Ese Yezu Nyirineza aje yadusangana ubutungane?

Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icyumweru cya VI gisanzwe A

Amasomo: Yak 1,19-27; Z 15(14); Mk 8,22-26

Yakobo Mutagatifu Intumwa ya Yezu aragira inama abantu twese yo kwihatira gukora ibitunganye, tukaba intumwa z’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge. Ati: Nimwitandukanye rero n’icyitwa ubwandure cyose, n’icyitwa agasigisigi k’ubugira nabi kose, mwakirane urugwiro ijambo ry’Imana ryababibwemo. 

Inama z’Intumwa Yakobo ntizishobora guta guta agaciro. Natwe abagitaguza muri ubu buzima ziratureba: uzabana n’Imana Data ubuziraherezo ni uzaba yakujije ubumuntu bwe amurikiwe n’Ivanjili ya Kristu. Ni uzashyira imbere ukuri ntagengwe n’imbehe cyangwa izindi ndamu zidashinga z’iyi si. Ni uzitandukanya na Nyakibi ndetse n’abambari ba Nyakibi akitandukanya na Shitani, agakurikira Yezu Kristu kandi akamwamamaza.

Uzabona Imana ni uzubaha mugenzi we kuva agisamwa kugera apfuye urupfu rusanzwe, rumwe twita urw’ikirago. Uzabana na Yezu mu Ngoma ye, ni uzagaragaza mu bikorwa ko agengwa n’Ijambo ry’Imana, akaribera umuhamya kabone n’aho yarihorwa. Mwene uyu ategeka umunwa we kandi akagerageza kuba nta makemwa mu maso y’Imana n’abantu.

Bavandimwe iri somo ryiza cyane ritwigishe kurushaho kunogera Imana, gutanga amahoro kuri bose ari nako duharanira kuba abaziranenge. Nta kiza nko guhamya ko ubukristu busumba kure ibindi byose twakwiyita cyangwa twakwitirirwa kuko ni bwo bwonyine bwazamuye kamere muntu buyituza mu Mana Data.

Ineza ya Yezu Kristu iduhoreho kandi amizero yacu ahore amushingiyeho. Dusabe Yezu Nyirineza atube hafi maze naza azadusangane impuhwe. Twemere aduhumure nk’uko twabyumvise mu Ivanjili maze turebana ukwemera, ukwizera n’urukundo ibi bihe turimo. Ivanjili iduhamirije ko uwahumuwe na Yezu arushaho kugenda abona neza, bigaragara, akabona ibintu byose uko biri maze iyo mibonere ikomoka ku Mwana w’Imana akaba ariyo yonyine izatwinjiza mu rusisiro ruhoraho iteka. 

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho