Ese urupfu rw’abayo rwashimisha Imana?

Ku cya 13 Gisanzwe B, 1 Nyakanga 2018

Amasomo: 1º. Buh 1, 13-15; 2, 23-24; Zab 30 (29), 2-6.11-15; 2 Kor 8, 7.9.13-15; Mk 5, 21-43

Kuri iki cyumweru twongeye kuzirikana ku bubasha Yezu Kirisitu afite bwo gutanga ubuzima. Akiza abarwayi agasubiza ubuzima abapfuye. Yakijije umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri yose yarashegeshwe. Uko yanywaga imiti ni ko yarushagaho kumererwa nabi. Yakijijwe gusa no kuba yari yarigeze kumva bavuga Yezu maze yiyemeza kumugana. Yamubonyemo umuvuzi uruta abandi bose. Umukobwa w’imyaka cumi n’ibiri yafashwe n’indwara imugeza kure. Ise Yayiro wari umukuru w’urusengero, nta gushidikanya yatakambiye Yezu maze ako kana karazuka.

Ibyo byose twibukijwe none, bidushimangiremo ukuri k’uko Yezu Kirisitu ari we muganga ugangahura ubuganga bwose. Ni we uvura ubumuga bwose. Avura umubiri akavura na roho. Uwashegeshwe n’indwara zidakira, nta handi ategereje umuti, ni Yezu agomba gusanga akamusangiza ubuzima nyabuzima. Uwokamwe n’ibyaha nasange Yezu amusanasane.

Twibaze. Kuki hari abantu babatijwe batera iperu kwa ba Muyobya? Kuki abantu batari bake babatijwe bajya gutega amatwi abapfumu? Ishyano ryaraguye kubona abantu batazirikana ko Yezu akiza bagakimbagirira mu bandi biyita abavuzi. Kujya gusenga no kumva Ijambo ry’Imana rikiza, ngo babirutisha gushamadukira ababashuka babacucura. Ufite ibibazo biremereye abitura abo bapfumu. Umusore ushaka gushaka cyangwa inkumi isa n’iyihebye, bakeka ko umupfumu azababwira uko ejo bazamera n’aho bazerekeza. Abo ngabo ariko nyine tuzirikane ko ari ababatijwe ariko bagakomeza kuba imitiri ntibarenge umutaru. Yezu Kirisitu ashaka ko abantu bamumenya by’ukuri. Umumenye akamukingurira umutima we wose, agira uko asobanukirwa n’ingorane z’iyi si kandi akirinda gutayanjwa aho adashobora kubona ihumure nyakuri.

Hari ikindi kibazo abantu bakunze kwibaza: Niba Imana iriho kandi ikunda abayo, kuki yemera ko habaho urupfu, amakuba, indwara n’amage kuri iyi si? Bene abo na bo barakabya kuko ibibi byose babigereka ku Mana. Icyo gihe Sekibi yo soko y’icyaha n’ibibi byose irituramira igakomeza gucanganyikisha imitwe ya benshi. Isomo rya mbere ryadusobanuriye neza ko Imana atari yo yaremye urupfu. Nta n’ubwo ishimishwa n’ukurimbuka kw’ibiriho. Ukuri ni uku: “…kubera ishyari rya Sekibi, urupfu rwinjiye mu isi, bityo rwigarurira abamuyoboka!”.

Ubutumwa dukwiye kwiyemeza none, ni uguhibibikanira kumenyekanisha Yezu Kirisitu. Yaduhishuriye ko dupfa kwemera gusa ahasigaye ububasha bwe bugakora tukibonera ikuzo rye. Dupfa kwemera gusa maze akadukiza uburwayi bwatwokamye. Uburwayi buhambaye  bwazatugusha ruhabo, ni ubwigarurira imitima. Ni bwa bundi butuma umuntu azindara maze ntashakishe iby’ijuru. Dupfa kwemera tukazukira kubaho iteka. Aduhagurutsa mu rupfu rwapfuritse roho yacu mu bibi, mu bugome no mu bukocanyi bw’amoko menshi. Urwo ni rwo rwazatuzika ubuziraherezo turamutse tutemeye ko Yezu Kirisitu arudukiza.

Naharirwe icyubahiro n’ikuzo. Umubyeyi wacu Bikira Mariya ahora adusabira ngo urupfu rutatwigabiza. Abageze mu ijuru mbere yacu badusabire kuri Data Ushoborabyose. None turiyambaza Aroni, Ester, Gali, Tiyeri, Nikaziyo, Tewodoriko, Yusitini Orona na Atilano Kruzu (Atilano Cruz).

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho