Ese umwigisha wanyu, ntatanga ituro ry’Imana?

Ku wa mbere w’icyumweru cya 19 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 12 Kanama 2013 – Mutagatifu Fransiska wa Shantali

Inyigisho mwateguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ivug 10, 12-22; 2º. Mt 17, 22-27

Nimucyo kuri uyu munsi tuzirikane gato kuri iki kibazo abasoresha b’Ingoro y’Imana babajije Petero: “Mbese Umwigisha wanyu ntatanga ituro ry’Imana?”. Mu bihe byose abasoresha nta kindi bashyira imbere usibye gutunganya umurimo wabo wo kwinjiza imisoro ku buryo bushimishije. Imisoro yose ifitiye akamaro abaturage bose iyo ikoreshwa neza nta kunyereza. Ikibi ni ukwaka imisoro irenze ibya mirenge ku buryo abaturage banyunyuzwa bagasigara nta n’urwara rwo kwishima. Ni uko no mu gihe cya YEZU, abayahudi bose batangaga umusoro w’Ingoro dore ko iyo Ngoro yari iya rubanda rwose kuko muri Isiraheli ubutegetsi n’iyobokamana byari bisigiye. Umuryango wose wa Isiraheli wiyumvaga nk’ihanga ry’Imana mu mpande zose z’ubuzima bw’igihugu. Umuyoboke w’idini yari n’umuyoboke w’ubutegetsi busanzwe kuko byari ikintu kimwe.

YEZU Umwana w’Imana, mu myumvire yacu, ntiyari akwiye kubonwa nk’abandi bantu basanzwe. Ni Umwana w’Imana. Mbere yuko Ingoro iba iy’abantu, ni iy’Imana. Igihe Umwana w’Imana ayirimo nta misoro yindi akwiye kubazwa. Yabisobanuye neza yumvikanisha ko n’ubusanzwe abana b’abami atari bo baha imisoro ba se. Imisoro itangwa na rubanda. Cyakora Petero yaduhishuriye ko na YEZU yatangaga umusoro w’Ingoro. Ibyo yabigiriraga kugira ngo atange urugero mu bantu b’icyo gihe bari bafite imyumvire iri hasi mu bijyanye n’Umukiza wari ubarimo rwagati. Yarawutanze ariko ntiyari abitegetswe. Ibi bisa n’ibyo abantu bamwe bajya bibaza ku bapadiri n’abihayimana: “Ese batanga ituro rya Kiliziya?”. Tuzirikanye neza ibyo YEZU KRISTU avuga twakumva ko badategetswe gutanga ituro dore ko ubundi baba bariyemeje gusiga byose kugira ngo ubuzima bwabo n’ibyabo byose byegurirwe umuryango w’Imana ari wo Kiliziya. Uretse igishuko kijya gitera bamwe bagatwarwa umutima n’iby’isi, ubusanzwe ituro batanga rirahagije ribumbye andi yose twatekereza: baretse byose bakurikira YEZU bubaka Kiliziya ye; nta mugore, nta bana, nta mitungo yihariye bahibikanira. Tubasabire kubizirikana.

Dusabire kandi abamenye Imana bose kwihatira kugenya imitima yabo, nk’uko isomo rya mbere ryabidusobanuriye, kugira ngo begukire Uhoraho abe ari we batinya wenyine.

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze Abatagatifu badusabire.

 

ABATAGATIFU DUHIMBAZA NONE:

Klarisa, Hilariya, Herkulani, Yohana Fransiska wa Shantali, Aniseto na Fosiyo, Umuhire Inosenti wa 11, Vigitoriya Diyezi na Sebasitiyani Kalvo

YOHANA FRANSISKA WA SHANTALI

Uyu Mutagatifukazi yavukiye mu Bufaransa mu 1572. Ababyeyi be bari abanyacyubahiro bakomeye kandi bakize. Yagize ibyago apfakara akiri muto afite gusa imyaka 30 gusa. Yirinze kurangazwa n’amaraha y’isi maze ashobora kurera abana batandatu bose umugabo we yamusigiye. Yabareze gikristu dore ko nta kindi yashyiraga imbere usibye ubuzima bw’isengesho rikomeye.

Ubusabaniramana bwe bweze imbuto nyinshi agera n’aho ashinga Umuryango w’abihayimana bitwa aba-Visitandines-bihatira isengesho no gusura abarwayi. Yabifashijwemo na Mutagatifu Fransisko wa Sale. Mutagatifu Yohana Fransiska wa Shantali yitabye Imana afite imyaka 69, mu w’ 1641.

Uyu mutagatifukazi, nabere urugero ababyeyi bose bapfakaye bakiri bato. Nibamwiyambaze abahakirwe batsinde ibishuko by’abagabo babashukamirije, baronke imbaraga zo kunga ubumwe na YEZU KRISTU wazukiye kutwinjiza mu ihirwe ry’Ijuru.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho