Gukomera ku Mana nibyo dukesha kumererwa neza no kwiyoroshya

Umunsi mukuru w’Umutima mutagatifu wa Yezu, 2014

Ku wa 27 Kamena 2014

Amasomo: Ivug 7,6-11 // I Yh 4,7-16 // Mt 11,25-30

 

Kuwa gatanu ukurikira icyumweru cya kabiri cya Pasika duhimbaza Umutima mutagatifu wa Yezu. Uyu mutima ukunda, wiyoroshya, utuma tumererwa neza ni ipfundo ry’ibyiza byose Imana yageneye inyoko muntu. Kuba uyu munsi mukuru wegeranye n’umunsi mukuru w’Isakaramentu ritagatifu bivuze byinshi: byombi biduhishurira urukundo ruhebuje Imana ikunda abantu. Tukibuka ko ntacyo Imana itaduhaye ndetse ko ntacyo itadukoreye ngo tubeho, tubeho neza kandi tunezerwe. Bituma dusubiza amaso inyuma, tukazirikana impamvu yiremwa ryacu n’uburyo twacunguwe. Mu kuzirikana umukiro wacu ku musaraba wuje ikuzo, nibwo turangamira Umutima wa Yezu watikuwe icumu kubera twebwe maze amaraso n’amazi yavubutsemo bikatwibutsa amasakaramentu dukesha urukundo rwa Kristu: maze amarembo y’ubugingo akadukingurirwa twese abemera. Ibi tubigarukaho twiyambaza impuhwe z’Imana aho tuvuga tuti “ Maraso n’amazi byavubutse mu Mutima wa Yezu, wo soko y’urukundo n’impuhwe utugirira, turabiringiye!” Mu kuzirikana ibyiza dukesha umutima wa Kristu, reka turebere hamwe akamaro k’umutima muri rusange n’umutima wa Yezu by’umwihariko.

  • Umutima ni ipfundo n’ikigega cy’amabanga y’ubuzima

Bavandimwe, hari ibice by’umubiri bifatwa nk’ingenzi kurusha ibindi: ubwonko, umutima. umwijima, impyiko, ibihaha, impindura n’izindi. Abantu bakabitondeka uko bashaka bahereye ku mpamvu zitandukanye n’uburyo bishobora gusimburwa. Ariko ntidushishikajwe n’urwo rutonde kuko byose bigize umubiri umwe kandi kimwe gikora neza kuko n’ibindi bice by’umubiri bimeze neza. Reka twirebere ibirebana n’umutima by’umwihariko umutima w’umuntu.

Umutima wa muntu ufite umwanya n’agaciro mu bintu bifatika n’ibidafatika. Mu bifatika, twavuga nko kwakira amaraso yacitse intege kandi yanduye, ukayohereza asukuye n’imbaraga ngo akwire mu bice byose by’umubiri. Nicyo gituma iyo hari imikorere mibi y’imitsi y’umutima, amaraso yanduye ahura n’amaraso meza, ubundi ibibazo bigakomera! Umutima ni igicumbi cy’ubuzima kuko n’iyo abaganga bemeje ko umuntu yapfuye, iyo umutima ugishyushye, abantu ntibabyemera neza bavuga ngo “agatima karacyatera!”

Mu bidafatika, tubona uburyo umutima ari ikigenga n’ubushyinguro bw’amabanga y’ubuzima bw’umuntu. Blaise Pascal we aratura ati “umutima uzi impamvu n’ubwonko butazi” kandi ari bwo bushinzwe gutekereza. Haba mu bintu bishimishije ndetse n’ibibabaje, umutima ugira icyo utangaza, ugasaba ubwonko gutabara. Iyo ibibazo bikomeye, ntabwo umuntu ababara mu bwonko gusa , ahubwo ashyenguka umutima: ukisimbiza. Na Yezu yarabyivugiye ati “umutima wanjye urashavuye byo gupfa” (Mt 26,38). Nicyo gituma umuntu ashobora kwitwara no kugaragaza ibikorwa n’amagambo bitunguranye cyangwa se biterekeranye nyamara ari umuhanga mu bitekerezo n’ibisubizo by’ubwenge. Nyuma akisuzugura kandi akumva asuzuguritse yibaza uburyo yananiwe gufata umwanzuro ukwiye kandi ubwonko bwe ntaho bwagiye! Ubwonko buba bwugarijwe na byinshi. Nicyo gituma na Yezu agaragaje ko ubwenge n’ubuhanga bidahagije ngo umuntu yumve ibiriho byose. Bituma avuga ati “ Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi.” Ibi bikatwereka ko umuntu atagomba kwirata no kwiyemera kubera ko ari umunyabwenge gusa nyamara adafite umutima n’umutimanama bizima. Nibyo Alpha BLONDY yavuze ati “ubumenyi butagira umutimanama ni itongo ry’umutima.” Naho umuririmbyi Yohani Batista BYUMVUHORE we ati “aho kwiga siyansi itubaha Imana, nibayireke batahe!”

  • Umutima wacu uba muzima kuko utuwemo n’Imana n’imigenzo myiza

Umutima ntutana na nyirawo. Icyakora umuntu ashobora kugira umutima mubi cyangwa kwitoza buhoro buhoro kugira umutima mwiza cyangwa se akawugira mubi. Hari umuntu twahuye arantangaza cyane ati “ hari abantu batagira umutima ahubwo bifitemo igitimatima.” Kuko umutima we ntaho utandukaniye n’uw’inyamaswa cyangwa se ibimera. Icyakora abisobanuye numva harimo ibishashi by’ukuri. Yasobanuye ko umutima w’umuntu utandukanye n’umutima w’ibikoko kuko ubumuntu bwawo bushingiye kuba utuwemo n’Imana kandi ukaba igicumbi cy’imigenzo myiza. Bityo rero umuntu niba iby’Imana atabikozwa kandi agacumbagira mu migenzo myiza, umutima we uzafatwa ute?

Ibi bitwereka ko umutima w’ukuri kandi nyabuzima ari uwa Yezu Kristu kuko ari Imana. Ni umutima utagira inenge. Umutima we ni urukundo, umunezero no kwiyoroshya (yigira umuntu kugeza ku rupfu rw’umusaraba). Urukundo rw’Imana n’impuhwe zayo ni byo byatumye iturema neza (n’ubwo twarenzwe tugacumura), ikaducungura, ikaba itubeshaho kandi itugenera kubana na Yo mu bwami bwayo (n’ubwo turi abahemu, abagome n’abanyabyaha). Uko yabibwiye Mutagatifu Marigarita Alacoque, Nyagasani Yezu arababaye kubera ko hari abantu batamukunda, batamugana n’abamuryarya. Ndabasabye ngo kuzirikana indirimbo yo mu gitabo cy’Umukristu (H 5) ivuga iti “abantu banyitura inabi (ku neza nabagiriye), ntibakirushya bankunda, naviriye ubusa mu ijuru, ibyiza byanjye mbita aho. Ishavu rinyuje umutima, mwana wanjye umbabarire (unkunde), mbonereho urukundo unkunda, cyo gana umutima wanjye!” Natwe rero urukundo rwa Kristu rugomba kuduharanya. Kandi ibiri mu mutima we ni byo yatugaragarije kuko akuzuye umutima gasesekara n’inyuma: nta gusobanya no gusopanya byari hagati y’umutima n’imibereho ya Yezu. Uwo ari We ni uko yatwihaye-yatwitangiye, ibimurimo ni byo yaduhaye kandi aho ari niho azatugeza. Nyamara twebwe abantu biratugora kuko tunivugira tuti “ntawamenya, kuko mu nda ni kure kandi ntu mugenzi watashye ku mutima w’undi!”

Ibi bikagaragaza ko ibiri mu mutima wacu bitera kubyibazaho. Icyakora Yohani intumwa atwereka ibiranga umuntu ufite umutima. Ni urukundo. Ni uguturwamo n’Imana yo Rukundo; bityo tugashobora gukunda kuko dufite isoko, ipfundo n’umurinzi w’urukundo rwacu. Ukunda ni we uzi Imana kandi ni we mwana w’Imana: ni we ufite umutima kandi niwe uzirikana ibyiza yagiriwe! Amagambo Yezu yatubwiye ndetse n’ibyo adutegeka ati “nimungane mwese…muzamererwa neza mu mitima yanyu”, aratwereka ko isoko y’umunezero, yo kugubwa neza itari mu bantu no mu bintu. Ahubwo ni Imana ubwayo, kuyisanga no kugendera mu nzira zayo.” Nta mpamvu n’imwe dukwiye kwitwaza yatubuza gusanga Nyagasani!

Icyakora gukurikira Imana no kuyikurikiza ni umutwaro utoroshye kuko abantu tworoherwa n’ubugomeramama ndetse n’abagomeramana bakabidufashamo: baduca intege, batunnyega, baducira imanza, badushuka. Ntabwo byoroshye gusanga Imana no kuyizirikaho muri iyi si icumba inabi, iyi si y’abadahamba, iyi si itagira impuhwe, iyi si yugarijwe n’ubuhakanyi, umwiryane n’ubwicanyi, ubukene n’uburwayi. Nyamara nta mahitamo yandi dufite kuko uwo mutwaro tugomba kuwikorera niba dushaka kuzagera ku munezero no kurengera iyi si yacu. Ibiturushya biri mu byiciro bibiri: hari ibigira ingaruka mbi zifatika, n’ibindi bidutandukanya n’Imana kuko bituma ducumura. Mu bigeragezo, tugomba gusenga cyane kandi tukirinda gucumurira mu isengesho: tugomba kugana Karuhuhura! Ntabwo wakiza iyi si yacu ugenza nka yo, ahubwo tugenza nka Kristu (1 Yh 2,6) kandi tuba umusemburo n’ububyutse aho bikenewe. Iyi si irengerwa n’abantu basenga n’abantu bakunda. Tubikomereho! Nibyo Musa yasabye Abayisiraheli ati “ Uzite ku mategeko n’amabwiriza, n’imigenzo ngutegetse uyu munsi ngo ujye ubikurikiza.”

Bavandimwe, Nyagasani Yezu yaradukunze kugeza bahinguranyije urubavu rwe n’icumu. N’ubu kandi akomeza kudukunda kandi tumucumuraho. Tumusabe ngo agarure ububyutse mu mitima yacu, mu Rwanda rwacu no ku isi. Bityo tuzirikane ko ubumuntu bushoboka ari uko dufite umutima ukunda, wiyoroshya kandi uzirikana ibyiza Nyagasani yadukoreye. Aho kugira imitima yacu indiri y’ibyaha n’ingeso mbi, tuyegurire Nyagasani ayitunganye kandi natwe adutunganye: ibe koko inturo y’Imana n’imigenzo myiza. Nibwo tuzarushaho kumukunda kandi dukundane nta buryarya. Duharanire kuba uburuhukiro n’ikiramiro by’abababaye n’abatagira kirengera aho kuba umuzigon’isoko y’ibibazo ku bandi. Umubyeyi Mariya adusabire muri urwo rugendo rwo kugarukira Imana. Amen

Padiri Alexis MANIRAGABA

Seminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho