Guhara ubugingo

Guhara ubugingo.

Inyigisho yo ku cyumweru cya 22 gisanzwe, Umwaka A 30/08/2020.

Amasomo matagatifu: Yer 20,7-9; Zab 63(62); Rom 12,1-2; Mt 16,21-27.

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka ryose!Ku bw´urukundo Imana idukunda, turumva ubuhamya bw´Umuhanuzi Yeremiya, Umuhanuzi w´ukuri. Turumva uburyo rubanda imuha urw’amenyo kubera  kwamagana “ububisha n´ubusahuzi”( Yer 20,8). Rero Yeremiya kimwe n´abandi bahanuzi bo mu kiragano cya kera baratotejwe kubera umuhamagaro n´ubwitange byo kwigisha Ijambo ry´Imana. Uko ni na ko Umwami wacu Yezu Kristu azababazwa agatotezwa ndetse akanabambwa ku musaraba i Yeruzalemu bikozwe n´abategetsi b´abayahudi ndetse n´abaromani.

Bavandimwe rero murumva ko itotezwa ry´abahamya b´ukuri atari ubu gusa ribayeho, ahubwo igihe cyose Sekibi ashaka impamvu zo gutoteza abavugabutumwa nyabo. Gusa iyo ufite umuhamagaro wo gukora icyiza, ukagikora, habe n´ubwo watotezwa, ntabwo umugambi w´Imana uhinduka. Uyu Yeremiya na bagenzi be ntibahwemye kwamagana ikibi. Icyo ni cyo cyerekana umutima nyakuri wa muntu ufite inyota y´Uhoraho. Hari abibwira rero ko Ukuri kuganzwa n´ikibi ariko si ko bimeze. Ushobora gutoteza umunyakuri ariko ibihe bikazaba ari byo bisubiramo amateka nyayo, amateka nyakuri, ukuri kukagaragara. Ni gutyo amateka y´abahanuzi yisubiyemo maze ukuri kuraganza. Uwibwiraga ko Yeremiya atakongera kuvuga ukuri kubera gutotezwa no kunnyegwa na rubanda, amenye ko Imana yamuhaye imbaraga maze aba umuhamya w´ukuri.

Mutagatifu Pawulo, Intumwa, na we ati: “Nimuture imibiri yanyu ibe igitambo nyabuzima, gitagatifu kandi kinyuze Imana; ngiryo iyobokamana ryabava ku mutima” (Rom12,1). Pawulo arakomeza ati: “Ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw´Imana, ikiri icyiza, icyashimisha n´ikiboneye” Rom 12,2).

Yezu arabwira abigishwa be, kimwe natwe uyu munsi ati: “Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire. Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira azabukiza”. Abantu, nk´ibiremwa twaremwe mu ishusho y´Imana, Yezu aratubaza ati: “Umuntu watunga isi yose ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki”? Iki kibazo kiratureba twese abatuye isi. Guhitamo gutumikira Imana nk´Umuhanuzi w´Ukuri, Yeremiya ni byo bikwiye.

Bakristu bavandimwe twoye guheranwa n´iby´isi. Hari benshi tuzi neza, bamwe banabayeho muri iki gihe cyacu tuzi neza ko bemeye kuzira ukuri, baremera n´ubuzima barabuhara, ariko bakomera ku kwemera kwabo mu Mana. Muri make, aho kugira ngo Imana iguhombe yaguhombya; kuko iby´isi birashira ariko mu Mana haba Ubugingo budashira. Guhomba ibyisi ariko ukaronka Ijuru ntako bisa; ni byo twifuza twese. Twaremewe kuzajya mu Ijuru, ni ho twese tuzishima iteka. Gukora ugushaka kwa Nyagasani bituma urenga imbibi z´isi, ukarangamira Umuremyi, Imana Nyakuri.

Bavandimwe nimucyo dusabe Imana y´Umwami wacu Yezu Kristu iduhe umutima w´ubwenge n´ubujijuke, maze dusobanukirwe n´ukwizera dukesha ubutorwe bwacu. Iyi ngabire ni yo izatuma tudasubira inyuma mu butumwa bwo gukora icyiza. N´ubwo akenshi tugira ubwoba nka Yeremiya, ariko Imana ni yo Mushumba uturagiye, uragiye ikiremwa muntu iyo kiva kikagera. Bikira Mariya Mwamikazi w´Isi n´ijuru guma utubere urumuri rutugeza ku Mwana wawe. Abatagatifu n´Abahowe Imana bose mugume mudusabire kugirango dutere ikirenge mu cyanyu maze umunsi umwe tuzaterane dushima kandi dukuza Umuremyi w´ibiriho byose.  Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho