Guhihibikanywa na byinshi nta mumaro

INYIGISHO YO KUWA 21 NYAKANGA, KU CYUMWERU CYA 16 GISANZWE, UMWAKA C:

“UHAGARITSE UMUTIMA KANDI URAHIHIBIKANYWA NA BYINSHI, NYAMARA IBYA NGOMBWA NI BIKE, NDETSE NI KIMWE GUSA”.

AMASOMO: ISOMO RYA MBERE: Intg 18, 1-10a

                        ZABURI: 15(14)

                        ISOMO RYA KABIRI: Kol 1,24-28

                        IVANJILI: Lk10, 38-42

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Ijambo ry’Imana tuzirikana muri liturujiya yo kuri iki cyumweru cya cumi na bitandatu gisanzwe umwaka C, rirongera kuduhamagarira kudata igihe mu bidafite umumaro no guharanira kwita ku cy’ingenzi.

Mu Ivanjili turabona Yezu mu rugo rw’inshuti ze Mariya na Marita. Marita ngo yahihibikaniraga gushaka amafunguro Mariya we amuri iruhande amuteze amatwi. Byageze aho Marita atabyihanganira. Agomba kuba yari amaze kunanirwa, ni ko gusanga Yezu amusaba ko yabwira umuvandimwe akareka kumuvunisha ahubwo akaza kumufasha. Yezu yabwiye Marita ati: “uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; nyamara ibya ngombwa ni bike ndetse ni kimwe gusa. Mariya rero yihisemo umugabane mwiza udateze kumwamburwa”.

Bavandimwe aya magambo ya Nyagasani n’ubwo yumvikana neza akaba adaca ku ruhande, ntiyabura kudutera kwibaza icyo Nyagasani yashatse kubwira Marita ari na cyo kigomba kutubera isomo.

Uwahera kuri aya magambo akitegereza ibyo abantu duhihibikanamo mu buzima bwacu bwa buri munsi yasanga ari ibintu bidafite agaciro nyamara ni ngombwa ko tugira ibyo duhihibikanamo kugira ngo tubashe kubona ibidutunga.

Kuba iruhande rwa Nyagasani no kumutega amatwi ni iby’ingenzi ndetse ni na byo twese duhamagarirwa gusa ibyo ntibikuraho agaciro n’icyubahiro bigomba guhabwa umurimo tugomba gukesha ibidutunga.

Mu gukurikira Nyagasani harimo abiyemeza gutandukana n’ubuzima bw’iyi si, bakitarura imihihibikano ya buri munsi, bakegukira isengesho, abo ni bo twagereranya na Mariya wari ku birenge bya Nyagasani. Nyamara abo na bo uwakeka ko batandukana n’imirimo bakomoraho ibibatunga yaba yibeshye. Mu itegeko rya Mutagatifu Benedigito harimo GUSENGA NO GUKORA (ORA ET LABORA).

Hari n’abandi biyemeza guharanira ubutungane mu buzima bwa buri munsi badatandukanye n’imihihibikano abantu bose babamo. Abo ni bo twagereranya na Marita warimo guhihibikana ashaka amafunguro. Byaba ari ukwihenda uwakwibeshya ko iyo mihihibikano ihagije ngo umuntu yitagatifuze. Uretse n’umutima iyi mirimo igomba gukoranwa nk’ubutumwa bugaragaza urukundo, ni na ngombwa ko habaho igihe cyo gushyira iyo mirimo ku ruhande kugira ngo habeho umwanya wihariye wo kuganira na Nyagasani no kumwereka ibyo byose umuntu aba arimo.

Ibyo kandi ntibireba abiyeguriye Imana gusa, bireba umukristu wese n’ubwo wenda abiyeguriye Imana bashobora kubigiramo akarusho bitewe n’umuhamagaro wabo.

Isomo rya mbere ndetse n’irya kabiri aradufasha kumva neza ibyo tumaze kuvuga. Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’intangiriro turabona Abrahamu ahihibikanira kwakira abashyitsi batagatifu akabironkeramo umugisha.

Mu gikorwa cye nta kintu na kimwe kigaragara nk’isengesho ariko umutima yagikoranye, ineza y’umutima we yatumye Nyagasani asubiza ibyifuzo by’umutima we ntacyo yiriwe amusaba, amusezeranya ko Sara umugore we agiye kumuha umwana n’ubwo bwose bari bageze mu za bukuru.

Mu isomo rya kabiri Pawulo Mutagatifu arishimira imvune aterwa no kwamamaza Kristu akemeza ko yuzuriza muri Kiliziya ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu.

Aha ni ngombwa kwibuka ko Pawulo Mutagatifu n’ubwo bwose yari yarihebeye kwamamaza ijambo ry’Imana atigeze na rimwe agora abo yarigezagaho kuko yifashishije umwuga we wo kuboha amahema yabashaga kwitunga ndetse akabona n’ibyo afashisha abakene.

Pawulo Mutagatifu yatubera urugero rwiza nk’abakristu mu gushyira mu ngiro umuhamagaro wacu duhuza ibyo dukora nk’ubutumwa n’isengesho.

Kumva ijambo ry’Imana no kuryamamaza ni ngombwa, ni ingenzi ariko kandi ni na ngombwa kumenya ko dukeneye n’ibigomba kudutungira imibiri. Pawulo mu ibaruwa ye ya kabiri yandikiye abanyatesaloniki abashishikariza kwitabira umurimo muri aya magambo:

        “Muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: ntabwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu, nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze: ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu, kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. Si uko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubabera urugero mukurikiza (…). Niba hari udashaka gukora ajye areka no kurya.”

Bavandimwe, kuba umukozi akwiye igihembo cye ntabwo byagombye kutubera urwitwazo rwo kudakora ngo aha tugomba gutungwa n’abo tugezaho ubutumwa bwiza, cyane ko usanga n’ababwitabira akenshi ari abafite amikoro adashamaje.

Ubwenge Nyagasani yaduhaye, imbaraga z’umubiri n’iz’umutima yaduhaye, bidufashe kurangiza ubutumwa aduha muri iyi si, dushaka ibitubeshaho kandi duharanira kuyisiga ari nziza kurusha uko twayisanze. Ibyo byose ariko ntibigomba kuduhagarika umutima kuko si byo by’ingenzi.

Nyagasani aduhumuriza agira ati: “Mwibunza rero imitima muvuga ngo tuzarya iki? Tuzanywa iki (…)? So wo mu ijuru azi ko ibyo byose mubikeneye. Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma n’ubutungane bwayo, na ho ibindi byose muzabigerekerwaho”.

Dusabe Nyagasani kuduha ingabire ye kugira ngo tubashe kumenya igikwiye bityo mu byo dukora byose tujye tumuha umwanya w’ibanze We Ntangiriro akaba n’Iherezo.

Umubyeyi Bikira Mariya umwamikazi w’intumwa adusabire!

Padiri Oswald Sibomana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho