“Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere”

Inyigisho yo ku wa mbere w’icya 33,C, ku wa 14 Ugushyingo 2016

Amasomo: Isomo rya mbere: Hish1,1-5a.2,1-5ª; IvanjiliI: L k18,35-43

Bavandimwe muri Kristu turi kuwa mbere w’icyumweru cya mirongo itatu na bitatu gisanzwe cy’umwaka wa luturujiya C, tukaba muri make turimo tuwusoza. Ijambo ry’Imana tuzirikana mu mpera z’umwaka riraduhamagarira gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma tugambiriye kwisubiraho. Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’ibyahishuriwe Yohani intumwa twumvise intangiriro y’amabaruwa yandikiwe Kiliziya ndwi. Amagambo tuzirikana none nagenewe Kiliziya ya Efezi.

Nyuma yo kuvuga byinshi bikwiye gutera ishema umuryango w’Imana wari Efezi harimo ibikorwa, umuruho n’ubwiyumanganye kimwe no kutihanganira abagome , Nyagasani arawubwira ati: nyamara mfite icyo nkugaya: ni uko utakinkunda nka mbere. Ibuka rero aho wahanutse ukagwa. Gira wisubireho kandi ukore ibikorwa nk’ibya mbere.”

Umuririmbyi wa Zaburi ati “uyu munsi nimwumva ijwi rye ntimunangire umutima.”

Bavandimwe aya magambo akwiye kuba aya buri wese , dukwiye kuyazirikana tubikuye ku mutima akaduha kwisuzuma nyabyo no gufata ingamba zikwiriye. Nta cyaha kidasanzwe twumva gishinjwa uyu muryango uretse kuba waracogoye ku rukundo wari usanzwe ufitiye Nyagasani. Mu nzira y’ukwemera ni ngombwa gutera intambwe ijya imbere umunsi ku munsi kuko guhagarara hamwe gusa ntibibaho. Ngo utajya imbere aba asubira inyuma byanze bikunze.

Ntabwo nshidikanya ko nyuma yo kuzirikana neza ubona ko rwose hari aho wateshutse. Hari umunsi wari wihayeho imigambi yo gutunganira Imana ndetse birashoboka ko hari n’imihigo wayihigiye. Waratangiye arako nyamara nyuma waracogoye. Hari ubwo wumvaga ubutungane bugushishikaje nyamara ugera aho ucika intege.

Umaze kumva iri jambo ry’Imana ongera wikubite agashyi. Byashoboka ko wumva nta kidasanzwe wakora cyangwa se ukumva bitakoroheye bitewe n’akamenyero k’ibyo uhugiyemo. Witinya, kimwe n’iriya mpumyi twumvise mu Ivanjili ya Luka, nawe Yezu arahagaze kandi aragutegereje.

Nta gushidikanya ko imibereho yawe aho uviriye ku isezerano ugatangira gutatira igihango ihuye neza neza n’iyiriya mpumyi iri mu mwijima yifuza kubona urumuri. Yezu arakubaza ati: “ urifuza ko ngukorera iki? Nta gushidikanya ko igisubizo cyawe aricyo gitanga umwanzuro w’ikigomba gukorwa. Saba Nyagasani kongera kubuganiza mu mutima wawe imbaraga z’urukundo rwe. Kandi shiti ko azagusubiza uko yasubije iriya mpumyi y’i Yeriko ati “ukwemera kwawe kuragukijije”

Muri iki gihe turi mu mpera z’umwaka wa liturgiya aho tuzirikana ku maza y’Umwana w’umuntu, dusabe Nyagasani ingabire yo kwitegura uko bikwiye kugira ngo ejo tutazatungurwa.

Padiri Oswald SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho