Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 31 gisanzwe, A, Mbangikane
Ku ya 07 Ugushyingo 2014
Bavandimwe,
Turakomeza gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana ngo ritubere ifunguro rya buri munsi kandi ritumurikire. Ivanjili y’uyu munsi iradufasha kureba uburyo dukemura ibibazo duhura nabyo mu buzima bwacu, uburyo dukoresha amafaranga yacu n’ay’abandi. Hari ababaho mu kuri. Hari abandi bashakira igisubizo mu “gutekinika”. Mbese nk’uyu munyabintu ivanjili yameza ko ari umuhemu.
-
Abantu Yezu atuwira muri iyi nkuru
-
Umukungu
Kubera kugira ibintu byinshi yashatse umunyabintu arabimushinga. Amenye ko abipfusha ubusa, aramuhamagara ngo yisobanure. Abanye ko ibisobanuro umunyabintu atanga bidafatika afata umwanzuro : « Umva rero murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu ».
-
Umunyabintu
Umukungu yamuhaye akazi, amushinga ibintu bye. Hashize igihe yumva shebuja aramutumije ati « Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki ? » Agerageza kwisobanura ariko agezaho icyongeleza kiramukamana. Shebuja amusaba kumurika ibintu kuko amusezereye ku kazi nta n’imperekeza kubera amakosa ye. Kubera ko yacungaga ibintu byinshi, asaba shebuja iminsi nk’ibiri yo gushyira ibintu kuri gahunda. Shebuja aramwemerera. Iyo minsi ibiri ntiyayipfushije ubusa. Yaribajije ati « Ko bankuye ku kazi, nzabaho nte ? Guhinga ? Sinabishobora. Gusabiriza ? Umuntu w’umunyacyubahiro nka njye abantu bubaha, nahera he nsabiriza ? None se nzabaho nte ? ». Ako kanya Sekibi aramugoboka, amwibutsa ko hari ingeso igenda ishinga imizi mu banyarwanda yo « gutekinika ». Yiyemeza gutekinika impapuro z’ababereyemo umwenda shebuja, kugira ngo ubwo yirukanywe ku kazi bazamwakire iwabo, bamwiture ineza yabagiriye. Ntiyazuyaza afata impapuro z’abarimo imyenda ya shebuja bose. Kugira ngo bitazamenyekana agenda ahamagara umwe umwe. Atangira kumwibarisha : harya umwenda warawishyuye ? Oya. Wari umwenda ungana iki ? ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti. Akira urupapuro rwawe, wicare, wandikeho vuba ko ibibindi mirongo itanu wabyishyuye, ko hasigaye mirongo itanu. Bityo bityo, impapuro z’imyenda arazitekinika. Bityo aba ariteganyirije.
-
Abwiye umukungu ko umunyabintu we asesagura
Barebye uburyo umunyabintu anyereza umutungo wa shebuja babanza kubirebera bumva ko hari abandi bireba. Bagezaho ntibabyihanganira maze bamumuregaho ko abipfusha ubusa.
-
Uwari ufite umwenda w’ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti
Yibazaga uburyo azishyura uwo mwenda. Yumva umunyabintu amutumyeho. Umwenda barawutekinika, yumva arorohewe. Ntiyigeze abwira umunyabintu ko bitemewe.
-
Uwari urimo imifuka ijana y’ingano
Nawe yibazaga uko azabigenza ngo yishyure. Yumva umunyabintu amutumyeho, umwenda barawutekinika yumva arorohewe. Ntiyatinyuka kubwira umunyabintu ko ibyo bakoze ari ubujura.
-
Yezu
Aratangarira uyu mugaragu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Ntamushima. Arabona ko abana b’isi mu mibanire yabo barusha ubwenge ab’urumuri.
-
Inyigisho
Ese Yezu yaba adushishikariza gukurikiza urugero rw’uyu mugaragu w’umuhemu ? Oya. Ikimutangaza ni uburyo abana b’urumuri babura ubushishozi buhagije mu mibereho yabo.Reka dusome uko Bibiliya Ntagatifu ibisobanura : « Muri uyu mugani Yezu ntatubwiriza kwigana no kugira nabi nk’uwo munyabintu w’umuhemu cyangwa se nk’abana b’iyi si. Ikimubabaje ni uko abigishwa badafite nk’ubwo bwenge ngo bakore icyiza, naho ababi bakabugira kandi babukoresha ikibi ».
-
Ese iyi vanjili iratureba ?
Cyane rwose. Kuko nubona nta mwanya tobona wo gusenga, wo kujya mu Misa, wo gusoma no kuzirikana ijambo ry’Imana. Nyamara kukabona umwanya wo kumwa amakuru agezweko, kureba umupira n’ibindi. Gukora gahunda z’iby’isi bishira turabishobora. Nyamara tukabura umwanya w’iby’ijuru bihoraho iteka.
Abantu b’isi bamamaza ibigirwamana byabo ugasanga natwe abigishwa ba Yezu twabishigukiye. Nyamara abakristu tuzi Imana y’ukuri itanga ubuzima kuyamamaza ntitubishobore. Ubona abakwigisha ibintu bysose : imibare, indimi , ubukungu … ariko ukwigisha Bibiliya ukamubura.
Umugambi ni ukwikubita agashyi tukavugurura umubano wacu n’Imana. Tukamenya ko agaciro iby’Imana bifite ntaho agahuriye n’ak’ibyisi bishira, bikaba byashirana n’uwabyiyeguriye. Amateka y’ibihugu byinshi arabitwereka. Inama Pawulo yagiriye Abanyaroma natwe idufitiye akamaro kanini muri iki gihe. Aragira ati « ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye » (Rom 12,2).
Mu gihe abo tubana n’abo dukorana babona ko « gutekinika » ariwo muti kandi ko benshi babikora, twibuke ko Yezu adusaba kuba umunyu n’urumuri rw’abandi (Mt 5, 13-16). Bityo ijambo ryacu ribe « Yego » niba ari « yego ». « Oya » niba ari « oya ». Burya ngo ibindi twongeraho biba biturutse kuri Nyakibi (Mt 5, 37).
Umwamikazi wa Kibeho adufashe kubaho mu kuba umunyu n’urumuri tubaho mu kuri n’urukundo.
Padiri Alexandre UWIZEYE