“UZAHIGURE NYAGASANI IBYO WAMUSEZERANYIJE MU NDAHIRO”
Inyigisho ya ku wa gatandatu w’icyumweru cya X gisanzwe/A, 13/06/2020.
Amasomo: 1 Bami 19,19-21; Zab 16 (15), 1-2a.5,7-8,9-10; Matayo 5,33-37.
Ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu, witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iyi si mbi, akurikije ugushaka kw’Imana, ari yo Umubyeyi wacu. Naganze iteka.
Bavandimwe, kenshi mu mateka y’abantu, iyo ubuzima buterewe hejuru, iyo abantu bari mu bihe bikomeye, usanga abantu turangwa no kwihutira gukora indahiro: “Nindamuka mponotse iki cyago, nzagira ntya, nzakora ibi?” Usanga Imana tuyigiriye isezerano.
Twese tuzi neza ko ubutumwa bwose kugira ngo busohozwe, busaba ko uzabukora agira icyo yiyemeza. Ukoze amasezerano wese agira n’indahiro iyaherekeza.
Uyu munsi, Yezu arahamagarira abamukurikiye bose, ko tugomba kwirinda, ikintu gikomeye cyitwa: Indahiro. Yabitubwiye muri aya magambo: “Ntuzarahire ibinyoma, ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranyije”.
Yezu Kirisitu ni umwigisha n’umuyobozi wa muntu. Mu nyigisho ze, intego ye ni ukwereka no kuyobora muntu inzira nziza. Abikora aduhugura uko dukwiye kwifata, gutekereza no kwitwara mu buzima bwacu, ngo tubashe kuronka amahoro nyayo, atangwa na we.
Yezu ntatubuza kurahira gusa ibinyoma, ahubwo aratwibutsa ko tugomba kuba indahemuka masezerano tuba twagiranye na We ku bushake bwacu. Kenshi uzasanga dukunze kurahira twisunze izina ry’Imana, dushaka guhamya ko rwose nta kundi kuri gusigaye inyuma, uretse Imana yaremye ijuru n’isi. Ibi ntibyari bikwiye na mba; ahubwo ko twakaranzwe no kwigiramo ukuri, kukaba ariko kuranga imibereho yacu. Koko “Yego” ikaba ari “Yego” na “Oya” ikaba ari “Oya”.
Iyi mpanuro ya Yezu, nta kindi igamije, ni uko mu buzima bwacu, dukwiye kuba abanyakuri, kandi koko tubaye abanyakuri, ntabwo byageza aho kurahira. Icyo gihe indahiro nta mwanya cyangwa agaciro zagira, kuko ntizaba ari ngombwa. Kuko uvuze ukuri aba ari kumwe n’Imana, mu ijambo ryose atangaje bityo ntaba agikeneye ubundi bwishingizi bugaragaza ko ari mu kuri. Aha benshi turahatsindwa pe. Ukuri kuratugora, kubera ubwoba no gutinya ingaruka z’ubuhamya uzi. Usanga duhitamo kuruca tukarumira cyangwa tukiyemeza kugira indimi zirenze rumwe, tugira tuti: Bitanturukaho. Nta mpamvu yo kwiteranya. Aho gupfa none napfa ejo. N’andi magambo y’ubupfura bukeya yo guhishira ikinyoma ngo dukunde turamuke cyangwa turebwe neza. Nyagasani tube hafi, maze Roho Mutagatifu wa we atwigishe kwigiramo ubutwari bwo gutinyuka kuvuga YEGO ahari ukuri, urukundo n’icyiza bidufashe kwamagana ikibi, icyago, icyaha, akarengane n’urupfu.
Kuko inyuma y’ikinyoma cyose, kivuzwe, cyimakajwe haba haganje SEKIBI. We utureramamo ubwoba, ukwiheba, guhemuka no guhemuzwa n’akamanyu k’umutsima ku mugani w’iyo ndirimbo yiswe “Akamanyu k’umutsima”.
Bavandimwe isi yacu turimo, ibayeho mu kinyoma, mu kuri gucagase no mu kuri nyako. Iyo nyanja twogamo irimo iyo mivumba n’imihengeri bitatworohera kuyibamo mu budahemuka. Nyamara witegereje neza, ikintu giteye ubwoba kurusha ibindi, ni ukubaho mu kuri gucagase, kuko bituma twiyerekana uko tutari. Ibyo bituma tubaho mu manyanga, ntitwizerane, tukarangwa no kurondera akari akacu, gukekakekana, ari na byo birangira bidukururiye inzangano n’intambara z’urudaca. Kuko usanga imvugo n’ingiro bihabanye cyane. Ibyo ukabisanga mubayoboye abandi, haba mu by’ubukungu no muri Politiki (imiyoborere y’ibihugu), bikarangira bigeze no mu mubano w’abagize umuryango. Aho gusangira no guharanira ko ibyiza byagera kuri buri wese ahubwo ugasanga byibereye mu biganza bya bamwe. Bigatera imyiryane, kwangana, kubuzanya amahoro, bikarangira bamwe bambuye abandi ubuzima kubera kwiheba no kutanyurwa n’ibyo bafite.
Yezu rero witegereje imibereho y’abantu yaje gucungura, yashatse ko abazamwemera bagira ubundi buryo bwo kubaho. Aradusaba gutera intambwe no kwigiramo ubushake niba dushaka kwigiramo amahoro ye. Nta kindi asaba, ni ukwitoza kuvuga yego igihe ubona ko ari yego kandi ugatinyuka ukavuga oya igihe ubona ko ari oya.
Imbere y’akarengane, urugomo, ubutindi n’ubutiriganya n’ibindi bibi byose, dutinyuke twature tuti: “OYA”. Maze imbere y’icyitwa icyiza n’ukuri, duhamye tutarya iminwa tuti: “YEGO”. Birakomeye ariko birashoboka, kuko nta kinanira Imana. Dutinyuke dusabe Imana umubyeyi wacu iyo ngabire. Tubashe kuba abagabo n’abagore batari ibirumirahabiri, ahubwo abakunda icyitwa icyiza bakamagana ikibi aho kivuye hose.
Ibyo kugira ngo tubigereho biradusaba kuba indahemuka ku ijambo tuvuze. Isomo rya mbere ritubere urugero. Ubwo Eliya yari akeneye uwakomeza ubutumwa bwe, yaciye iruhande rwa Elisha, amujugunyira igishura cye. Mu muco w’icyo gihe, ngo icyo watwikirizaga igishura cyawe cyari ikimenyetso cy’uko kibaye icyawe. Eliya rero, yarebye Elisha asanga ari umugabo wo kwizerwa, amutora mu bandi yari yarabonye ngo bafatanye umurimo, azabone uko awumusigira awukomeze. Elisha ntiyazuyaje, ku bushake bwe, yarabyemeye ariko agira icyo amusaba ati: “Nyemerera njye gusezera kuri data na mama, mbone ubugukurikira”. Eliya yarabimwemereye. Elisha yabaye indahemuka ku ijambo, amaze gusezera ku be: “arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera”.
Bavandimwe, nimucyo twese twibaze, maze tugire icyo dusaba Yezu Kirisitu mu rugendo rwacu rumugana. Muri batisimu, twasezeranye: Kwanga icyaha, gukurikira no gukurikiza Yezu. Mu gukomezwa: Twiyemeza kuzamubera indahemuka (Abanyakuri) muri bagenzi bacu, ari byo kumubera abagabo mu bantu. Mu gushyingirwa, twiyemeza gukundana, kubahana no kubana mu bihe byiza no bihe by’amage (ibyago cyangwa amakuba). Mu Busaserodoti, dutera intambwe tuvuga ko tubaye umwihariko wa Nyagasani kugira ngo dutagatifuze abavandimwe bacu, dufata iya mbere mu kubereka inzira y’icyiza, kandi twamagana icyitwa ikibi cyose cyahungabanya umuryango w’Imana tubereye abashumba. Abayobozi b’igihugu bagataho bemeza ku mugaragaro ko bazaharanira icyateza imbere buri muturagihugu kandi bakamurinda icyahungabanya amagara ye.
Duhagaze he kuri ayo masezerano? Ese koko twibuka ayo masezerano, twavugiye imbere y’imbaga? Ese muri izo nshingano aho tugomba kuvuga Yego turahatura tukahavuga turaramye? Ese aho tugomba kuvuga Oya, tuhavugana ijabo nyaryo? Buri wese yibaze yisubize. Maze dusabe Imana itugirire impuhwe kandi iduhe umutima wisubiraho maze tunagure amasezerano yacu, byose tubikore kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu bose. Amina
Padiri Anselimi Musafiri.