Ese ushobora gutinyuka ukabaza abantu uko bakubona n’uko bakuvuga

Inyigisho yo ku cyumweru cya 24, Umwaka B, Ku wa 12 Nzeli 2021.

Amasomo Matagatifu tuzirikana:

  1. Isomo rya 1 : Iz 50, 5-9a : Zaburi : 116 (114-115) :

  2. Isomo rya 2 : Yk 2, 14-18

  3.   Ivanjili : Mk 8, 27-35 :

  • Isomo rya 1 : Iz 50, 5-9a : Umugaragu w’Imana yarababaye cyane, Nyagasani nawe amuba hafi, none yizeye ko atazakorwa n’ikimwaro.

  • Zaburi : 116 (114-115) : Iyi zaburi ni nziza, umuririmbyi wayo aratanga ubuhamya bushingiye ku byamubayeho, aragira ati : « icyo nkundira Uhoraho , ni uko yumva ijwi ryanjye iyo mutakambiye, maze akunama akantega amatwi » . Arakomeza akagira ati : «  Ingoyi z’urupfu zari zamboshye, ishavu n’agahinda byari byanyishe, maze niyambaza izina ry’uhoraho. Ubwo amagara yanjye wayakuye mu nzara z’urupfu, nzakomeza gutunganira Uhoraho ku isi y’abazima.

  • Isomo rya 2 : Yak 2, 14-18 : Iri somo rirazwi cyane, kuko riravugwa cyane. Iyi baruwa ya Yakobo yivugira ibijyanye n’imibereho y’abantu mu buryo busanzwe. Igatanga n’ingero zaberaga mu makoraniro y’abakristu b’abayahudi yandikiraga. Ubushize yavugaga akanya kagomba guhabwa abakene mu muryango w’Imana. None yongeyeho ikindi kintu, Ukwemera n’ibikorwa bigombe bijyane. Arashishikariza Abakristu gukora ibyiza, atari ugushimishwa gusa n’ukwemera kutagira ibikorwa ( Yak 2, 10-26).

  • Ivanjili : Mk 8, 27-35 : Yezu arabaza intumwa ze uwo ari we ? Arahera ku byo abandi bavuga noneho akaboneraho kubabaza niba bamuzi koko.

  • Ndifuza ko kuri iki cyumweru twazirikana kuri kiriya kibazo Yezu abaza agira ati : «  Rubanda bavuga ko ndi nde ? Mwebwe se muvuga ko ndi nde ? »

    Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika ivuga ko : « Yezu Kristu ari Umwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Imana Data udukunda twese, kandi ngo nitumara kurangiza umurimo dushinzwe hano ku isi, azatugeze mu bugingo bw’iteka ».

    Aho tumenyera Yezu Kristu, uwo ari We, ni mu Ijambo ry’Imana. Bibiliya ni yo itubwira uwo Yezu Kristu ari we koko. Mu isezerano rya Kera dusangamo ibigereranyo bigenura Yezu uwo ari we. Reka dufate ingero nkeya.

  • Urugero rwa mbere: Mu Gitabo cy’intangiriro (37-50) batubwira inkuru y’Umwana wa Yakobo witwa Yozefu. Iyo usomye witonze, usanga neza imibereho ya Yozefu: Kugurishwa, kwangwa n’abavandimwe, uko Yozefu yitwaye, uburyo yababaye, uko yababariye abavandimwe be, ……… byagenuraga uko Yezu Kristu azaza ameze. Yarababwiye ati: “ Noneho nimushire agahinda, kandi mwibabazwa n’uko mwangurishije hano. Ni Imana yanyohereje imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bwanyu” (Int 45, 5).

    Urugero rwa kabiri: Undi Muntu ushushanya Yezu, nawe twamubwiwe kenshi. Ni wa wundi wavutse maze agashyirwa ku nkombe y’uruzi, ni wa wundi wakuye umuyango w’Imana mu Misiri, ni wa wundi wari umuhuza w’Imana n’Abayisraheli. Uwo muntu yari umuntu utangaje, kuko yavuganaga n’Imana amaso ku maso. Mu gitabo cy’Ibarura 12, 3, bamuvuga neza cyane ngo “ Musa yari umuntu uzi kwiyoroshya, nta muntu n’umwe ku isi wamurushaga kwicisha bugufi” . Dore ubuhamya Imana ubwayo imutangaho. Uhoraho yabwiye Aroni na Miriyamu ati: “Niba muri mwe harimo umuhanuzi, ni uko jyewe Uhoraho mubonekera nkamwibwira cyangwa se nkamuvugisha mu nzozi, ntabwo rero ari nk’uko ngenzereza umugaragu wanjye Musa. Ni umugabo w’inkoramutima nashinze umuryango wanjye wose, muvugisha imbonankubone bitari mu marenga, nkamwiyereka bityo akabona ishusho y’Uhoraho.” (Ibar 12, 6-8)

    Urugero rwa gatatu: Mu bitabo by’abahanuzi cyane cyane iby’Abahanuzi bakuru aribo (Izayi,Yeremiya na Ezekiyeli), dusangamo inyigisho, ibimenyetso, amazina, n’ubuhanuzi buvuga Yezu Kristu. Hari aho bagira bati: “Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda maze azabyare umuhungu, akazamwita Emmanuel (Iz 7, 14), ahandi ngo umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese (Iz 11, 1), kandi ngo ugiye kuvuka azitwa umujyanama w’agatangaza, Imana idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro. (Iz 9, 5).

    Urugero rwa kane: Muri iki gitabo dusangamo indirimbo enye zivuga umuntu udasanzwe witwa “Umugaragu w’Imana”. Isomo twumvise uyu munsi (Iz 50, 5-9a) ni indirimbo ya 3, muri izo enye mbabwiye. Bavuga ukuntu uwo mugaragu w’Imana yarenganijwe cyane, bamuhondaguye mu mugongo, bamupfuye ubwanwa, baramututse kandi bamucira mu maso, n’ibindi byinshi bibi yakorewe. Mbese umugaragu w’Imana uzanira abantu bose agakiza , amaze gutotezwa mwe murumva ari nde ? Abakristu bo hambere bamubonyemo Kristu.

    Mu isezerano Rishya, Uretse kuba Yezu avugwa kenshi kandi noneho akavugwa ku buryo bweruye atari mu marenga, nawe ubwe arivuga. Yohani atangira Ivanjili, agira ati «  Mu ntangiriro Jambo, yariho, yabanaga n’Imana kandi akaba Imana (Yh 1,1). Bukeye yigira Umuntu, aba umwe muri twe (Yh 1, 14). Mu kibazo Yezu yabajije intumwa ze, Petero yashubije neza, agira ati : « uri Kristu» (Mk 8, 29).

    Yezu yaranzwe n’ukwemera gukomeye kwatumaga akora ibikorwa bihambaye (nk’uko Yakobo yabigarutseho), Yezu yaravugaga, ibyo avuze bigakorwa. Ibyo byatumye nawe agenda yiyita amazina agaragaza ibyo byombi. Yaragize ati : Ndi Umushumba mwiza (Yh 10,11), Ndi Irembo ry’Intama (Yh 10, 9), Ndi Inzira, Ukuri n’Ubugingo (Yh 14,6) , Nijye Zuka n’ubugingo (Yh 11, 25), Ni jye Mugati wamanutse mu ijuru (Yh 6, 41), Ndi Umuzabibu w’ukuri (Yh 15, 5).

    Bavandimwe Yezu avugwaho byinshi, ariko byose ni byiza. Abaza abantu uko bamuvuga. Biratangaje cyane kuko bose bamuvuga neza. Ese muvandimwe wowe wigeze ukora uwo mwitozo wo kumva uko abandi bakuvuga. Ese ushobora gutinyuka ukabaza abantu uko bakubona n’uko bakuvuga. Umunyarwanda yaciye uyu mugani ati : « uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina » ! Ese muvandimwe, jye nawe twatinyuka ? Ahari wenda sinatinyuka kubaza abantu uko bamvuga kuko wenda mfite ubwoba ko bavuga ibyanjye byose : Ko ntari umunyamahoro, ko ndi umugome, ko ndi umwirasi, ndi indyarya, ko ndi umunyarugomo, ko ndi umusambanyi, ko ndi umujura, ko ndi igisambo ,ko ngira amagambo asebanya, ko ndi umuhemu, ko ndi umwicanyi, wenda n’ibindi bibi.

    Dusabire na none abantu bafite ingeso yabananiye yo kuvuga abandi, kandi babavuga nabi gusa, babahimbiye ibinyoma. Dusabire abantu bifitemo amagambo mabi gusa, batajya babona ikiza kuri mugenzi wabo. Dusabire kandi na none abantu batajya bihanganira uwagira icyo abavugaho, agamije kubakosora  : abo ni ba bandi batsimbarara ku bitererezo byabo. Bene abo ntibajya bumva inama y’umuvandimwe. Ntibakunda umuntu ubabwiza ukuri. Abo ni ba Bayobozi bajya mu nama bafite imyanzuro y’inama ; Abo ni ba bagabo batanga amatangazo mu rugo iwabo badakeneye inama n’ibitekerezo by’abandi babana mu rugo , n’izindi ngero nyinshi dushobora gufata.

    Icyazana ngo twigane Yezu. Ngo twihatire kuba abantu beza, bityo ntituzagire ikibazo cyo kumva abandi batuvuga, kuko Ivanjili igira iti : « Nta kintu gihishwe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana » (Lk 12, 2), na Pawulo akungamo agira ati : « Ntihakagire ijambo ribi riva mu kanwa kanyu, ahubwo hajye hava ijambo ryiza ryahumuriza abandi, rikagirira akamaro abaryumva ». ( Ef 4, 29).

    Roho Mutagatifu namurikire imitima yacu, tubashe kumva no gusobanukirwa n’Icyo Imana idushakaho, ndetse adushoboze gushyira ugushaka kw’Imana mu bikorwa.

    Mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya. Aduhakirwe ku Mwana we Yezu Kristu !

    Padiri Augustin NIZEYIMANA,

    Paruwasi ya Mbugangari/ Diyosezi ya Nyundo.

Par

Padiri Augustin NIZEYIMANA, Umusaseridoti wa Diyosezi ya Nyundo.