Ese wowe nta mugisha Imana yaguhaye?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 15 gisanzwe, Umwaka B

Kuwa 11 Nyakanga 2021

Amasomo tuzirikana:

  • Am 7, 12-15

Zab 85(84)

  • Ef 1, 3-14
  • Mk 6, 7-13

  1. Nimuze dusingize Imana yo yaduhaye imigisha y’amoko yose

Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusesekajemo imigisha y’amoko yose, imigisha ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu ( Ef 1,3).

Mbega igisigizo cyiza cya Pawulo Mutagatifu! Pawulo Mutagatifu yari yaranyuzwe n’ibyiza bikomoka ku Mana. Yanyuzwe n’umugisha Imana yaduhaye. Yari yaranyuzwe n’Imana ubwayo.  Ni ko gutaraka, yanga kubyihererana abyandikira abakristu bo muri Kiliziya ya Efezi. Abaratira gusingiza Imana, kugira ngo nabo banjye bayisingiza. Muvandimwe, iyo unyuzwe n’ibyiza Imana ikugirira , urasingiza.  Pawulo Mutagatifu akunze kugira amagambo meza cyane akoresha ataka Imana, amagambo meza cyane akoresha ahimbaza   Imana, ayishimira! Uyu munsi, impamvu atanga z’ibyishimo bye, ni uko Imana yadusesekajemo imigisha y’amoko yose, ku bwa Kristu; yadutoye mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. Kandi ibyo byose idukorera, ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, Ku neza yayo. Ntibidukorera kubera ubuhangange cyangwa ubuhanga bwacu.  Imana yaratwitoreye, iduhunda ingabire z’amoko yose.  Ni iki cyatuma twe tutayisingiza? Twigire kuri Pawulo Mutagatifu tuyisingize, tuyirate, tuyiratire abatayizi, tuyivuge ibigwi, tuvuge ibyo yadukoreye.

Muvandimwe, ese wowe hari icyo wasingiriza Imana? Ese wowe hari icyo washimira Imana? Ese wowe nta Mugisha Imana yaguhaye? Kebuka urebe iburyo bwawe, urebe ibumuso bwawe, urebe mu mateka yawe, urebe mu muryango wawe, urebe mu buzima bwawe bwa buri munsi, urebe mu baturanyi bawe, n’ahandi ; urasanga nawe hari byinshi wasingiriza Imana , maze nawe nka Pawulo Mutagatifu, ugeze igisingizo cyawe ku Mana. Nurangiza gukora ibyo byose, ushobora nawe guterura usingiza Imana ugira uti :

“Nihasingizwe Imana, Se wa Yezu Kristu,  yambeshejeho! Nihasingizwe Imana, Se wa Yezu Kristu,   yampaye umufasha mwiza! Nihasingizwe Imana, Se wa Yezu Kristu,   yampaye urubyaro! Nihasingizwe Imana, Se wa Yezu Kristu,   yampaye ababyeyi beza! Nihasingizwe Imana, Se wa Yezu Kristu,  yampaye incuti nziza mu buzima! Nihasingizwe Imana, Se wa Yezu Kristu,   yaduhaye Ibidutunga! Nihasingizwe Imana, Se wa Yezu Kristu, yangize umusaseridoti! Nihasingizwe Imana yakoze byinshi Mu buzima bwanjye”. Buri wese nazamure igisingizo cye imbere y’Imana.

By’umwihariko, kuri iki cyumweru, turasingiza Imana, yo itora abahanuzi, nka Amosi ikabadutumaho!  ( Am 7, 12-15)kugira ngo badukebure, batwereke inzira nziza igeza ku Mana. Kuri iki cyumweru, Turasingiza Nyagasani Yezu Kristu, We utora Intumwa, akazidutumaho, kugira ngo tugarukire Imana, kugira ngo zitwirukanemo roho mbi, kugira ngo zidusige amavuta, zidukize uburwayi ( Mt 6, 7-13).  Ni amahirwe, ni umugisha kubona Ijuru ritwibuka, rikaza kuba hafi yacu. Imana ishimwe yo itwoherereza abahanuzi.

  1. Ariko se Umuhanuzi ni muntu ki ?

Mu isezerano rishya kimwe no mu rya kera, umuhanuzi ni umugabo cyangwa umugore uvuga mu izina ry’Imana ayobowe na Roho Mutagatifu, agasobanura umugambi w’Imana kandi akagaragaza icyo Imana ishaka akurikije nanone ibiriho icyo gihe; atera inkunga, akanashyira ahagaragara amabanga y’imitima, rimwe na rimwe ndetse akavuga n’ibizaba.

Mu isezerano rya kera, hari abahanuzi batowe n’Imana ikabatuma ku muryango wayo, kugira ngo bawugire inama, bawukomeze, bawufashe kugarukira Imana igihe wayobye.

Hari n’abandi bahanuzi batorwaga ibwami kugira ngo bajye bahanurira umwami. Abahanuzi b’umwami bari bashinzwe guhanurira umwami ibyiza gusa, mbese ibyo umwami yifuza kumva ( 1 Bami 22, 5-28).  Twavuga ko bari ingirwabahanuzi. Namwe murumva ko rimwe na rimwe bamubeshyaga, bakamubwira ibinyoma, bakamuhisha ukuri, kuko, rimwe na rimwe ukuri kuraryana.

Mu isezerano rishya, naho havugwamo abahanuzi batari bacye. Ijambo “umuhanuzi” rivugwa mu isezerano rishya incuro 144.  Incuro 123 rivuga abahanuzi bagenura abo mu isezerano rya Kera; incuro 21 niho ijambo umuhanuzi rivugwa riganisha kuri Yezu, kuri Yohani Batista no ku bandi bakristu bo mu Ikoraniro rya mbere.

Amazina ya bamwe mu bahanuzi bo mu isezerano rishya arazwi, hari nka Agabo, amurikiwe na Roho Mutagatifu wahanuye ko inzara ikaze igiye gutera ku isi yose, ariyo yateye ku ngoma ya Kalawudiyo ( Intu 11,28).

Muri Kiliziya y’I Antiyokiya, hari abahanuzi n’abigishaga aribo Barinaba, Simewoni bitaga “ Umwirabura” na Lusiyusi w’I Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli (Intu 13,1). Yuda na Silasi nabo bari abahanuzi, bagaragara barimo bahugura banakomeza abavandimwe ( Intu 15,32).  Mutagatfu Luka yongeraho n’umukecuru witwa Ana wari Umuhanuzikazi ( Lk 2, 36).

  1. Ese njyewe cyangwa wowe waba umuhanuzi?

Twese abahawe Isakaramentu rya Batisimu twahawe kugira uruhare ku butumwa bwa Kristu, We Musaseridoti, Umuhanuzi n’Umwami. Niba narabatijwe , Ndi  umuhanuzi. Niba warabatijwe, uri umuhanuzi. Turi abahanuzi, Igihe twumva Ijwi ry’Imana rituvugiramo, tukihutira gushyira ugushaka kw’Imana mu bikorwa, cyane cyane igihe dutoza abandi gukora ugushaka kw’Imana. Urumva rero ko ushobora kuba umuhanuzi mu rugo rwawe, aho utuye, aho ukora, aho ugenda,…..

Ingabire y’ubuhanuzi  ni Ingabire Pawulo Mutagatifu ashishikariza abakristu guharanira kuko ari imwe mu zirusha izindi akamaro( 1Kor 12, 10). Murumva rero ko Ingabire y’ubuhanuzi itahawe Abahanuzi bo mu isezerano rya Kera gusa nka Izayi, Eliya, Elisha, Yeremiya, Daniyeli, n’abandi bazwi, ahubwo n’ingabire itangwa mu bihe byose kuko buri gihe umuryango w’Imana uba ukeneye inama, uba ukeneye kuyoborwa, uba ukeneye gukeburwa.

Ingabire y’Ubuhanuzi  ni Ingabire dukwiriye kwifuza kurusha izindi, nk’uko Pawulo Mutagatifu abitugiramo inama agira ati “ Muharanire ingabire za Roho Mutagatifu, cyane cyane iy’ubuhanuzi” ( 1Kor 14,1). Kuba ariko ufite iyi ngabire si ikimenyetso cy’uko washyikiriye ubutagatifu, kuko kuyikoresha nabi bifite ingaruka mbi. Yezu Kristu, Umukiza n’Umucunguzi wacu, abivuga muri aya magambo ati: “ Benshi bazambwira uwo munsi bati “ Ese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ubwo nzababwira nti: “sinigeze mbamenya mwa nkozi z’ibibi mwe” ( Mt 7, 22-23).

Bakristu, mwiyumvamo Ingabire y’ubuhanuzi, Buri gihe mujye mwibuka ko igihe kizagera mugasobanura uko mwakoresheje Ingabire mwahawe ( Mt 25, 14-30). Ibyo bizatuma murushaho gukoresha neza iyi ngabire, ku buryo kuri uwo munsi, buri wese azavuga ati “ Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye; namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho, sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari “( Zab 40,11). Maze nawe azagusubize ati: “ Ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na shoboja” ( Mt 25, 23)

  1. Ese umuhanuzi ahanurira iwabo gusa cyangwa ashobora no gutumwa ahandi?

Yego umuhanuzi ashobora gutumwa ahandi. Mu isomo rya mbere (Am 7, 12-15) twumvise uburyo Imana yatoye Amosi, imukura inyuma y’amatungo, imukura muri Yuda, imujyana guhanurira umuryango wayo muri Israheli.  Imana yatoye umuhanuzi Amosi kandi natwe Imana niyo idutora ikaduha ubutumwa. Amosi yiyoreraga amatungo. Ntiyigeze aba mu matorero y’abahanuzi, ahubwo Uhoraho yamukuye mu matungo ye, muri Yuda, amwohereza guhanura muri Isiraheli ( Am 7, 14). Mu gihe cy’ubuhanuzi bw’Amosi, cyari igihe cy’ubukungu n’uburumbuke muri Isiraheli. Byagaragariraga mu mazu meza yubakwaga, n’ibikoresho byose byabazwaga mu biti by’akataraboneka, kandi bakabitakaho imirimbo yabajwe mu mahembe y’inzovu. Abakire biberaga mu birori, bakirirwa bagaramye mu ntebe nziza no mamariri anepa, bagacurangirwa ibyuma biririmba, mu gihe, ku rundi ruhande, habaga hari abantu bicwaga n’inzara. mbese nk’uko mu bihugu bimwe byari bimeze mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Covid-19. Ibyo rero Uhoraho Imana yacu ntashobora kubyihanganira! Niyo mpamvu atora Amosi akamutuma guhanurira umuryango wa Isiraheli ngo wisubireho ugarukire Imana.

  1. Ni iki tugomba kwitwaza igihe Imana idutumye? Ni iki tutagomba kwitwaza?
  • Igihe ugiye mu butumwa, uzirinde kugenda wambaye amakanzu abiri (Mk 6, 9):

Kwambara amakanzu abiri bisobanura kugira amatwara abiri avuguruzanya: ubukirisitu n’ubupagani, amasengesho n’amateshwa avanze n’ukwiyoberanya.  Icyo gihe ibyo wigisha ntibihura n’ibyo ukora. Hari aho abanyarwanda bavuga ko uwo muntu agira indimi 2, cyangwa bakamwita Kimwamwanya. Mukristu Ntumwa ya Yezu, irinde kwambara amakanzu 2.

  • Igihe ugiye mu butumwa, uzibuke gutwara inkoni ( Mk 6, 8):

Ushobora kwibaza ngo inkoni y’iki? Yo gukoza iki? Mu rugendo rw’ubutumwa, kwitwaza inkoni biraduhagije kugira ngo nitujya kugwa tuyisunge.  Erega  Iyo nkoni  ni umusaraba tugendana, tukawurangamira , ukatwibutsa umusaraba wa YEZU KRISTU udukomeza aho twari tugiye gucika intege; icyo giti cy’umusaraba kitubere inkoni y’urugendo turimo.

  • Igihe ugiye mu butumwa, uzibuke kwambara inkweto ( Mk 6,9)

Irinde kujya mu butumwa wambaye ibirenge. Kwambara ibirenge birasebetse, ni igisebo, ni ikimwaro ku muntu uri mu butumwa. Niba ugiye mu butumwa, shakisha inkweto. Erega izo nkweto ni umwete wo kogeza Ijambo ry’Imana, ni umwete wo kogeza Inkuru Nziza y’amahoro. Ni cyo gisobanuro Bibliya iduha ( Ef 6,15). Iyo umwete ubuze, intama zirayoba, zigatatana, ikirura kikazimira  bunguri.

  • Igihe ugiye mu butumwa bwa Yezu, Bohoka ku by’isi kuko Yezu ubwe yateganyije uko uzabaho ( Mk 6, 8)

Yezu mu Ivanjili yabitubwiye muri aya magambo: ; nta mugati, nta ruhago, ntabiceri mu mukandara. Ahubwo urugo rwose muzinjiramo bazabakira.

Umwanzuro:

Mu ncamamake amasomo y’iki cyumweru aradushishikariza gusingiriza Imana ibyo idukorera no Kwemera kwakira ubutumwa Imana iduha.

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Padri Emmanuel TWAGIRAYEZU,

Padri Mukuru wa Paroisse ya Crete Congo-Nil,

Diocese ya Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho