Garukira Uhoraho Imana yawe umurikiwe n’urukundo

Ku wa gatanu w’icya gatatu cy’Igisibo, A, 20/3/2020

Amasomo: Hoz14,2-10; Zab 81 (80)12a.7-8a,8bc-9,10-11ab,14.17; Mk12,28b-34.

Urugendo rwacu rw’igisibo rurarimbanyije ariko tunugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi. Turarukora  turangamiye Yezu Kristu we Munyampuhwe, we rukundo ruzima, we  ntagiriro n’iherezo rya byose. Mu masomo y’uyu munsi ndashaka ko tuzirikana ku guhinduka tukagarukira Uhoraho Imana yacu tumurikiwe n’urukundo.

  1. Garukira Uhoraho Imana yawe

Umuhanuzi Hozeya ati: “Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe, kuko wayobejwe n’ibicumuro byawe. Garukira Uhoraho umubwire uti: «duhanagureho ibicumuro byose wakire ikiri cyiza». Aya magambo y’impuruza y’umuhanuzi arasaba Israheli kugarukira Imana, igatera umugongo ibigirwamana by’Ashuru, bakamenya ko babeshejweho n’Imana. Umuhanuzi kandi afite n’icyizere ko nyuma y’igihano cyo kugirwa ingaruzwamuheto n’Ashuru, agasigisigi k’umuryango kazisubiraho, bakagarukira Uhoraho babikuye ku mutima.  Bavandimwe, natwe muri ibi bihe bitatworoheye, aho icyago Koronavirusi cyatitije abatuye isi yose, turasabwa kubura amaso tukayerekeza kuri Uhoraho, tukamusaba ko atugirira impuhwe akongerera ubwenge abashakashatsi n’abahanga bakabona umuti n’urukingo rwa Koronavirusi, bityo ubuzima bukongera bukagira urujyano. Umuhanuzi Hoseya ati: ”inzira z’Uhoraho ziraboneye zikagendwamo n’intungane, na ho abahemu bakaziteshuka” (Hoz14,10b). Mu rugamba turimo ntidushake kwirwanirira twenyine ahubwo twitabaze Imana umubyeyi wacu.  Muri iki gihe abantu bamwe bari barateye Imana umugongo bakarangamira iterambere, ikoranabuhanga, kumenya kuvuga neza, intambara, kwigizayo abo badahuje ibitekerezo, kwigwizaho imitungo… iki ni cyo gihe cyo kumenya ko Imana  ari Intaganzwa n’Umushoborabyose .

Ubwo twatangiraga igisibo cyacu ku wa gatatu w’ivu, twasigwaga ivu tubwirwa, duti: “nimugarukire Imana maze mwemere Ivanjili”.  Ntabwo ari Israheli gusa yabwirwaga kugarukira Imana mu gihe cy’abahanuzi, ahubwo natwe twese dutuye isi muri iki gihe duhamagariwe kugarukira Imana, tukigizayo ibyaduteraga kuyigomekaho;  kwishingikiriza abakomeye, ubugambanyi  bukorerwa bagenzi bacu, kugira abandi abacakara, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu…Maze urukundo rukaba intero n’inyikirizo ya buri muntu wese, tugakunda Imana ndetse na bagenzi bacu nta buryarya.

  1. Kubera iki tugomba gukunda Imana mbere ya byose?

Ibiriho byose byaremwe n’Imana. Ntabwo bitangaje rero kubanza kuyikunda. Hiyongeraho kandi n’inyota ihoraho ituye mu muntu ishobora kumarwa n’Imana yonyine. Byongeye kandi yabiremanye urukundo rwuje impuhwe n’imbabazi.  Niba rero turi ibiremwa, birumvikana ko Uwaturemye ari na we watugeneye uko tugomba kubaho. Mutagatifu Inyasi wa Luwayola   ni we utubwira ko umuntu abereyeho ibintu bitatu by’ingenzi: Kuramya Imana, kuyubaha no kuyikorera. Ibindi byose biza byuzuza iyo mpamvu-shingiro yo kubaho kwa muntu. Iyi mpamvu-shingiro ya muntu ni yo kandi Yezu aheraho asubiza umwe mu bigishamategeko warumubajije itegeko riruta ayandi mu mategeko. Yezu ati: «Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose». Ngiryo rero itegeko rya mbere rikurikirwa no gukunda mugenzi wacu nkatwe ubwacu.

  1. Kubera iki tugomba gukunda mugenzi wacu?

Gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda biza bishimangira ishusho y’Imana. Yezu, ati: «Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi». Muntu yaremwe mu ishusho y’Imana  bityo rero muntu agomba gukundwa, muntu afite agaciro n’icyubahiro byo gukundwa: «Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’Imana; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga, umugira umwami w’ibyo waremye, umwegurira byose ngo abitegeke» (Zb8,6.7).

Yezu Kristu arashimangira ko urukundo rw’Imana rujyana n’urukundo rwa mugenzi wacu. Yohani, ati: «Niba umuntu avuze ati nkunda Imana, ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso ntashobora gukunda Imana atabona. Dore rero itegeko Kristu yaduhaye: ukunda Imana akunde n’umuvandimwe we» (1Yh4, 20-21). Bavandimwe, gukunda umuntu nkawe ubwawe ntabwo ari ukumukunda gusa mu bwiza; bwaba ubw’imbere cyangwa se ubw’inyuma gusa, ahubwo ni ukumukunda wese. Hagati y’urukundo dukunda Imana Data, Yezu Kristu, Roho Mutagatifu na mugenzi wacu dushatse twashyiramo bihwanye. Nta rukundo rwa mugenzi wawe udakunze Yezu Kristu, Imana Data na Roho Mutagatifu. Ruramutse rutarimo bihwanye ntacyo rwamarira agakiza kacu. Muri mugenzi wacu tubona Imana Data, tubona Yezu Kristu tukabona na Roho Mutagatifu.

Abayahudi  bo mu bihe bya kera bibwiraga ko  mugenzi  w’umuntu  ari uwo mu muryango we gusa, ari umuturanyi we gusa, inshuti ye  cyangwa se uwo bashyikirana kenshi, na ho Umwami wacu Yezu yadutegetse gukunda abantu bose, atari abo duhuje ubwoko gusa, atari abo duhuje idini gusa, akarere gusa … Iryo tegeko kimwe n’iryo gukunda Imana kuruta byose, ni nk’umutima mushya Yezu yatuzaniye       (Mt22,39). Mu kiganiro Yezu yagiranye n’umwe mu bigishamategeko twumvise mu Ivanjili, bombi barangije bumvikanye ku itegeko ryo gukunda Imana n’umutima wose n’amagara yose n’ubwenge bwose ndetse no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Yezu arangije amubwiye ko atari kure y’ingoma y’Imana. Kuko Imana yigaragariza mu muntu yaremye mu ishusho ryayo.  Ese muvandimwe, wowe uhagaze he mu mubano wawe n’Imana ndetse na mugenzi wawe? Kunda ubeho kandi ubesheho n’abandi.

Muri iki gihe cy’igisibo dukebuke turebe aho urukundo rwacu rushingiye ndetse n’icyo rugamije, rube urutanga ubutabera,uruduhuza n’Imana ndetse  urwita ku bababaye .Umwanditsi w’igitabo cy’imigani ni we ugira ati: «Ntukirengagize kugirira neza ubikeneye, niba ufite icyo agusaba, ntukamubwire ngo genda uzagaruke ejo, ni ho nzaguha» (Imig3, 27-28). Nawe rero muvandimwe muri iki gihe cy’igisibo garukira Uhoraho umurikiwe n’urukundo.

Muri iki gihe isi yacu yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi turangwe n’urukundo rw’Imana ndetse n’urwa bagenzi bacu. Dusabe Imana imurikire abahanga n’abashakashatsi babone vuba umuti n’urukingo, abahitanywe n’icyo cyorezo n’abacyanduye dukomeze tubasabire.

Bikira Mariya utabara akakristu adusabire.

Nyagasani  Yezu nabane namwe.

Padiri Sylvain SEBACUMI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho