Gukomera no kwicisha bugufi

KU CYUMWERUCYA XXII GISANZWE, C, 28/08/2022

Sir. 3, 17-18.22.28-29; Zab 68; Heb 12, 18-19.22-24a; Lk 14, 1.7-14.

Ugenda akomera yicishe bugufi

Bavandimwe muri Kirisitu, amasomo matagatifu ashaka kudutoza amatwara yo kwiyoroshya. Kwiyoroshya, ni kimwe mu bigaragaza umukirisitu nyawe aho aherereye. Umukirisitu, uko atera imbere, uko akomera ni ko arushaho kwiyoroshya. Utifitemo Roho Mutagatifu, ntabura kwiterera hejuru no kurebera ku rutugu abo yibwira ko asumba. Kwirata no kwishongora, ni indrwara imunga ubukirisitu.

Mu isomo rya mbere, Mwene Siraki atugaragariza umubyeyi ugira inama umwana we. Inama ikomeye, ni ukwiyoroshya. Ubundi imigenzo myinshi y’ibanze, umwana ayishyira mu buzima iyo yabitojwe akiri muto. Umwana atozwa kuba umuntu akiri ku ibere. Hakenewe ababyeyi barezwe neza. Ni bo bashobora kurera neza abana babo.  Mu isomo rya mbere, umubyeyi twumvise atoza ikibondo cye, yitegereje imigirire y’abantu bo mu isi. Yabonye bamwe barangwa no kwirata, abandi bakagenda baca ibiti n’amabuye. Yasanze bene abo nta mahirwe bagira. Benshi muri bo bakurana ububwa butangaje.

Abiyoroshya, ni bo bahesha Imana ikuzo. Uwiyoroshya aca bugufi imbere y’Imana. Amenya icyo Imana imusaba akacyubaha akacyubahiriza. Yubaha abandi. Ntawe arebera ku rutugu, nta we ashingana ijosi. Uko Imana yigize ubusabusa ikegera ibiremwa byayo bitageze ku gihagararo cyayo, ni ko uko umuntu agenda atera imbere ari ko yegera abandi cyane cyane abo asumba. Uzabona umuntu akunda abana akabitaho akabubaha. Uzabona undi wegera impfubyi n’abapfakazi akabitaho, undi azihatira kunganira abazira akarengane.

Ayo matwara, ni yo dukeneye. Ni yo dukeneye ko atozwa abana bacu. Umuntu ukura yishyira imbere cyangwa ashyira ibyubahiro imbere, agwingiza roho ye. Mu ivanjili ya none, Yezu Kirisitu aradusaba kudaharanira ibyicaro by’icyubahiro. Uwumva neza azamenya ko ibyo byose abantu bagenderaho bahabwa imyanya iyi n’iyi y’ibyubahiro, azamenya ko atari byo bituma Imana ihabwa ikuzo. Abantu barerwa neza bakigishwa neza bashoborakumva iyo nzira yo kwiyoroshya. Ingabire y’Imana na yo rero yabageramo bakabisobanukirwaho neza.

Ireme ry’uburezi ryikubise hasi ariko abafite ijambo rikomeye muri Kiliziya, abepisikopi cyane cyane, tujye tubasabira kuba intwari, batere ijwi hejuru basabe uburenganzira mu kurera neza abana b’u Rwanda.

Turangamire umubyeyi Bikira Maryia aduhakirwe dutere agatambwe buri munsi mu bwiyoroshye. Mutagatifu Agusitini icyatwa mu bukirisitu, na we aduhakirwe Imana ihabwe icyubahiro iteka ryose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho