Guhamya Kristu wazutse bisaba kuba warahuye na We

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 6 cya Pasika, ku wa 14 Gicurasi 2015

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiratwereka uko Kiliziya ya mbere yari ibayeho. Bajyaga inama. Aha baratwereka itorwa ry’intumwa igomba gusimbura Yuda Isikariyoti. Kuki bagomba kumusimbuza undi? Bagomba kumusimbuza undi kugira ngo umubare w’Intumwa cumi n’ebyeri zihuye n’Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli wuzure. Umubare cumi na kabiri turibuka, mu Isezerano rya Kera, ko uvuga imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Umuryango Imana yitoreye wakomotse ku Isezerano yagiranye na wo mu butayu (Iyim 24,8). Umuryango w’Isezerano Rishya rero ryakorewe ku maraso ya Kristu ( Mt 26,28) ukubakira ku ntumwa cumi n’ebyiri

Kugira ngo bahitemo hari ingingo ebyiri bakurikiza: Utorwa agomba kuba yaragendanye na Yezu igihe cy’ubutumwa bwe akaba n’umuhamya w’Izuka rye. Kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu bisaba kumumenya , kuba hari uko umuzi , kuba hari uko wahuye na we.

Nk’abakristu turarikiwe kuba abahamya ba Yezu wazutse, atari uko batubwiye ko ari ngombwa cyangwa twabyize mu bitabo, ahubwo kubera ko twamumenye twahuye na we mu mibereho yacu. Kuvuga ibya Yezu nk’ubuhamya ndemeza ko ari bwo byumvikana neza.

Ibyishimo by’ukuri bikomoka kuri Kristu wazutse

Ivanjili iratwereka bimwe mu bigomba kuranga abigishwa ba Yezu, abakristu.

Baguma mu rukundo rwe, bagakurikiza amategeko ye, bagakundana nk’uko Yezu ubwe yabakunze, bakarangwa n’ibyishimo bye kandi ibyishimo bisendereye, bakera imbuto bitari iby’akanya gato.

Gukunda Yezu no kubahiriza amategeko ye gukundana nk’uko yadukunze biduha kugira ibyishimo bisendereye.

Imwe mu ndwara mbi zo kuri iki gihe cyacu ni ukutagira ibyishimo by’ukuri maze tukiyahura ku byishimo bihimbano (artificielle) bitari iby’umwimerere. Ibyo byishimo bihimbano rero dushobora kubishakira mu kintu runaka duha agaciro kidakwiye. Mu gihe gito natwe ubwacu dushobora gupima bya byishimo birayoyoka kuko ari igicagate. Ibyo byishimo bitandukanye n’ibyo Yezu wazutse adusezeranya. Ibyishimo bikomoka kuri Yezu ni ibyishimo bisendereye. Ibi ntibivuze ko abakristu batababara cyangwa ngo bahure n’ingorane mu buzima, kimwe n’abandi bantu muri rusange. N’iyo bahura n’ibibazo muri iyi si abakristu babibona ku bundi buryo kuko baba bazi neza ko iyo mibabaro atariyo ifite ijambo rya nyuma. Mbese ni nko kwambukiranya ishyamba ry’inzitane wizeye neza kugera mu mucyo utamanzuye. Ibyo twahura na byo byose ntacyo bitwara icyanga cyo kubaho dukomora kuri Kristu wazutse. Bityo tukishimira kubaho kuko tuziko Yezu adukunda. We watwitoreye ngo twere imbuto . Biba agahebuzo iyo urwo rukundo adukunda rweze imbuto mu mibereho yacu cyane cyane gukunda bagenzi bacu. Maze utubona akamenya ko turi abe arebeye ku mbuto twera. Maze ahari urukundo n’umubano Imana ikatwigaragariza .

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho