INYIGISHO YO KUWA GATANU, ICYA 5 GISANZWE UMWAKA W’IGIHARWE B , Tariki ya 12/02/2021.
Amasomo: Intg 3,1-8: Uwateze amatwi umushukanyi yarayobye kandi Na we arayobya!; Zab 32,1-2;5-7: Uwababariwe, arahirwa!; Mk 7,31-37 : Byose Yezu yabikoze neza.
Amagambo ukurikira ni inzira yo Gukira cyangwa kuyoba !
Bakristu bavandimwe, kuri uyu wa Gatanu w’Icyumweru cya Gatanu gisanzwe, amasomo matagatifu twateguriwe araturarikira kumenya no kuyungurura ibyo twakira mu buzima bwacu kuko aho bituruka hashobora gutuma uyoba cyangwa se ukayoboka. Ndi nde mujyanama wawe? Niba asobanya n’Ijambo ry’Imana, hunga!
Mu isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Intangiriro, turabwirwa iby’Inzoka yashutse umugore, na we agashuka umugabo we, bikarangira batangiye kwihishahisha no kwambara ikimwaro. Byose byatangiye umwe muri bo yemera kugirana ikiganiro no gutindana n’Umushukanyi, biza kurangira ibyari ikiganiro bibyaye amakosa, ubucumuzi ,indishyi ku mutima no kwikanga uwakabatabaye.
Ijambo ry’Imana ritugira inama yo kuba maso: “Nimube Maso kandi mwambaze , kugira ngo mutagwa mu gishuko: Umutima w’Umuntu uharanira ibyiza naho umubiri wo ugira intege nke” (Mt26, 41). Kuba Maso bivuga kimwe no kuba Umuzamu mwiza, cyangwa kurinda no kwirinda uko bikwiye. Binavuga kandi kutaba indangare kugeza ubwo amahirwe wari kugira yaguca mu myanya y’intoki. Ibishuko by’Uriya mugore tubwirwa mu gitabo cy’Intangiriro byanyuze mu bice natwe dufite: Icya mbere cyanyuze mu matwi ye, icya kabiri kinyura mu maso ye, birangira n’Umutima wose ufashwe.
Ntidukwiriye na gato gukina n’ibyo dutega amatwi, ibyo dutegeza amaso yacu, kimwe n’ibindi byumviro dufite kuko ibyo wemeye kumva, kureba, gukoraho cyangwa gukorakora, kurya cyangwa kunywa, …. Iyo atari byiza birangira bikuremyemo kamere yindi, ukaba wanatakaza ubwigenge. Hari benshi bagizwe imbata n’ingeso mbi zitandukanye, nyamara wakurikirana ugasanga byatangiye bakina bikarangira bakingiranywe mu bibazo. Niba uzi ko ibyo ugiye kumva biteye impungenge wabiretse ko ibyo kumvwa byiza bitabuze (kumva bivuga byinshi). Uburozi ntibusogongerwa, icyo ukeka ko burimo jya ugihunga mutaranahura.
Mu Ivanjiri yanditswe na Mariko, turabwirwa ukuntuYezu yakijije igipfamatwi cyadedemangaga, maze abantu bagatangara bagira bati: Byose yabikoze neza! (Mk 7,37). Yabigenje ate rero? Yezu yakiriye igipfamatwi n’abakizanye (Kwakira bivuga byinshi). Yezu yavanye igipfamatwi mu rusange rwa benshi amushyira ahiherereye hamwe na we. Yezu yamukoreyeho ibimenyetso kandi abiherekeresha amagambo y’Ububasha, ariko abuza ababimenye kubyamamaza kuko icyo yari akeneye si amashyi, ni agakiza k’abababaye. Iyo aba ashaka ikuzo mbere y’ibindi ntaba yararyikonojemo ngo, yigire Umuntu abane natwe (Yh 3,16 ; Yh 1.14). Ibi ni bimwe muri byinshi Yezu yakoze kuri uriya munsi.
Ibi Yezu yakoze aracyadusaba kubikora mu Izina rye cyane cyane Kiliziya ye ndetse n’abakora ubutumwa mu Izina rye muri rusange. Kujyanwa ahitaruye, ukihererana na Yezu biracyari inzira yo gukizwa- Ariko se aho abakibasha kugena igihe cy’Umwiherero aho si mbarwa ?! Gukorerwaho ibimenyetso no kuvugirwaho amagambo y’Ububasha biracyakenerwa. -Ariko se aho bya bimenyetso byo mu masakramentu n’amagambo abiherekeza aho bamwe ntibasigaye babipfobya nkana kugeza n’ubwo bahabwa umwanya ku maradiyo kandi ugasanga n’abakristu barabumva batazi ko ibiganiro bisenya ukwemera kwawe ubyumva ukina bikarangira bikwinjiyemo, ntuzanamenye aho wasenyukiye ?! Gukora ibikomeye ariko ntiwiyamamaze ngo abantu baguhururire biracyari ngombwa na n’ubu nk’uko Yezu yabigize abihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibyo yakoze (Mk 7,36) ; cyane cyane mu Isi ya none, aho usanga abantu batozwa kenshi kwirata, kwivuga ibigwi, kwiyemera no guhimba ibisingizo byabo bwite kandi wenda binashingiye ku makuru y’amacurano, ya yandi bamwe bita gutekinika.
Bavandimwe, amahitamo yacu twayaherewe uburenganzira n’Imana ariko uko tuyakoresha bizaturokora nk’uko abazaniye Yezu igipfamatwi babihisemo neza maze byose bikagenda neza ; kandi na none nitwiha kumva abajyanama bashaka kuvuguruza Imana ibyacu bizarangira nabi nk’uko uwumviye inzoka kurusha Imana yayobye, akikoraho kandi akanakora ku wo yari yarahawe gusangira amahoro maze bose bakibona mu kimwaro, cy’umwimerere, agahinda n’ubukene. Abashukanyi benshi badutse usanga bashaka ko amategeko y’Imana tuyashyiramo ibyo bo bita ubwenge kandi ubundi ubwenge butarimo Imana buzamo kuyoba (Birataga kuba abanyabwenge bahinduka abapfayongo.-Rm1,22-). Uramenye rwose witondere abakubwira ko iby’Imana ubamo ari amafuti, ubujiji cyangwa guta igihe kuko kure y’Imana nta mahoro abayo. Kuyihemukira ni ukwibagirwa urutegereje abahemu : Uwitura ineza inabi, ibyago ntibizava mu nzu ye (Imigani 17.13) ; ariko kandi, utinya Uhoraho ahabwa Umugisha (Zab 128,5).
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Jean Damascene HABIMANA M. Gihara/ Kabgayi