Ku wa mbere w’icya 34 Gisanzwe B, 26/11/2018
Amasomo: Hish 14, 1-3.4b-5, Ps 24; Lk 21, 1-4.
«… Kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, na ho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe».
Bavandimwe, KristuYezu akuzwe!
Nyagasani Yezu Kristu rukundo ruzima aje adusanga kuri uyu munsi wa none ngo adutagatifurishe ijambo rye. Ijambo rizima kandi rifite ububasha bwo kubeshaho ibitariho no gushoboza ibidashoboka. Amasomo Matagatifu Liturigiya y’ijambo ry’Imana yaduteguriye, araduhamagarira ibintu bibiri by’ingenzi, bidufasha twigatifuza mu buzima bwacu nk’abakristu: Kwitanga tutizigama no gukorera Imana by’ukuri, tudatinya amaso y’abaturora.
Mu isomo rya mbere, dukomeje kuzirikana igitabo cy’ibyahishuriwe Yohani Intumwa, aho yifashishije imvugo y’ibimenyetso nshamarenga atubwira Ntama w’Imana uwo ari We, ndetse n’abacunguwe abo ari bo. Ntama w’Imana, ni Yezu Kristu, we rugero rwiza rwo kwitanga ubutizigama, adatinya amakuba n’ibitotezo nk’ibyo yahuye na byo mu buzima bwe hano ku isi. Mutagatifu Sipiriyani we, amaze kuzirikana iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Yezu Kristu, yaravuze ati: «Yezu Kristu yigize twe kugira ngo atugire we ». Ukwigira umuntu kwe rero ni urugero rwiza rwo kwitanga duhamagariwe gukurikiza, we udahwema no kutwiha igihe tumushengerera mu Isakaramentu ritagatifu, n’igihe tumuhabwa mu Ukaristiya Ntagatifu aturamo.
Abacunguwe bavugwa mu gitabo cy’ibyahishuwe ni abemeye gukorera Imana by’ukuri, bakazahabwa ingororano yo guherekeza Ntama aho agiye hose (Hish 14,4), aha twavugamo nk’Abahowe Imana batetse ijabiro kwa Jambo, nyuma yo kuva mu magorwa akaze bakamesa amakanzu yabo kandi bakayezereza mu maraso ya Ntama (Hish 7, 14b).
Bakristu bavandimwe, ntawe uvuka ari umugatifu, umuntu aramuba; ubundi kandi ubutagatifu buraharanirwa ndetse burashoboka. Mu kanya nk’aka rero, buri wese yakwibaza ati: “Ese njye nk’umukristu nsabwa iki kugira ngo mbashe kwinjira by’ukuri muri uru rugaga”?
Mu muco w’abayahudi hari ingeri eshatu z’abantu zahabwaga agaciro bitari ukubera imbaraga zidasanzwe babaga bafite, ahubwo bitewe n’uko babaga bafashwe muri rubanda nyamwinshi. Abo ni Abasuhuke, Imfubyi n’Abapfakazi. Akenshi barangwaga no gufashwa ku buryo bugaragara, nk’ikimenyetso cy’uko batagiraga n’urwara rwo kwishima; mbese abo umuntu wese abona akabagirira impuhwe. Mu ivanjiri ntagatifu twumvise ingeri ebyiri z’abantu batanga ituro ryabo: Abakungu n’umupfakazi w’umukene. Kuri aba bakungu, gushyira imfashanyo zabo mu bubiko bw’amaturo si igitangaza, dore ko Ivanjiri Ntagatifu itubwira ko bafataga duke muri byinshi basanganywe (Lk 21,4a). Umupfakazi w’umukene we yatanze uduceri tubiri twonyine, bigaragare ko ari two yari afite.
Bavandimwe, aba bantu babiri bose barakora neza, kuko bose batanga ituro ryabo, ariko uburyo babikoramo bwo buratandukanye. Ni yo mpamvu Yezu agira ati: «Ndababwira ukuri, uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura, kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, na ho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe». Mu yandi magambo uyu mupfakazi w’umukene yitanze wese atizigama, yitanze ntacyo asize inyuma.
Bavandimwe, iyi vanjiri ntagatifu iraduhamagarira kurenga imbibi z’ituro dushobora gutanga mu Kiliziya cyangwa mu yandi makoraniro y’abasenga, tukagera aho twitanga ho ituro natwe ubwacu, ntacyo dusize inyuma mu rugero rw’uyu mupfakazi w’umukene. Burya koko ngo: « ntawe ushima imfura batarasangira ikiraro». Iyo ugiye mu by’Uhoraho, nta kabuza na we ajya mu byawe. Twe ariko hari ubwo nk’abantu ibitubangukira ari ugushaka ko Imana ijya mu byacu, nyamara kujya mu byayo byaratunaniye. Twahura n’ibibazo bitwugarije, twahura n’indwara, dore ko ubu zisigaye ziriho kandi zinakomeye, twahura n’ibihungabanya ukwemera kwacu kugera yewe n’aho twadohoka mu bukristu bwacu, ugasanga turatabaza Imana, ariko yatugirira impuhwe kuko ari umubyeyi w’impuhwe nyinshi kandi ikaba Imana itanga ihumure ryuzuye (2 Kor 1,3); tugaterera agati mu ryinyo.
Aya masomo matagatifu rero, adutungiye agatoki mu by’uko twagombye kwitwara. Twirinde kumera nka wa mwana batungira urutoki bamwereka ahantu cyangwa ikintu runaka, aho atarebye aho bamwereka cyangwa icyo bamwereka we akirebera urutoki.
Twisunze umubyeyi wacu Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho, dusabe Imana imbaraga zo gukomera ku Wo twemeye no ku byo twemeye, turenge imbibi z’ituro iri risanzwe, ahubwo duharanire kwitanga ubwacu; mu rugero rwa Yezu Kristu Umucunguzi wacu.
Padiri NDAYISABA Valens