Tubangukirwe no gukiza abantu aho kubangukirwa no kubacira urubanza

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 30 gisanzwe, B, Ku wa 30 Ukwakira 2015

Amasomo matagatifu: 10. Rm 9,1-5; 20. Lk 14, 1-6

Nta tegeko rigomba gukuraho gukiza umuntu

Bavandimwe mu Ivanjili y’uyu munsi turumva Yezu akiza umunyarushwima ku Isabato. Ubusanzwe isabato ni umunsi w’Imana. Umunsi w’ikiruhuko. Ariko kandi ni umunsi w’ubuntu n’ineza by’Imana, umunsi wo gucungura abantu no kubabohora, umunsi w’impuhwe z’Imana ku bakene, ku banyabyago n’abanyabyaha. Ni umunsi uruta iyindi aho tugomba gukora icyiza kurushaho, tugakira kandi tugakiza. Ni umunsi tugomba kwemera tugakizwa na Yezu. Ntabwo ari umunsi w’akamenyero tugomba kubaho mu bimenyerewe gusa. Ni umunsi wo kurushaho kuvumbura ineza y’Imana.

Ku munsi w’Isabato nibwo Yezu yinjiye mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira ngo ariko bo bakamugenzura. Ubuzima bwa Yezu bukomeza kutubera ishuri rikomeye. Yezu ntabwo yanga ubutumire bw’abamurwanya. Ashoboye kubana n’abakene, abarwayi n’abatagira kivurira ndetse n’abanyacyubahiro. Ntituzi se ko yazanywe no gukiza abantu bose? Nyamara aha Yezu yinjiye ni mu nzu ifite amateka, umuco karande mu by’iyobokamana ndetse ni mu muryango ukataje mu buyoboke butangwa n’amategeko ya Kiyahudi kandi itegeko rya rutaga ayandi ni Isabato y’Uhoraho ndetse n’umushyitsi agomba kubahiririza byanze bikunze. Ni yo mpamvu Yezu yagombaga kugenzurwa ngo atagira icyo akora kinyuranyije n’imigenzo y’Isabato.

Tubangukirwe no gukiza abantu aho kubangukirwa no kubacira urubanza

Uyu munyarushwima ni umuntu urwaye, umerewe nabi. Kuko kenshi inda ye iba yaratumbye, yuzuyemo amazi, rimwe na rimwe atagira uruhumekero. Uyu muntu yari ababaje , yari ababaye. Nta n’ubwo yari yatumiwe, yari ari kurebera kure. Ku Bafarizayi indwara nk’iyi ikomoka ku gicumuro umuntu yakoze rwihishwa. Mu bitekerezo byabo uyu muntu yari umunyabyaha, ku buryo kurwara urushwima cyari igihano cy’Imana.

Bavandimwe ntitukabangukirwe no guca imanza. Ikihutirwa igihe tubonye umukene, umurwayi, umushonji, umunyabyaha,… si ugushakisha no gutinda ku mpamvu yabimuteye ahubwo ni ukwihutira kumuvana mu kangaratete. Si ukwihutira kureba amategeko ya Leta, ya Gisivile cyangwa ya Kiliziya ngo tubone kumutabara ahubwo ni ukwihutira itegeko karemano ry’urukundo ngo tumutabare. Si ukwihutira kureba idini, akarere, ubwoko bwe cyangwa icyubahiro cyacu ngo tubone kumutabara ahubwo ni ukumenya ko Nyagasani yatubwiye ngo uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ese ni nde muri twe warwara ntiyifuze kuvurwa, yasonza ntiyifuze guhabwa icyo kurya, yagira inyota ntiyifuze guhabwa icyo kunywa?… Yezu ati:”icyo wifuza ko abandi bakugirira nawe banza ukibagirire”!

Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato cyangwa birabujijwe?

Yezu abajije iki kibazo Abafarizayi baricecekeye. Ni ukuvuga ko muri rusange bari bumvise agaciro k’umuntu ugereranyije n’isabato. Mu mategeko yabo na bo barabyiyumvishaga ndetse hari aho bagiraga bati: “itungo ryawe nirigwa mu iriba cyangwa mu rwobo uzariheremo ubwatsi kugira ngo ridapfa, wohereze mu mwobo ibintu rishobora kuririraho ariko wirinde kugaragaza ko wakoze ku isabato. Ibi na byo bikagaragaza ko ari amatakirangoyi, ko Abafarizayi biyumvishaga neza icyakorwa ariko bagatsimbarara ku muco karande wabo. Kuri bo bagerageza kwiyumvisha ko bafite ukuri, ndetse baranakabya bagera aho batekereza ko Yezu ntacyo yakagombye kuvuga cyangwa gukora mu izina ry’Imana niba atubahirije ibyo bemera kandi bigisha. Nyamara Abafarizayi si bo bonyine batsimbarara!

No muri twe hari abagitsimbaraye ku bitekerezo byabo, ku cyubahiro cyabo, ku mutungo cyangwa ku bukire, ku kazi akora cyangwa umwanya ahabwa na sosiyete, ku mategeko amugenga cyangwa agenga aba na bariya. Mu gitabo cy’amategeko agenga ubuzima bwa Kiliziya (Code de Droit Canonique), itegeko nomero 1752 risoza, rivuga ko amategeko yose agomba kubahirizwa hatirengagijwe itegeko risumba ayandi ari na ryo Kiliziya ibereyeho: umukiro wa roho z’abantu. Tubimenye neza rero nta tegeko rigomba gukuraho gukiza umuntu, amategeko yose yakwiye kwerekeza ku mukiro wa roho y’umuntu.

Icyo twazirikana kurusha ibindi ni uko nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga mu isomo rya mbere(Rm 9,1-5) Abayisiraheli kimwe natwe twatorewe umukiro. Twahawe ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi. Ni ukuvuga ko ibyo dukeneye ngo tugere ku mukiro kandi tuwugezeho n’abandi tubifite. Ariko kandi ibaruwa yandikiwe Abaheburayi iratubaza iki kibazo: abigeze gushyikirizwa urumuri, bagasogongera ku ngabire z’Imana, bagahabwa Roho Mutagatifu, bakaryoherwa n’ijambo ryiza ry’Imana, bakibonera ububasha bw’igihe kizaza bazamera bate niba barenze kuri ibyo bakagwa? (Heb 6,4-5).

Dusabe rero Roho Mutagatifu adufashe gushishoza ikinyura Imana, Yezu Kristu adukize icyo turwaye kugira ngo twigiremo urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu. Byose kubera ikuzo ry’Imana n’umukiro wa roho zacu n’iz’abandi.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Rozari aduhakirwe!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho