Gukunda abadukunda ntibihagije

Ku wa 2 w’icya 11 Gisanzwe, B, 15/06/2021

Amasomo: 2 Kor 8, 1-9; Zab 145, 1b-2.5-9a; Mt 5, 43-48.

Kuri uyu wa, kabiri w’icyumweru cya 11 gisanzwe B imbangikane, turatozwa gutera intambwe mu butungane. Twibuke ko ari Yezu Kirisitu ubwe watubereye urugero mu butungane n’ubutagatifu. Muri byinshi biranga ubutungane, tugiye kwibanda kuri bibiri twavomye mu masomo matagatifu: Gukunda no gufasha.

1.Gukunda

Twese tuzi ukuntu gukunda bitunezeza. Cyakora gukundwa byo ni akarusho. Iyo abantu bakundana by’ukuri, barasusuruka iyo baganira bahuje impumeko. Bahora bifuza kuganira. Abakundana ku rwego rwo hejuru bagera ku ngingo yo kubana. Ni aho tubona ingo zishinze imizi mu rukundo. Umugabo n’umugore basangira byose, akabisi n’agahiye kandi bakishimira abana Imana ibahaye na bo bakabatoza gukunda. Abantu bose bakundana by’ukuri biyumvamo ubwo bushake bwo guhora baganira. Ndetse akenshi ubusabane bafitanye haba n’ubwo bubabyutsamo ubushake bwo kwihana (umwe akaba yakwiha undi wese atitangiriye itama). Umwe akumva yaha undi ku byiza atunze byose. Undi na we akaba yakwitanga wese agirira inshuti ye. Usibye ko burya umubano w’abashakanye ari wo wonyine wemerera umugabo n’umugore kuba umubiri umwe, ni ngombwa gusobanukirwa n’ibyiyumviro biganisha abakundana ku byishimo by’umubiri. Nta kindi kibabuza guhuza byose, ni Imana ubwayo yatanze amategeko yayo ikereka abantu ko kwikurikiranira gusa ibishimisha umubiri bikurura ibyaha byinshi. Abatazi Imana bo bakundana bishingiye ku irari ry’umubiri. Kandi icyo bishakira ni ugucubya ubwo bushyuhe-kamere. Ibyo bituma umuntu abeshya undi ngo aramukunda nyamara ubwo n’abandi bose bahura ababwira iryo jambo agamije bose kuryamana na bo. Urwo si urukundo ni urukururano rujyana ku miserero. Abakundana bagomba guhora bitonze kandi bajya inama kugira ngo kamere muntu iyi yangiritse igihe Adamu na Eva bacumura, itavaho igusha abanyantege nkeya.

Gukunda nyabyo biganisha ku butungane n’ubutagatifu. Tubisanga kuri Yezu Kirisitu. Ni we wakunze abanyabyaha yemera guhara icyubahiro cye cyo mu ijuru yigira umuntu asangira natwe aya magorwa y’isi. Cyakora yatweretse ko gukunda nyakuri bishoboka. Birangwa no kwitangira abandi ukabagoboka kabone n’aho baba bakureba ay’ingwe! Itandukanyirizo riri hagati y’ukunda gikirisitu n’ukunda bisanzwe byo mu isi, ni uko uwa Kirisitu we ashobora no gukunda abamwanga. Yezu yakunze abamwanga. Yabigaragarije cyane ku musaraba igihe agiriye impuhwe abishi be akabasabira ati: “Dawe ubababrire kuko batazi icyo bakora”. Gukunda abagome biratugora. Dukwiye kubisabira ingabire Nyagasani Yezu ubwe. Umuntu utaramenye Imana we ibyo gukunda abanzi be ntabimenya. Ahora ahubwo ashaka uko yabarimbura. Nyamara ukunda bya gikirisitu we aremera agashavura uko Kirisitu yashavuye atagize uwo ashavuza.

Cyakora ntihagire uwibwira ko gukunda abamwanga ari ibitangaza bindi. Gukunda abakwanga, umva ko ari ukwirinda kubagirira nabi cyangwa kubitura inabi bakugiriye. Mu isi iyo ngingo y’ihirwe ntibayizi. Ni yo mpamvu tubona abagome benshi kandi bagize ubugome n’ububisha ikivugo baserukana! Aba Kirisitu dutange urugero twiyoroshya tubabarira ariko na none twirinda kunywana n’ababisha. Ababisha ntidushobora kubasingiza ahubwo turabasabira tukirinda kugaragaza ko dutahiriza umugozi umwe na bo cyangwa ko ububisha bwabo ntacyo butubwiye. Iyo bigenze bityo, ubujiji bwacu bukaducurika ubwenge, bimwe byo kurirana n’abarira, ntacyo tuba tubyubahaho! Umuntu wese ubuze umutima wo guhumuriza abababaye bose, burya nta rukundo rw’Imana yigeze amenya. Ubugome bwo ku isi bunyuzamo bukamusibira amayira y’umucyo dukesha gushishoza.

2.Gufasha

Gukunda si amagambo gusa. Kwihatira gufasha ababikeneye, ni igikorwa kigaragaza uwakiriye Ivanjili y’urukundo akayisobanukirwa akayishyira mu bikorwa akagana ubutungane n’ubutagatifu. Pawulo intumwa arashimagiza abayoboke bo muri Masedoniya. Muri ibyo bihe bari mu bibazo bikomeye by’ubukene n’imidugararo. Nyamara aho bamenyeye Inkuru Nziza, bakinguye umutima wabo barambura ibigamza byabo batanga imfashanyo zitubutse. Kuva mu ntangiriro za Kiliziya, abakirisitu ntibigeze bajijinganya mu byo gutanga imfashanyo. Bashyiraga hamwe maze bakagoboka ubabaye wese. Kugeza ubu muri Kiliziya ituro ni ikintu kitajya kigishwa impaka. Kubyumva birijyana mu rumuri rw’Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Gukunda Kiliziya, gukunda abakene koko, bigaragarira mu mfashanyo dutanga muri Kiliziya yacu. Hariho abakunda Kiliziya bakayigabira imitungo n’amafaranga. Ibyo bituma irangiza neza ubutumwa bwayo. Kwigisha bijyana n’ibikorwa. Hariho abakirisitu bagiye bubaka za Kiliziya nini cyane. Hari abafasha abapadiri kuko bazi ko hirya no hino ku isi Padiri ari umuntu w’ingorwa ushobora no kubura ipantaro yambara, benshi bafasha abapadiri bazi nta kujijinganya. Abandi na bo bagira ubwira mu gufasha abakene baturanye. Gufasha byigaragaza ku buryo bwinshi kandi biva mu mutima ukunda uharanira ubutungane n’ubutagatifu.

Yezu Kirisitu nadukomeze muri iyo nzira yo kubabarira no gufasha. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza, Berinarudo wa Mato, Jerimana wa Pibraki, Mudesita, Mariya Mikayile, Amosi umuhanuzi, Benilida na Vito bahowe Imana, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho