Inyigisho: Gukoresha neza ubukungu

Inyigisho yo ku wa 1 w’icyumweru cya 29 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 21 Ukwakira 2013 – Murayigezwaho na Padiri Alexandre UWIZEYE

Umukungu kiburabwenge (Lk 12, 13-21)

Bavandimwe Yezu akuzwe.

Twongeye gusangira Ijambo ry’Imana umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye kuri uyu wa mbere ngo ritubere ifunguro. Ni byo koko umuntu ntatungwa n’umugati gusa ahubwo atungwa n’Ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana. Muze kurisoma mwitonze harimo inyigisho nyinshi zitunga roho zacu. Nagira ngo muri aka kanya nibande kukutihambira k’ubukungu. Luka umwanditsi w’Ivanjili akunda kudushishikariza kwitwara neza mu bukungu bw’iyi si. Yezu nk’uko Luka amutubwira ni umunyampuhwe, ni umunyambabazi. Icyakora ntarera bajeyi abigishwa be ; abasaba guhitamo. Ati « Ntawe ushobora kuba umucakara wa ba shebuja babiri. Ni uguhitamo. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’abagaragu ba Bintu ».

Ivanjili y’uyu munsi iragaruka ku kutihambira ku bukungu bw’iyi si. Iradusaba kubukoresha neza aho kugira ngo abe ari bwo butuyobora. Amafaranga ngo ni umugaragu mwiza ariko ni shebuja mubi. Kuba umugaragu w’amafaranga ni ukubara nabi. Niko byagendekeye umukungu kiburabwenge ivanjili itubwira. Reka turebere hamwe uko byagenze.

  1. Ese koko ufite ifaranga aba afite byose ?

Umwe muri rubanda yegera Yezu. Ati « Mwigisha mbona wigisha neza abantu bakanyurwa. Urangwa n’ubutabera. Wabwiye umuvanndimwe wanjye tukagabana umugabane wacu ntakomeze kuwikubira wenyine ! » Yezu aramusubiza ati « Wanyibeshyeho. Sinazanywe no kuba umucamanza wanyu no kubagabanya ibyanyu ». Akomeza abwira rubanda rwose ati « Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko n’aho umuntu yatunga ibintu byinshi bite, ntabwo ari byo byamubeshaho ». Aya magambo ni twe abwirwa uyu munsi. Ibyo Yezu avuga ni ukuri kandi birigaragaza mu mibereho ya buri munsi. Ku maradiyo na televiziyo bararirimba ngo « Ufite ifaranga aba afite byose ». Si byo rwose. Ushobora kugira amafaranga, ukagura ibiryo byiza ariko ukabura « appétit ». Ushobora kugira uburiri bwiza, bushashe neza, muri hoteli y’akataraboneka, ariko ukabura ibitotsi. Ushobora kugira amafaranga ariko ukabura urubyaro. Ushobora kugira amafaranga ariko ukarwara indwara nka kanseri itagira umuti. Ingero rero ni nyinshi. Umunezero wa muntu ukomoka ku Mana yonyine, ntuterwa n’ibintu atunze.

  1. Umukungu kiburabwenge

Yezu nk’uko abimenyereye, akoresha umugani kugira ngo inyigisho yumvikane neza. Umuntu w’umukungu yejeje imyaka myinshi. Afite ikibazo cy’aho azahunika iyo myaka. Yiyemeza kugikemura asenya ibigega bye kuko byabaye bito. Nyamara wenda hari abandi byari kugirira akamaro. Yubaka ibindi bibiruta. Ahunikamo ingano n’ibindi bintu bye byose. Maze aribwira ati « Mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamaza igihe kirekire ; ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe, ndabagire ». Yizeye rero kuruhuka nta kibazo kuko yateganyirije imyaka myinshi azabaho neza. Uyu mukungu umuntu yavuga ko atareba kure. Mu guteganya arireba we ubwe n’inyungu ze gusa. Ntatekereza urupfu. Ni nk’aho atazapfa. Ntatekereza Imana. Abantu bo yabibagiwe kera.

Imana iramwibutsa ko ari ikiremwa kandi ko afite ubwenge buke. « Wa kiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibya nde ? » Imana niyo mugenga w’ubuzima n’amateka ya buri muntu. Ubyibagirwa cyangwa se uwiha kubyiyibagiza igihe kiragera akabona ko muntu ari ubusabusa.

Niga mu mashuri yisumbuye i Kigali, twajyaga tujya ku muhanda kwakira abaperezida basuraga u Rwanda icyo gihe. Mu bo nibuka harimo Kadafi wa Libiya. Twabonaga ari igihangange ntacyamuhungabanya. Ariko nabonye urupfu yapfuye, mbona ko kwiringira ibintu by’isi ari ukubaka ku musenyi.

  1. Gukoresha neza ubukungu

Aha tuhumve neza. Ivanjili nta cyo ipfa n’ubukungu cyanga se n’abakire. Ikibazo si ubwinshi cyangwa ubuke bw’ibintu dutunze. Ikibazo kiri ku kwihambira ku bintu no kubyubakaho ubuzima bwacu, tukabihindura nk’ikigirwamana. Ikibazo ni aho twerekeza umutima wacu. Aho ubukungu bwawe buri ni naho umutima wawe uri. Ushobora kugira ibintu bike, ariko ugahora wijujuta, urarikira iby’abandi, mbese nta mahoro n’ibyishimo ufite. Ushobora no gutunga ibintu byinshi ariko utabyihambiriyeho ngo bikubuze amahoro, bikubuze kabana neza n’Imana n’abantu.

Inyigisho twakuramo ni uguharanira ubukungu buva ku Mana. Ibyo dutunze si ibyacu n’ikimenyimenyi ntabyo twazanye ku isi kandi tukaba byose tuzabisiga. Ni indagizo. Imana yarabidutije ngo tubikoreshe neza muri ubu buzima nk’abagaragu b’indahemuka. Kandi niturangiza urugendo rwacu hano ku isi, Imana yo mucamanza utabera kandi utarenganya izatubaza uburyo twakoresheje ibyo yaduhaye.

  1. Kutaba abanzi b’ umusaraba wa Kristu

Bavandimwe,

Hari amadini yibanda mu nyigisho zayo mu kwigizayo umusaraba. Niba urwaye bati « Ni uko udasenga by’ukuri, ni uko nta kwemera gushyitse ufite ». « Niba ukennye,  ni uko udasenga neza . Niba ufite ibibazo binyuranye ni uko nta kwemera ufite. Yezu afite byose, ntacyo wamuburana ». Hari n’amakoraniro y’abasenga ashobora kugira imyumvire ijya gusa n’iyo. Mbese ni nka ba bandi Pawulo yitaga abanzi b’umusaraba wa Kristu (soma Fil 3, 18-19). Kuba umukristu ni ugukurikira Yezu Kristu wabambwe ku musaraba. Ubukristu butarimo umusaraba ntabwo ari ubukomoka kuri Yezu Kristu. Yezu yahetse umusaraba we awubambwaho bityo aturonkera umukiro w’iteka. Imisaraba yacu ntabwo ayikuraho (byaba bibaye ijuru kandi tukiri hano ku isi), arayidutwaza.

Roho Mutagatifu atumurikire kandi aduhe ubutwari bwo kurangwa buri gihe n’ukwemera no kwitwara gikristu mu bukungu bunyuranye bw’iyi si.

A. UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho