Gukora icyiza bitunaniza iki?

Ku wa Gatanu w’icya 29 Gisanzwe, A, 27 Ukwakira 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Rom 7, 18-25a

Zab 118, 66.86.76-77.93-94

Ivanjili: Lk 12, 54-59

Gukora icyiza bitunaniza iki?

Isomo rya mbere ndetse n’Ivanjili, aradufasha gutekereza kurushaho imibereho yacu yo kuri iyi si. Uwaduhaye ubuzima, Imana Data Ushoborabyose, yashatse ko tuzaba muri iyi si twishimye kuzageza igihe tuzinjirira mu ndunduro y’ihirwe rizahoraho. Ibyo ni ibintu dushobora gukeka ko byoroshye kumva ariko nyamara kubyubahiriza dushaka ibyishimo n’ihirwe, ntibidukundira muri iyi si. Impamvu nyayo ni iyihe?

Hariho itegeko rikarishye ritubangamira. Pawulo intumwa yabidusobanuriye. Yandikiye Abanyaroma abigisha kuri iyo ngingo ahereye ku mateka y’ubuzima bwe. Kuva aho ahuriye na Yezu Kirisitu wazutse, Pawulo intumwa yiyumvisemo ingabire y’ibyishimo n’ishyushyu ryo guhora akora icyiza mu bitekerezo, mu magambo no mu bikorwa. Ariko yababazwaga cyane no kubona kenshi na kenshi adatekereza ibitunganye n’ubwo yifuzaga guhora atekereza ibigororotse. Yababazwaga no kuvuga rimwe na rimwe ibidatunganye n’ubwo umutima we umurikiwe na Roho Mutagatifu wifuzaga kuvuga ibiboneye. Na none kandi, yababazwaga no gucumura mu bikorwa n’ubwo yahoraga yifuza gukora icyiza gusa. Ubwo buzima bwa Pawulo nanjye ni bwo bwanjye. Ndahamya ko nawe ari uko bimeze. Impamvu y’uko gucumura hato na hato, ni itegeko ryanditse muri kamere muntu: itegeko ry’umubiri ubangukirwa n’icyaha. Uyu mubiri warahindanye turahindagana. N’ubwo Umwana w’Imana yaje kuwunagura, umuntu ahorana ibikomere bituruka iyo kera ku cyaha cy’inkomoko. Umubiri ugira intege nke mu gihe roho yo yinyakura nk’uko Yezu Kirisitu yabitubwiye. Niba Pawulo intumwa usenga ahura n’imbaraga nke z’umubiri, niba nanjye kimwe nawe dukunda isengesho nyamara tugacumura hato na hato mu byo dutekereza, mu byo tuvuga, mu byo dukora no mu byo twirengagiza gukora, ubwo abantu batamenye na gato Urukundo rw’Imana bo bazakira icuraburindi bate?

Hari n’izindi mpamvu zivutsa abantu rya hirwe ry’ibyishimo Imana ishaka kutwerekezamo. Hari ubujiji n’uburangare bituma twibera mu byacu gusa ntitwitabire kumva Ijambo ry’Imana cyangwa se tukumva ntacyo ritubwiye. Ibyo bireba cyane cyane abavandimwe bari muri iyi si babundikiwe n’umwijima w’ubujiji ku buryo ibyiza byamamazwa batihatira kubyakira. Ntawe umenya atemeye kwigishwa. Guhugukira iby’ubwenge busanzwe, ikoranabuhanga n’iterambere, ni byo abantu bahururira cyane. Ariko gutega amatwi Ijambo ribategurira aho bazatura iteka, ntibabikozwa. Yezu Kirisitu yabaye nk’utonganya abantu bo mu gihe cye. Bamenyaga ibijyanye n’imiterere y’isi n’ibihe by’imihindukire y’ikirere bahereye ku bimenyetso byigaragaza mu isi. Nyamara ibimenyetso byo muri icyo gihe, ntibabihugukiraga. Ibyo ni ibimenyetso bigizwe n’ibitangaza n’ibindi bikorwa Yezu yakoraga agira ngo bahugukire iby’ijuru. Nyamara bamwe wasangaga batabyitayeho cyane. N’uyu munsi ni ko biteye. Abantu benshi bashyize umutima wabo mu by’isi iby’Imana bagasa n’ababirerembamo cyangwa bakabitera umugongo.

Yezu Kirsitu yarigishije cyane ahugura bene muntu. Ni yo mpamvu yatoye intumwa ze nk’uko tuzabyumva mu Ivanjili y’ejo. Abo bagabo bari buzuye Roho Mutagatifu. N’ubwo bari abantu, uwo Roho yabashoboje kumenyekanisha urukundo rw’Imana Data Ushoborabyose. Natwe twemere Yezu Kirisitu adutume ku bavandimwe bacu aho tunyura hose tubabwire Inkuru Nziza. Ntiduterwe ubwoba n’uyu mubiri ubangukirwa n’icyaha. N’ubwo Pawulo yatubwiye intambara yarwanye n’umubiri we, ntitugomba kwibagirwa ko yatsinze burundu yinjira mu ijuru. Natwe ntitukagamburuzwe n’intege nke ibishuko byuririraho bikatubiza ibyuya. Duhore dusenga kandi twicuze muri Penetensiya, tuzarwana dutsinde.

Yezu Kirsitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho