Guhumanura ingoro no kuyegurira Imana

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 33 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 22 Ugushyingo 2013 – Mutagatifu Sesiliya, umumaritiri.

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. 1Mak 4, 36-37.52-59; 2º. Lk 19, 45-48

Iyo twumvishe ibigwi by’Abamakabe turatangara cyane: ukuntu abo bantu bo mu Isezerano rya Kera bemeye kurwanira ishyaka Iyobokamana y’abasokuruza babo. Yari iyobokamana y’ukuri kuko ari yo Imana y’ukuri yari yarabagaragarije. Baterwaga umujinya no kubona abanyamahanga bibonekeza mu gihugu cy’Imana ya Isiraheli bashaka kucyuzuzamo ibigirwamana n’imico y’ico abayahudi batishimiraga. Ibigirwamana byazanywe n’abagereki babitsindira umuryango w’Imana bitwaje inkota, byari ishyano mu gihugu. Ishyano ryacitse umurizo igihe Antiyokusi Epifani ategetse gushyira mu ngoro ishyano riteye agahinda ari ryo cya gishusho giteye ishozi cy’ikigirwamana Zewusi cy’Abagereki. Ni na ko yari yabanje gusahura Ingoro y’Imana arayeza arayihindanya kandi amarira ku nkota abantu benshi. Isiraheli ntiyigeze yibagirwa icyunamo cyo muri iyo myaka (1 Mak 1, 16-64) kuko igihugu cyose cyacuze umwijima.

Ubwo bwirasi n’agasuzuguro by’Abagereki, ni byo byatumye Yuda Makabe ahaguruka aba intwari yabyirukiye gutsinda asubiza icyubahiro Ingoro y’Imana arayisukura ari na ko ashishikariza abavandimwe bose kugarukira Uhoraho. Ishyaka ry’Ingoro y’Imana ni kimwe mu bimenyetso by’umuyoboke nyawe. Igihe izina ry’Imana risuzugurwa, igihe ibyayo byose bititabwaho, igihe ibibi byiganza birwanya ugushaka kw’Imana, igihe ibigirwamana by’amoko yose byinjira gahoro gahoro mu gihugu, nta muyoboke w’Uhoraho ukwiye kwibera aho nta cyo bimubwiye. Ishyaka ry’Ingoro y’Imana n’ibyayo ni ngombwa.

YEZU KRISTU na we aduhaye kumva neza iyi ngingo. Ntiyashoboraga kwishimira ko rubanda bahindanya Ingoro y’Imana. Si ahantu h’ubucuruzi n’ubwambuzi ni ahantu hatangarizwa ubutabera n’ukuri; si ahantu ho kuduhirira no kurangara, ni ahatagatifu ho gusengerwa no kurangamira Uwaturemye; si hantu h’ubucabiranya n’ubugambo, ni aharangwa n’umutima utuje kandi woroheje.

Mu Isezerano Rishya, aho YEZU KRISTU adusobanuriye neza Amategeko n’Abahanuzi, twamenye ko Ingoro y’Imana atari inzu y’amatafari cyangwa amabuye gusa. Ingoro y’Imana ni imitima yacu. Yego dushimira abantu bose bihatira gusukura za Kiliziya, abakora mu isakirisitiya bagataka Kiliziya, abafasha abapadiri kubona ibya ngombwa bya Liturujiya, abo bose ni abo gushimirwa mu Izina rya YEZU KRISTU. Ariko cyane cyane abadufasha gusukura Ingoro y’Imana iturimo ariyo mitima yacu, abo ngabo bakora umurimo uhesha Imana ikuzo kurushaho. Gusuzugura Kiliziya igaragara nk’inzu ya Nyagasani itatse neza, ni sakirilego; ni ukugenza nka Antiyokusi Epifani. Ni ibyo kwamaganwa. No guhindanya imitima y’abantu ubayobya mu bitekerezo no mu bikorwa, ni sakirilego irengeje urugero. Dusabe ingabire yo gusukura ingoro y’Imana ituri mu mitima. Ntibyoroshye kwisukura muri iyi si turimo. Ikitubangukira ni ukwisukura inyuma no kwigaragaza neza ariko icya ngombwa ni imitima yacu igomba kuganishwa ku byiza by’ijuru YEZU KRISTU yatweretse.

Dusabire abayobozi ba Kiliziya kurangwa n’ishyaka ry’Ingoro y’Imana nibiba ngombwa bakire ingabire y’ubumaritiri kuko ishyaka ry’Ingoro y’Imana rihabanye n’ibyo isi yimirije imbere. Dusabire abasaseridoti bose gushishoza no kurangwa n’ishyaka ry’Ingoro y’Imana. Dusabire ababatijwe bose kurangwa n’amatwara aberanye n’Ingoro y’Imana kabone n’aho byatuma bagomba kubabazwa. Mutagatifu Sisiliya wahowe Imana aduhakirwe twese.

Singizwa YEZU KRISTU watsinze urupfu ukazuka.

BIKIRA MARIYA MUBYEYI uduhakirwe.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho