufarizayi muto cyangwa munini wihishe muri jye

Ibi byose Yezu yanengaga abafarizayi bigaragara mu mibereho yacu ya buri munsi, mu buzima bwacu bwa gikristu. Gusenga turasenga, amasakramentu tukayahabwa, ituro rya Kiliziya tukaritanga, dufasha na Kiliziya muri byinshi ikeneye cyane cyane muri ibi bihe . Ndetse ukora ibyo tumwita umukristu mwiza kandi nta n’ikindi twarenzaho kuko tutareba umutima abikorana. Nyamara nta n’udakwiye kwibaza iki kibazo: ‘‘Ibi byose mbikorera gushimwa n’Imana yo ireba umutima, cyangwa ni ugushimwa n’abantu’’?Mu buzima busanzwe umuntu wiyubaha kandi w’inyangamugayo hari aho agira ati: ‘‘ ibi ntibikwiye, abantu bagira ngwiki’’? Umukristu we agomba gukora byose agamije kunyura Imana, abantu babibona batabibona, Imana iba yabibonye ndetse n’inyiturano yayo tuba twatangiye kuyikozaho imitwe y’intoki.

  1. Duharanire ubutungane tuzinjire ingoma y’Imana

Ese ubutungane bwanjye buramutse budasumba ubw’abafarizayi n’abigishamategeko nakora iki? Si igihe cyo kwiheba. Turi abakristu babereyeho kuzabana n’Imana, kandi uburyo n’inzira bizatugeza ku Mana Yezu yabitwibukije ni ubutungane. Ibyo Yezu anenga ku bafarizayi no mu buzima bwacu biraharangwa. Ntitugacire imanza abananiwe n’inzira y’ubutungane dore ko hari ibigaragarira amaso yacu nubwo ibyinshi ari ibyo tutabona.  Icyihutirwa ni ukureba ibinyuranye n’umugambi Kristu adufiteho tukabigendera kure cyane cyane ibituma imitima yacu imujya kure. Umukristu mwiza ni uhora areba niba koko gushimisha Kristu aribyo yimirije imbere.

Abafite inyota yo kunyura Imana, yo gusa nayo barakagwira kandi koko Nyagasani yifuza ko umubare wabo wakwiyongera. Dusabirane kuwongera, dufashanye mu ntege nke zacu ariko dufite n’amizero ko Yezu Kristu Soko y’ubutungane, we Rugero rwacu, aturi hafi.

Mutagatifu Antoni wa Paduwa, umusaseridoti n’umuhanga wa Kiliziya adusabire gukora byose tugamije ikuzo ry’Imana.

Padiri Fraterne NAHIMANA, Valencia/ Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho