Guharanira ubutungane twigana Imana

Inyigisho yo ku wa mbere w’icya 30, C, ku wa 24 Ukwakira 2016

Amasomo: Ef 4,32; 5, 1-8; Zab: 1,1-2,3-4a, 4b-6; Lk 13, 10-17.

Amasomo tuzirikana muri liturujiya y’uyu munsi arakomeza kutwereka uburyo urukundo Imana idukunda rutagira ingano. Aratwibutsa ko urwo rukundo rugomba gusubizwa. Imana idukunda igomba gukundwa kugira ngo umunezero wacu usendere.

Mu ivanjili twumvise uburyo Nyagasani Yezu abohora ku ngoyi ya sekibi umugore wari uyimazeho imyaka cumi n’umunani, ababazwa, yarihebye, yaratswe icyubahiro cye nk’umuntu, nk’umwana w’Imana. Ngo yagendaga yububa.
Nyagasani Yezu ntiyategereje gutakambirwa, yewe hari n’igihe uwo mugore atari bubikore. Maze na mbere yo kumuramburiraho ibiganza amutangariza inkuru nziza y’uko yabohowe ku ngoyi yari imuboshye. Nawe ntiyatinda kwakira iyo nkuru nziza.ahita asingiza Imana yo Soko y’umukiro yari abonye.

Umukuru w’urusengero warakajwe n’iyo neza Nyagasani yari agize ngo ni uko hari ku munsi w’isabato, Yezu ahereye ku buzima bwabo busanzwe aramugaragariza ko ibyo bita amategeko ari uburyarya gusa kandi ko ibyo baha agaciro atari byo biba bigakwiye.
Atanga isomo ko umuntu afite agaciro kari hejuru y’ibyo abantu bibeshyaga ko bikamusumbya. Aheraho yemeza ko amategeko ayo ariyo yose kabone n’irya sabato, agomba kugiraho ineza ya muntu bitaba ibyo akaba adakwiye.
Isomo rya mbere riradusaba gusubiza urukundo Imana idukunda kandi yatugaragarije muri Kristu. Ibyo tukabigira tugirirana ineza n’impuhwe kandi tubabarirana ibyaha. Tukabigira dukundana kandi duharanira kuba abaziranenge. Tukirinda ubusambanyi n’ubundi bwandavure ubwo ari bwo bwose. Tukirinda kwikunda no kwigwizaho iby’isi, intego yacu ikaba guharanira ubutungane.

Ibyo kugira ngo tubigereho nk’uko Pawulo Mutagatifu abitwibutsa biradusaba kugira umutimanama w’uko twakuwe mu mwijima tugashyirwa mu rumuri. Twiyatse muntu w’igisazira tuba abantu bashya. Biradusaba kugira imyumvire mishya no kureba mu cyerecyezo gitandukanye n’icyo iyi si turimo irebamo. Biradusaba kuba munsi tutari ab’isi. Biradusaba guhorana umutimanama no gukora byose nk’aho hano mu isi turi abagenzi bagana iwacu h’ukuri ariho mu ijuru.
Dusabe Nyagasani kutuba hafi no guhora adukomeresha ingabire ze kuko tuzi neza ko urwo rugamba turiho tutarwishoboza.

Umubyeyi Bikira Mariya adusabire.

Padiri Oswald SIBOMANA
Vic/ Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho