Garura ubuzima mu bihebye.

Ku wa kane wa Pasika, 5 Mata 2018

Amasomo tuzirikana : 1) Intu 3, 11-26 ; 2) Luka 24, 35-48

Abatagatifu: Visenti Feriye, Irena, Yuliyana wa Korniyo na Ansila m.

Garura ubuzima mu bihebye, ubahe amahoro nk’uko Yezu Kristu wazutse ayatanga

  1. Wowe ufite ubwoba bw’urupfu, witinya, menya ko Yezu Kristu yarutsinze burundu

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe. Turacyari mu byishimo bya Pasika. Kuri uyu wa kane wa Pasika, turakomeza dusobanukirwa uburyo Yezu yatsinze urupfu. Mbere y’izuka rya Yezu, abantu bamwe bari bazi ko iyo umuntu apfuye biba birangiye burundu, ko atazongera kugaragara avuga, aganiriza abavandimwe, arya  nk’uko Yezu yariye igice cy’ifi yokeje cyangwa akora ibindi bikorwa bigaragaza ubuzima. Yemwe n’abishi ba Yezu bari bazi ko bashyize akadomo ka nyuma ku buzima bwa Yezu, ariko si ko byagenze kuko urupfu rwaramwaye, Yezu yarukubise ishoti, Yezu yamwajije urupfu, na n’ubu urupfu ruracyafite isoni, kandi ntiruzongera kwegura umutwe bibaho. Izuka rya Yezu ritanga isomo rikomeye ku bicanyi. Izuka rya Yezu ryerekana ko umwicanyi adafite ijambo rya nyuma. N’ubwo ivanjili itavuga yeruye imyitwarire y’abishi ba Yezu nyuma y’izuka rye, nkeka ko abo bishi ba Yezu bakozwe n’isoni nyuma yo kumva ko wa wundi bishe yazutse, ko ari kwiyereka inkoramutima ze nk’uko twabyumvise mu ivanjili y’uyu munsi aho Yezu yiyeretse abigishwa be.

 Abicanyi nibamenye ko urupfu rwatsinzwe nk’uko Pawulo Mutagatifu abitubwira , asa  nk’uwishongora ku rupfu, agira ati “ rupfu we, ugutsinda kwawe kuri he? Urubori rwawe ruri he wa rupfu we?” (1Kor 15,55).  Abantu hafi ya bose bazi ukuntu urupfu ari ikintu kibi. Abantu benshi bararutinya kubera ko uwo rujyanye rutamugarura, uretse Yezu wagarutse agira ngo yereke abantu ko gutinya urupfu bigereranywa no gutinya intare iziritse. Ababuze uko barugira bararutuka: Urupfu ruragapfa, ruragapfusha, ruragapfakara…!

Muri Yezu wazutse, ibintu byose byahinduye isura! Abemera Yezu Kristu dufite amizero ko nta wemera Yezu Kristu uzaheranwa n’urupfu. Nk’abakristu urupfu ntirwakagombye kudutera ubwoba. Yezu Kristu yararutsinze ku mugaragaro, kandi tuzi ko azarutsindira abamwiringira bose.

  1. Akira amahoro ya Yezu, maze nawe ube umuhamya w’amahoro ya Yezu ku bo agutumaho.

Abashaka amahoro banyuze mu zindi nzira zitarimo Yezu nibamenye ko bibeshya, barata igihe cyabo. Yezu wazutse ni we utanga amahoro nyayo. Yezu wazutse atanga amahoro: icyo Yezu yifuriza abigishwa be, mbere y’ibindi byose ni ukugira amahoro (Yh 24,36; 20, 19.21.26; Mt 28,9). Ayo mahoro Yezu aha abigishwa be ni na yo mahoro Yezu aha uwemeye kumubera umwigishwa we wese. Yezu ni we wenyine gisubizo cy’amahoro dufitiye inyota. Yezu wazutse ni umwami ugaba amahoro, kandi amahoro atanga nta kintu na kimwe gishobora kuyatunyaga. Yezu aduha amahoro kandi adusaba gusakaza amahoro mu bandi. Nta muntu n’umwe ku isi udashaka amahoro kuri we no mu bye (We are the Peace-lovers). Nyamara abantu baharanira gutanga amahoro ku bandi(Peace-makers) bo si benshi. Mbere yo kwifuza ko abandi baduha amahoro, dufate iya mbere tuyabahe. Ariko ibi birasaba ko natwe ubwacu tuba tuyafite. Amahoro dushaka ku bandi tubanze tuyishakemo. Isoko y’amahoro ni Yezu Kristu. Yezu ni we ugira ati: “Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye” (Yh 14,27), akongera ahandi ati: “Nimugire amahoro” (Yh 24,36; 20, 19.21.26; Mt 28,9). Abantu bashakashaka amahoro nibayashakire muri Yezu Kristu. Uyashakira ahandi aribeshya. Amahoro ashakirwa kuri Yezu wazutse ameze nka rwa rumuri rw’itara rya Pasika abantu bose bashobora gukongezaho ntirugabanuke ahubwo uko imuri zigenda ziba nyinshi umwijima ukarushaho kweyuka. Nk’uko Papa Yohani wa 23 abivuga ati: “amahoro arambye yubakwa ku rukundo, ubutabera, ukuri n’ukwishyira ukizana kwa muntu” (Reba Pacem in terris, 1963). Nitwubake amahoro y’Imana muri twe, kandi dutange amahoro aho turi, bityo tuzere imbuto z’amahoro mu bandi.

Nkoramutima ya Yezu, igihe cyose Yezu akwifuriza amahoro ashaka kukwibutsa urukundo rw’ireme Imana Data agukunda. Amahoro Yezu aguha nakwibutse ko ukiri ishusho y’Imana, nakwibutse ko ukiri umwana mu bandi kandi ko ukiri mu mutima wa Yezu. Amahoro Yezu atanga aje agusanga muri ya nzu wikingiraniyemo kubera ubwoba. Amahoro Yezu atanga aje akubwira ngo: “Reka kwiheba, reka guhangayika”.

 Uwakiriye amahoro atangwa na Yezu arangwa no guca ukubiri n’ibicumuro kandi n’iyo yacumura yegera Yezu Kristu We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu (1Yh2,2); Uwakiriye amahoro atangwa na Yezu arangwa no gukurikiza amategeko y’Imana (1Yh2,3);  Uwakiriye amahoro atangwa na Yezu yakira neza Ijambo ry’Imana kandi muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye (1Yh2,5); Uwakiriye amahoro atangwa na Yezu ntareganya abandi abitewe n’ubujiji (Intu 3,17); Uwakiriye amahoro atangwa na Yezu ntabyihererana ahubwo abwira abandi uko yamumenye nk’uko abigishwa bajyaga Emawusi babigenje (Yh 24,35). Uwakiriye amahoro atangwa na Yezu ntarangwa n’ubwoba bwo kumwamamaza; mu isomo rya mbere Petero yaduhaye urugero rwiza (Intu 3, 11-26) rwo kwamamaza Yezu Kristu nta bwoba.

Reka nkwibarize ko kuri Pasika wizihije izuka rya Yezu, ufite ubwoba bw’iki? Ubwoba ni ikimenyetso cy’ukwemera guke. Birashoboka ko witegereza ubuzima bwawe uko bumeze n’ibyo ubamo bikagutera kutemera ko Yezu ari muzima, ugakomeza kumushakira mu bapfuye kandi ari muzima. Wigira ubwoba Yezu ni muzima, gira amahoro. Uwifitemo amahoro ya Yezu agira umutima utuje. N’aho yahura n’ibibazo bikomeye akomeza kwigiramo umutekano. Uwo ni we umubera umuhamya akageza ku bandi inkuru nziza y’izuka nk’uko Petero intumwa yabigenje (Intu 3,11-26). Umuntu wakiriye amahoro ya Yezu agira impuhwe agasangira n’abandi ibyo atunze, ntatinye ejo hazaza, kubera ko aba yashyize icyizere cye muri Yezu. Impuhwe ziratanga zikanitanga. Injira mu mpuhwe za Yezu maze wigiremo amahoro, ubone nawe guhumuriza abo mubana mu rugo, mu kazi, abo musengana mu muryangoremezo. Tanga amahoro ugirire impuhwe abaguhemukiye, sangira n’abatishoboye, garura ubuzima mu bihebye. Akira amahoro ya Yezu, maze nawe ube umuhamya w’amahoro ya Yezu ku bo agutumaho. Wigira ubwoba, gira amahoro, uri kumwe na Yezu. Uwakiriye amahoro atangwa na Yezu wazutse agira ibyishimo: uwahuye na Yezu akamumenya arangwa n’ibyishimo, uwahuye na Yezu aca ukubiri n’agahinda akimika ibyishimo mu mutima we. Abigishwa ba Yezu bakimenya ko ari Nyagasani ubavugisha bamazwe n’ibyishimo (Lk 24, 40).

  1. Ca ukubiri n’ubujiji, ubwire Yezu wazutse aguhe ingabire y’ubushishozi

Mutagatifu Luka, mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa, yatubwiye ko abishe Yezu babitewe n’ubujiji. Ni byo koko Umwicanyi wese ayoborwa n’ubujiji! Wambaza uti: « Ese ko tujya tubona abicanyi baminuje mu by’amashuri, ubwo na bo ni injiji? » Yego ni injiji. Mu baciriye Yezu urubanza rwo gupfa, hari harimo n’abize kuko no ku musaraba we banditseho! Kwandika ni ikimenyetso cy’uko uwandika aba yarageze mu ishuri. Iyo baza kumenya ko Yezu ari Umugenga w’ubuzima, ko ari we bakesha kubaho, ngira ngo ntibaba baramwishe. Umunyarwanda ni we wagize ati: « Uvura umutindi amaso yaragiza akayagukanurira » Arongera ati: « Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana ».

Bavandimwe Yezu yatugiriye neza. Buri munsi, mu bitangazamakuru, batubwira imivu y’amaraso yatembye, twumva induru zivuga hirya no hino ku isi, twumva ubugome butandukanye bwakozwe n’abantu, twumva amabi menshi. Menya ko nta kintu kibi gikomoka ku Mana, ko uhubwo ikibi gikomoka ku bujiji bwa muntu mu gihe ahisemo kumvira Sekibi aho kumvira Imana. Menya ko Ubugome bugirirwa inzirakarengane atari bwo bufite ijambo rya nyuma. Hejuru ya byose, hari Imana. Ubujiji ni bubi: Ubujiji butuma umuntu yitiranya umuvandimwe we n’inyamaswa ; Ubujiji butuma tutubaha bagenzi bacu  ; Ubujiji butuma tuvutsa ubuzima bagenzi bacu ; Ubujiji butuma tutubaha amategeko y’Imana tukayanyukanyuka uko twishakiye.  Dusabe Nyagasani adutsindire ubujiji, aduhe ingabire y’ubushishozi n’ingabire y’ubuhanga. Dusabe Nyagasani yimike mu mutima wa buri muntu amahoro atanga. Petero intumwa ati: « Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe » (Intu 3,19).

Wowe uzirikana iyi nyigisho nkwifurije amahoro atangwa na Yezu. Roho Mutagatifu natumanukireho, aduhe kuba abahamya ba Yezu Kristu wapfuye akazuka dukurikije urugero rwa Petero n’urw’izindi ntumwa. Roho Mutagatifu nahashye umwijima w’ubujiji mu bantu batuye iyi si. Roho Mutagatifu nadusendere Ingabire y’ubwenge n’iy’ubuhanga. Roho wa Yezu natumare ubwoba.

Umubyeyi Bikiramariya, Nyina wa Yezu na Mama wacu nakomeze adutakambire ubutaretsa.

Abatagatifu twizihiza none: Visenti Feriye, Irena , Yuliyana wa Korniyo na Ansila mudusabire!

 Nyagasani Yezu nabane nawe.

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

  

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho