Ese wisuzumye waba uri mu kihe cyiciro?

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya gatanu gisanzwe. Umwaka w’igiharwe

Ku ya 09 Gashyantare 2015

Nuko abamukozeho bose bagakira (Mk 6, 53-56)

Bavandimwe,

Dukomeze kuryoherwa n’ijambo ry’Imana. Rikomeze ritubere ifunguro kandi ritumurikire mu buzima bwacu bwa buri munsi no mu butumwa dukora.

Mu Ivanjili y’uyu munsi, Mariko arakomeza kudufasha kumenya Yezu uwo ari we. Icyakora, ntakora nk’uko abakateshiste batwigishaga kera gufata mu mutwe ibitero n’ibisubizo. Abo twiganye cyangwa se twigiye rimwe muribuka ikibazo: Yezu ni nde? Igisubizo nagifashe mu mutwe kuva mpabwa Ukaristiya ya mbere. Yezu ni Umwana w’Imana wigize umuntu, kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Data wa twese udukunda kandi ngo nitumara kurangiza umurimo dushinzwe ku isi, azatugeze mu bugingo bw’iteka. Icyo gihe ntibansabaga gusobanukirwa, bansabaga gufata mu mutwe. Ubu buryo bufite ibyiza byabwo ariko sibwo Mariko umwanditsi w’Ivanjili yahisemo.

  1. Mariko atwereka Yezu

Mariko atwereka Yezu, uburyo abaho, aho agenda, amagambo ye, ibikorwa bye. Hanyuma umuntu urebye Yezu, akamutega amatwi niwe wifatira umwanzuro. Mbese nka wa mutegeka w’abasirikare b’abanyaroma wabonye uburyo Yezu apfuye ati “Koko, uyu yari umwana w’Imana!”(Mk 15,39).

Mbese tutagiye kure turebe uko atwereka Yezu mu ivanjili y’uyu munsi (Mk 6, 53-56). Yezu nk’uko Mariko amutubwira ni umuntu uri kumwe n’abandi. Aba ari kumwe na ba Cumin a babiri. Yarabatoye kugira ngo babane nawe hanyuma azabohereze mu butumwa (Mk 3,14). Niyo mpamvu hari ubwo bagera mu rugo akabaha inyigisho zihariye kugira ngo barusheho gusobanukirwa nabo bazabone uburyo basobanurira abandi. Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abigishwa be. Bumvise inyigisho ze, baranyurwa baramukurikira. Icyiciro cya gatatu kigizwe na rubanda.

Ese mu ivanjili y’uyu munsi byifashe bite?

Mariko atangira atubwira aho byabereye. Ni ku nkombe y’inyanja ya Galileya, mu karere ka Genezareti, mu ntara ya Galileya, mu majyaruguru ya Palestina yo mu gihe cya Yezu.

Akomeza atubwira abari bahari

  • Abigishwa ba Yezu

Abigishwa bamaze kumubona agenda hejeuru y’inyanja. Yezu amaze kubahumuriza ati “Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba”. Icyakora imitima yabo iracyanangiye. Bamaze kwambuka bageze i Genezareti.

  • Abantu

Bamenye Yezu. Bazenguruka akarere kose batangira kumuzanira abarwayi mu ngobyi aho yinjiraga hose. Bemera ko Yezu akiza nako ko ari Umukiza. Niyo mpamvu bamusabaga gusa ko areka abarwayi bamuzaniye bagakora ku ncunda z’umwambaro we.Ntibamusaba ko abaha ikinini, cyangwa se ko abatera agashinge. Ntibamusaba yewe no kubabwira amagambo abahoza, abahumuriza. Ntibamusaba ko abaramburiraho ibiganza cyangwa se abakoraho. Bemera rwose ko Yezu ari umukiza, ko asendereye umukiro. Kumukoraho byonyine, nako gukora ku myambaro ye byonyine birahagije, bitanga ubuzima, bitanga umukiro.

  • Abarwayi

Bararembye. Ntibashobora kwigeza aho Yezu ari. Ubanza abavuzi b’icyo gihe barananiwe kugira icyo babamarira. Abagira neza barabazana mu ngobyi, babashyira ku kibuga aho Yezu ari bunyure. Kuba baremeye guhekwa bakemera ko babajyana aho Yezu ari ni ukubera ko bari bafite ukwemera. Abakoze kuri Yezu bose bagakira.

  • Yezu

Abantu bamaze kumumenya. Bamuzanira abarwayi mu ngobyi. Yezu ntaguma ahantu hamwe. Arinjira mu nsisiro, mu migi no mu midugudu. Aremera ko abarwayi bamukorako. Abamukozeho bose barakira.

  1. Ese waba uri mu kihe cyiciro?

Muvandimwe,

Mariko amaze kutugeza mu gihugu cya Yezu atwereka ibyiciro by’abantu bahuye na Yezu. Ese wisuzumye neza, utibeshye kandi ntiwibeshyere wasanga uri mu kihe cyiciro?

Ese waba uri umwe muri bariya bagira neza bazaniraga abarwayi Yezu? Ndabizi muri rusange abakristu bita ku barwayi, bakabasura, bakabagemurira, bakabasabira, bakabahumuriza. Ese aho mujya mwibuka ko hari isakramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi? Ntabwo ari iry’abagiye gupfa gusa ahubwo ni iriha abarwayi barembye imbaraga za roho ndetse n’iz’umubiri. Hari ubwo twita ku mubiri w’abarwayi tukibagirwa ko bafite roho.

Iyi nkuru inyibukije sogokuru. Yari umukristu, aza kurwara yumva ko iminsi ye yanyuma yegereje. Asaba ko bamuheka, bakamujya kwa Padiri, ku misiyoni guhabwa amasakramentu y’abarwayi. Ku nzira igana ku misiyoni hakaba hari akavuriro. Abahetsi bageze kuri ako kavuriro bati “Ariko ubu si ubujiji! Aho umurwayi twamushyiriye muganga, turamujyanye kwa padiri?” Bati nibyo koko. Bamushyiriye muganga. Aragerageza uko ushoboye ariko umusaza arinda apfa adahawe amasakramentu kandi yayashakaga.

Ese waba uri muri bariya barwayi bakoze kuri Yezu bagakira?

Natwe dukurikize urugero rwa bariya barwayi bose. Twemere ko turwaye. Ngo burya “nta mupfu winukira ahubwo anukira abandi”. Dusange Yezu kugira ngo adukize. Tumukoreho. Muti ese ko yisubiriye mu ijuru tuzamusanga he ? Mwibuke amagambo yasize abwiye intumwa ze mbere yo gusubira mu ijuru. Yabahaye ubutumwa. Bwo kwigisha, kubatiza, no kuyobora abantu ku Mana. Arangije ati “Ntimugire impungenge. Ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku ndunduro y’ibihe”(Mt 28,16-20).

Yezu rero ari kumwe natwe muri Kiliziya ye. Kiliziya idufasha kumukoraho itwereka aho tumusanga, nako tumusanga muri Kiliziya ye. Mbese Kiliziya ni Yezu ukomeza ubutumwa muri iyi si muri iki gihe. Nk’uko bariya bantu bahekaga abarwayi bakabageza kuri Yezu, natwe Kiliziya Umubyeyi wacu iraduheka ikatugeza kuri Yezu. Tumusanga mu ijambo rye. Tumusanga mu masakramentu y’ukaristiya na penetensiya. Tumusanga mu murwayi dusura, mu mugororwa tugemurira, mu mukecuru wigunze dusura, mu munyeshuri duha ibikoresho by’ishuri, mu muntu urengana turenganura… Yezu ati “Ibyo mwakoyreye abo baciye bugufi mu bavandimwe banjye, ni njye mwabaga mubikoreye (Mt 25, 31-40). Aho hose rero Yezu aradutegereje ngo tumukoreho, maze tugire ubuzima.

  1. Nuko abamukozeho bose bagakira

Mariko ntatubwira indwara Yezu yabakijije. Ni uko se ari nyinshi atazirondora? Si ibyo gusa. Icy’ingenzi ni uko ukoze kuri Yezu, uhuye na Yezu wese akira. Icya kabiri ni uko gukiza indwara z’umubiri cyari ikimenyesto cy’undi mukiro atuzaniye, umukiro ukomoka ku Mana. Wa wundi ushobora kwakira n’iyo waba urwaye, ukennye cyngwa se uhohoterwa. Mwibuke inyigisho nziza Yezu yatangiye mu mpinga y’umusozi (Mt 5, 1-11). Ubuzima Yezu atanga ntabwo ari ubw’umubiri gusa. Nabwo arabutanga ariko icy’ingenzi tumutegerejeho ari nacyo cyatumaga abantu benshi bamusanga ni ubuzima bwuzuye. Ni amahoro, ibyishimo n’umunezero bikomoka ku Mana. Ni ya mahoro ushobora kugira n’iyo waba urwaye, waramugaye… Twibuke ko ubukristu n’umusaraba bitaburana.

Hari abakristu twajyaga tujyana mu Isengesho ryo gusabira abarwayi muri paruwasi ya Ruhango muri diyosezi ya Kabgayi , ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi. Hakaba abatanga ubuhamya ko Yezu yabakijije indwara iyi n’iyi, ingeso iyi n’iyi. Hari abo twajyaga tuganira ugasanga bavuga ngo bo Yezu ntiyabakijije. Ntabwo ari byo. Nk’uko ivanjili ibitubwira ukoze kuri Yezu wese arakira. Yezu adukiza indwara tubona n’izo tutabona, izo tuzi n’izo tutazi. Ntawe ujya mu Misa afite ukwemera ngo atahire aho. Ntawe ujya gushengerera afite ukwemera ngo atahe uko yaje. Ntawe ufata umugambi wo gusenga abikuye ku mutima ngo ntibigire icyo bimuhinduraho.

Wenda ni uko turi mu isi yiruka tutakimenya kwihangana, tutakimenya gutegereza. Tugashaka ibimenyetso by’akataraboneka, tugasha ko Yezu adukiza ako kanya kandi wenda we azagenda adukiza buhoro buhoro. None se wanywa ikini rimwe ukaba urakize burundu ? Ariko na cya kinini kimwe unyoye gitangira kugukiza. Hari ubwo gukira bisaba urugendo.

Bavandimwe,

Yezu ntiyahindutse ari ejo, ari none n’igihe cyose (Heb 13,8). Ibyo yakoraga kiriya gihe na n’ubu arabikora. Abikora ku buryo burengejeho kuko atagifite umubiri nk’uyu wacu. Akorera rimwe ibitangaza abantu benshi icyarimwe.Tumusange dufite ukwemera, tumukoreho adukize.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho