Gukunda Imana n’abavandimwe ni indatana.

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 20 B gisanzwe: 21 Kanama 2015

Amasomo: Rt1,1.3-6.14b-16.22; Z 145,5-6ab.6c-7.8-9a.9bc-10; Mt 22,34-40

Gusoma Ibyanditswe Bitagatifu no kubisesengura ngo turusheho kubyumva, ni akamenyero dusangana abakristu benshi. Tukabisoma ngo dushakemo icyo Imana itubwira. Kubera ko Ibyanditswe ari ibaruwa y’urukundo Imana yandikiye abantu b’ibihe byose  buri wese asangamo ibitunga ubuzima bwe bwa roho, bumuha kubaho no kubana n’abandi mu mahoro.

Abasaduseyi kimwe n’Abafarizayi ni amwe mu matsinda yo mu gihe cya Yezu yihatiraga gufasha umuryango wa Israheli, kunoza umubano wawo n’Imana. N’ubwo kubigaragara bari bafite ubutumwa bumwe bari bahanganye. Guhangana hagati y’abavuga ko bakorera Imana si ibya none gusa.

Kumva ko uruhande rundi Yezu yaruzibije akanwa byashimishaga abo bahanganye. Bigasa nk’aho inyigisho zabo zihawe agaciro. Uyu mufarizayi uje kubaza Yezu ntabwo afite inyota yo kumenya. Arashaka kumutega umutego nk’uko Ivanjili ibivuga. Abafarizayi kimwe n’andi matsinda ntibashimishwaga no kubona abantu benshi cyane bishimira inyigisho za Yezu kurusha izabo, ni nayo mpamvu basimburanaga mu kumubaza ibibazo birimo imitego ngo berekane ko ntacyo azi. Ari na yo mpamvu abajije ikibazo umunyayisraheli wese w’imyaka mirongo itatu, yagombye kumenya. Mirongo itatu yari imyaka yo kuba yafata ijambo mu ruhame. Kuva ku myaka cumi n’ibiri yabaga yaritoje gusoma no gusesengura Amategeko. Uretse n’ibyo kandi ni amagambo basubiragamo buri munsi mu isengesho ryabo batangiraga bagira bati “Tega amatwi Israheli”,  nk’uko tubisanga mu gitabo cy’Ivugururamategeko ( 6, 4-5).

Mu gisubizo Yezu amuhaye aratwereka ko uwo ariwe wese wakwibwira ko akunda Imana yirengagije gukunda umuvandimwe yaba yibeshya, nk’aba Bafarizayi biyita abahanga mu by’Imana nyamara bangana n’andi matsinda.

  • Ni ngombwa gukunda Imana

Iri tegeko rya mbere ni ndasimburwa. Ntidushobora gukunda, tudakunda Imana. Hari ibyateye by’abantu bemeza ko kunoza umubano n’Imana mu masengesho n’indi migenzo atari ngombwa. Bakemeza ko bazakora ibikorwa by’urukundo bakagirira neza abandi.

Bakanenga abihatira ibyo gusenga ariko ntibagaragaze urukundo mu mibereho yabo. Ni byo ntawashyigikira amasengesho atera imbuto, ariko nta rukundo rubaho rudaturutse ku Mana. Ibyo ari byo byose kwihatira guhura n’Imana bitanga icyizere ko bigeraho bikabyara imbuto.Biba bifite intangiriro nziza.

Kwibwira ko wakorera abandi ibikorwa by’urukundo utavoma urwo rukundo ku Mana bisa nko guha amatungo ubwatsi. Gukunda Imana biduha kumenya ko tuva ku Mana kandi ko tuzayisubiraho kuko ariyo yaturemye. Ibi biha icyerekezo imibereho yacu. Bitabaye ibyo twaba “iyiragira ikicyura”, ikona aho ishaka, ikarara aho ishaka. Utazi inkomoko ye ntamenye iyo yerekeza  ibije byose biramujyana. Ntiyumve impamvu ariho.Utumva impamvu ariho ntiyakumva impamvu abavandimwe bariho, ntabasha kubatandukanya n’ibindi binyabuzima.

  • Mugenzi wacu aduha kumva no kubona abo turibo

Twaba tubeshya igihe twakwibwira ko dukunda Imana niba twangana n’abavandimwe bacu. Hari ubwo dushobora gukaza amashengesho n’indi myitozo y’ubuzima bwa roho ariko gukunda abavandimwe bikatugora aha Yezu aratwibutsa ko urwo rukundo ruba rutuzuye.

Umuvandimwe atuma tugira ubumenyi buhagije kubo turi ibo, tukagira n’icyerekezo cy’ubuzima bwacu. Ngereranije n’abakinnyi b’umupira w’amaguru, abandi bakinnyi baha buri wese mu bakinnyi kumenya aho ahagarara mu kibuga kandi bagatuma akina akishimira igikorwa arimo. Gushaka kubaho wenyine bisa nko kujya mu kibuga uri umwe. Burya n’abo twibwira ko ari abanzi bacu bafite uruhare rukomeye mu gutuma tuba abo turibo. Biba byiza rero iyo tugiriye urukundo abo badukikije bose batuma twimenya kandi tukikunda. Umuntu waba wenyine ntashobora kwimenya ntashobora no kwikunda.

Nta bagabo bahari kuba umugore ntacyo byaba bimaze, nta bagore bahari  kuba umugabo nta gisobanuro byagira. Ntitwagira abana nta babyeyi, nta bana ububyeyi butakaza igisobanuro.Gutura mu majyepfo ntacyo byaba bisobanuye hatariho abatuye mu majyaruguru.Ingero ni nyinshi.Uko tumeze kose abavandimwe bagira uruhare mu kubiha icyerecyezo. Muri byose hari impamvu ikomeye yo gukunda umuvandimwe wacu atuma dufata umwanya mu biremwa by’Imana, atuma kubaho kwacu bigira igisobanuro.

Kubaho biryoshywa n’urwo runyuranyurane rw’abavandimwe baremye mu ishusho y’Imana duhura na bo mu mibereho yacu.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho