Bavandimwe twibaze: Ese natwe turi mu rugendo nka Yezu?

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 30, umwaka C; ku wa 27 Ukwakira 2016

“Uyu munsi n’ejo ngomba gukomeza urugendo rwanjye”

Bavandimwe muri Kristu,

Iki ni igisubizo Yezu yahaye umufarizayi wari uje kumuburira ko Herodi ashaka kumwicisha. Yezu akomeje urugendo rwe, akomeje ubutumwa bwe bwamuzanye ari bwo bwo kwirukana roho mbi, gukiza abarwayi, ubutumwa bwo gukiza isi. Nta cyamusubiza inyuma kabone n’ubwo yakwicwa. Ntatinya kandi kubwira Herodi mu magambo akarishye, ko ari umuhari utamubuza gusohoza ubutumwa yahawe na Data bwo gucungura isi. Kwita Herodi umuhari si ukumutuka ahubwo, Yezu nk’umuhanuzi aboneyeho kumubwira  ko ukwiyorobeka kwe akuzi ndetse n’imigambi mibisha ye yose ayizi, ariko muri byose nta kizamusubiza inyuma. Iryo shyaka no gushira amanga afite abiterwa n’urukundo adufitiye twese. Ni we wivugiye ati „icyo uwantumye ashaka ni ukutagira n’umwe nzimiza mubo yampaye,…“ (Yoh6,39 ).

Ese nakira nte urwo rukundo Imana ingaragariza mu buryo butandukanye, nakiriye nte mu buzima bwanjye inkuru nziza y’uko Yezu ari njye yaziye, ari njye yapfiriye akazukira kunkiza. Aho sinaba ndi mo ba abwiye uyu munsi ati: “ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga?” Gusa wakanga wagira, nta kizahagarika umugambi agufitiye wo kugucungura. Iyaba uyu munsi wakundaga ukumva ijwi rye!

Bavandimwe twibaze: Ese natwe turi mu rugendo nka Yezu? Yezu we arerekeza i Yeruzalemu, aragenda agira neza aho anyuze hose, n’ubwo ibuhutaza mu nzira bitabuze nta kabuza akomeje urugendo kugeza ashoje icyamuzanye. Ese nawe ukomeje urugendo? Ese urerekeza he? Ushaka kugera he, kugera kuki? Ushobora kuba ugambiriye kubaho kandi kubaho neza, gukira, kunezerwa, kuminuza, n’ibindi byiza. Ni byiza rwose kuko twahamagariwe umunezero. Ese muri urwo rugendo aho ntiwaba uhura n’abafarizayi-ari abaturutse hanze ndetse n’abakurimo muri wowe- bagira bati n’utiba, n’udahuguza ntuzakira, n’utarya utwawe ngo ugerekeho n’utw’abandi ntuzahaga, n’udakopera ntuzatsinda (Umunyeshuri), n’udatanga ruswa ntuzagera ku cyo ushaka, n’ugira uwo ufasha uzakena, nuvuga oya, kandi ari yo yari ikwiye, uzangwa cyangwa uzarebwa nabi, n’ibindi n’ibindi. Buri wese azi ikimwitambika imbere n’uko abyitwaramo, buri wese azi urugamba rw’ubuzima ariho. Ni koko turi ku rugamba, nk’uko Pawulo abivuga mu isomo rya mbere ry’uyu munsi kandi abanzi turwana si abantu ahubwo ni ibikomangoma n’ibihangange n’abagenga b’isi y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere (Ef 6,12).

Muvandimwe wowe kenyera ukomeze, hagarara gitwari! Ukuri ukugire nk’umukandara ukenyeje, ubutungane ubwambare nk’ikoti ry’icyuma. (Ef6,14) Ntugire ubwoba, “nuba intwari hamwe na Yezu, uzima ingoma hamwe na We; ariko rero numwihakana,  na We azakwihakana, nuramuka ubaye umuhemu We azakomeza kuba indahemuka kuko adashobora kwivuguruza. (2Tim2,12-13). Amen.

Padiri Joseph UWITONZE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho