Ese Yezu azasanga ukwemera ku isi?

INYIGISHO Y’ICYUMWERU CYA 29 GISANZWE, C, 20/10/2019

AMASOMO: Iyim 17,8-13; 2Tim 3, 14-4,2; Lk18,1-8

“ARIKO SE, IGIHE UMWANA W’UMUNTU AZAZIRA, AZASANGA HAKIRI UKWEMERA KU ISI?”

Bavandimwe muri Kristu, mbifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana umubyeyi wacu.

Tugeze ku cyumweru cya makumyabiri n’icyenda mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya C, buhoro buhoro turasatira impera z’umwaka wa litujiya. Amasomo matagatifu tuzirikana akaba adufasha muri urwo rwego.

Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’iyimukamisiri baratubwira iby’urugamba umuryango w’Imana warwanye n’abamaleki ukabatsinda ushyigikiwe n’ikiganza cy’ububasha cya Musa.

Uru rugamba rwo mu Isezerano rya Kera nta kindi rushushanya kitari intambara duhoramo kandi duhamagarirwa guhora turwana mu rugendo rwacu nk’abakristu tugana iwacu h’ukuri. Kiliziya umubyeyi wacu araturamburira ikiganza cy’ububasha butuma tuganza umwanzi duhanganye na we muri iyo nzira.

Imwe mu ntwaro z’ibanze twifashisha muri urwo rugamba ni ijambo ry’Imana. Ni byo Pawulo mutagatifu ashishikariza Timoti mu ibaruwa ye ya kabari yamwandikiye aho amwibutsa ko ibyanditswe bitagatifu byose byahumetswemo n’Imana, akamwibutsa ko bifite akamaro mu byerekeye kwigisha no kuvuguruza ubuyobe, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane.

Nyuma yo kumusobanurira ko ijambo ry’Imana rizamubera intwaro zimufasha gukora icyiza cyose Pawulo mutagatifu arakomeza ashishikaza Timoti kwamamaza iryo jambo, kuryigisha igihe n’imbura gihe, agatota, agashishikaza mu bwihangane butarambirwa aharanira kujijura.

Bavandimwe, gukomeza umutsi hagamijwe intsinzi twumvishe mu isomo rya mbere kimwe n’uku gukora igihe n’imburagihe hagamijwe kujijura nk’uko tumaze kubyumva mu isomo rya kabiri, biratsindagirwa n’amagambo ya Nyagasani mu mugani w’umucamanza mubi n’umupfakazi wamutitirije ngo amurenganure.

Uyu mupfakazi ntako atari yaragize ngo arenganurwe ariko umucamanza wakagombye kumuha ubutabera yakomeje kumwirengagiza igihe kirekire ariko na we akomeza gutakamba. Kera kabaye uyu mucamanza nyuma yo kwigamba ububi bwe agira ati: “N’ubwo ndatinya Imana bwose, kandi singire uwo nubaha, uriya mupfakazi wandembeje ngiye kumucira urubanza rwe rurangire, areke guhora aza kumena umutwe”.

Mu ijambo ry’Imana, Nyagasani Yezu agaruka kenshi ku mpamvu yo gusaba no gutitiriza Imana akatwizeza ko byanze bikunze nidusabwa tuzumvwa nta shiti; hari aho adusobanurira ati: “Niba umwana wanyu abasaba umugati mukamuha umugati ntimumuhe ibuye, yabasaba ifi mukamuha ifi ntimumuhe inzoka, yabaka igi mukamuha igi ntimumuhe manyenga, niba mwe n’ububi bwanyu muzi guha abana banyu ibyiza Imana izabura ite guha Roho Mutagatifu abazamuyisaba”.

Uru rugero rwa none ruraza kuduhamiriza ko gutakamba bizatubera impamvu simusiga yo kuronka ibyo tuzasaba, kuko niba umucamanza w’umugome nk’uriya utaratinyaga Imana ntagire n’umuntu yubaha, akaba yarakemuye ikibazo cy’uriya mupfakazi bitewe n’uko amutitirije Imana mu bwiza bwayo ntishobora kwirengagiza abayititiriza.

Yezu ati: “Imana se ni Yo yarangarana intore zayo, ntizierengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro?” Ni ikibazo Yezu ahita aha igisubizo. Ati: “ndabibabwiye izabarengera vuba”. Akomeza n’ikibazo gikomeye agira ati: “ARIKO SE IGIHE UMWANA W’UMUNTU AZAZIRA, AZASANGA HAKIRI UKWEMERA KU ISI?”

Bavandimwe uwakumva iki kibazo akanitegereza aho isi yacu igeze n’uburyo umunsi ku munsi ihindagurika, yasubiramo koko iki kibazo cya Nyagasani. Gusa ni ngombwa kureba izo mpinduka zose n’amaso yo kwizera ko Mugenga-bihe ari we wenyine uzi aho ibintu biva n’iyo bigana.

Ariko kandi tunongeye kuzirikana ku nyigisho Nyagasani Yezu yaduhaye yo gutakambira Imana amanywa n’ijoro kandi twizeye, twakagombye kumva ubutumwa Nyagasani Yezu aduha uyu munsi ari bwo bwo gutakambira Imana ngo akomeze ukwemenera mu muryango wayo. None se ko Imana yacu ishobora byose izabura ite kumva ugutakamba kwacu ngo ingabire y’ukwemnera yongere itohe kandi itembere ku isi yose.

Umubyeyi Bikira Mariya natube hafi kandi akomeze kudutakambira ku Mwana we!

Icyumweru cyiza kuri mwese!

Padiri OSWALD SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho