Guha agaciro amategeko y’Imana biduha agaciro mu ngoma y’ijuru

Ku wa 3 w’icya 3 cy ‘Igisibo, 7/3/ 2018

Abatagatifu: Perpetuwa, Felicita, Revokati, Gawudiyozi, Tereza M. Redi, Simiyoni Berne

Amasomo matagatifu: Ivugururamategeko 4,1.5-9; Zab 147 (146-147,12-16.19-20); Matayo 5, 17-19

              Bavandimwe, amasomo matagatifu yo Kuri uyu wa 3 w’Icyumweru cya 3 cy’Igisibo arongera kutwibutsa agaciro gahebuje k’amategeko y’Imana. Ikunda umuryango wayo ku buryo buhebuje, yakomeje kuwuba hafi n’igihe bari barazahajwe n’ubucakara bwo mu Misiri bamazemo imyaka irenga 400, yarabatabaye irabagobotora ku bubasha bw’ukuboko kwayo, bashyira nzira berekeza mu gihugu cy’Isezerano. Muri urwo rugendo rurerure kandi rutoroshye, rurimo ingorane nyinshi, ibishuko n’ibigeragezo, Imana yakomeje kugendana na bo ibereka urukundo ruhebuje rw’umubyeyi mu bana be. Kimwe mu bintu by’ingenzi yabakoreye ni uko yabahaye amategeko agomba kubayobora. Ayo mategeko Imana yahaye umuryango wayo ntabwo kwari ukugira ngo ibagerekeho umutwaro ahubwo ni uko ibakunda yashakaga kubarinda kuyobagurika no kubereka ko ibari hafi kuko ari ihanga ry’agaciro mu maso yayo. “None rero Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mucyigarurire…Abazabwirwa iby’aya mategeko yose bazavuga bati: nta kabuza iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari iry’abantu b’abanyabwenge kandi b’impuguke! Koko se hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi nk’uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje?”

        Bavandimwe, ibi bitwereka ko amategeko y’Imana atari nka ya yandi abanyarwanda bavuga ngo itegeko rirusha ibuye kuremera, ahubwo ni inzira Imana yaciriye abayo ngo batajya kure yayo hato bakikururira urupfu. Ni inzira y’ubuzima bw’abagana igihugu cy’isezerano. Kuyakurikiza bitanga ubwenge, yagenewe kutubera urumuri agatanga umucyo nyawo, uyagenderaho akagengwa na yo ntashobora guteshuka inzira y’Imana. Baravuga ngo agahanga umugenzi kaba iyo agiye, natwe tuti agahanga umugenzi ugana Imana kaba mu mategeko yayo. Baravuga kandi bati ikinaniza umugenzi si uburebure bw’urugendo ahubwo ni akabuye kari mu rukweto, natwe tuti ikinaniza umugenzi ugana Imana si uburebure bw’urugendo ahubwo ni ukwirengagiza rimwe cyangwa menshi mu mategeko y’Imana bikakuviramo akageso (cyangwa utugeso) twagereranya n’akabuye kari mu rukweto. Ntabwo rero kazatuma tugera mu gihugu cy’isezerano.

            Bavandimwe, Umubyeyi wacu wo mu mu ijuru udukunda byahebuje, yongeye kuduhishurira ko yaduhaye amategeko ye kugira ngo atubere inzira izatugeza iwe. Atweretse agaciro ko kuyakurikiza. Yezu Kristu, Umwana w’Imana wigize umuntu kugira ngo atumenyeshe byimazeyo Data wa twese udukunda ngo niturangiza neza imirimo dushinzwe ku isi azatugeze mu bugingo bw’iteka, arabyuzuza kandi akabinonosora kugira ngo twakire ayo mategeko nk’abana b’umubyeyi uhebuje bose gukunda no gukundwa. Aragira ati: “Ntimukeke ko naje kuvanaho amategeko cyangwa abahanuzi; sinaje gukuraho ahubwo naje kunonosora. Koko rero ndababwira ukuri, kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti nta n’akadomo kazava ku mategeko ibyo byose bitarangiye”. Yezu Kristu adufasha kumva neza amategeko, ntituyakurikize byo nk’abacakara cyangwa abari mu ngoma y’igitugu cyangwa abakurikiza amategeko y’abantu kubera ubwoba bw’ibihano, ahubwo atubere inzira y’ubuzima n’ibyishimo by’abana bakunzwe n’umubyeyi usumba bose kandi udashaka ko hari n’umwe wayoba akazimira, ahubwo twese tuzatahe iwe. Ibyo tubyumvise tukabitoza n’abandi twagira agaciro mu ngoma y’ijuru nk’uko Kristu yabitwibukije. Imana iradukunda kandi iratwubaha. Ntidushyiraho igitugu nta n’ubwo ihaniraho. Ibyo turi abahamya babyo kuko buri wese yisuzumye yasanga hari itegeko rimwe cyangwa menshi y’Imana yica, ubuzima busanzwe bugakomeza. Ishaka rero ko twihana kuko yaduhaye ubwenge n’ubushishozi kugirango tujye tumenya guhitamo igikwiye. Iki gihe cy’igisibo rero ni umwanya mwiza wo kuyereka ko tubabajwe n’ibyaha byacu kuko tuyibabaza muri byinshi. Duhindure rero imitima yacu twemere ko Imana idukunda. Twicuze , twigomwe, dusenge, tugende mu nzira zayo.

              Bavandimwe, mu gusoza, abakuru mumfashe twibuke akaririmbo ko hambere, tukagire isengesho none n’abato babonereho (reba mu gitabo cy’umukristu X2, P.383): Nyagasani,icyo twifuza ni ukubana nawe; hari byinshi bitubuza kukugana, hari n’ibindi turarikira twebwe bene muntu, udufashe tukwegere, wowe hirwe ridashira. Amen.

Padiri Félicien HARINDINTWARI, Espagne

   

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho