“Gukunda no kwitangira abavandimwe bacu ntibigira konji”

INYIGISHO YO KUWA GATATU W’ICYUMWERU CYA KABIRI GISANZWE-UMWAKA A

Amasomo: Heb 7, 1-3.15b-17; Zab 110(109), 1, 2, 3, 4; Mk 3, 1-6

Umutima w’ivanjiri ya none ukubiye muri iki kibazo:  “Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu cyangwa kumwica?” (Lk 3, 1-6). Umwami wacu Yezu Kristu yakibajije Abafarizayi n’Abigishamategeko batashakaga ko akiza umurwayi ngo ku munsi w’isabato; nk’uko amategeko yabiteganyaga. Yezu na we ni ko guhitamo kuyarengaho aramukiza, ndetse by’akarusho ntiyabigira mu bwiru, ahubwo amukiza abanje no kumuhagurutsa aho yari yibereye inyuma mu rusengero akamusaba kuza imbere aho bose bamureba, kugira ngo bibabere isomo. Icyakurikiye ibyo, nuko Abafarizayi bisunze Abaherodiyani (abambari b’umwami Herodi), bakajya inama yo gushaka uko bamwicisha. Ubwo se ku mugani, ari Yezu ufite umutima wuje urukundo n’impuhwe bimusaze agakiza umuntu ku isabato; ari n’Abafarizayi buje amahane n’urwango bakagambanira umuntu (Yezu) byo kumwica ku isabato, ni iki gikwiriye gushyigikirwa? Birumvikana rwose: uru rubanza ni urucabana!

Bavandimwe, nk’uko ivanjiri uko yanditswe na Luka iri kugenda ibitubwira muri iyi minsi, ikintu giteye agahinda cyane nuko abafarizayi kimwe n’abandi bahuje imyumvire, bagaragaza ishyaka ryinshi n’umurava mu gushakashaka Imana, ariko bakayirwanya batabizi. Kubona Imana iri rwagati muri bo byarabihishe, ahubwo bakayishakira mu mategeko n’imigenzo bya kera, batazi ko byari nk’akayira Nyagasani yari yarabaciriye kagombaga kubatoza ugushaka kw’Imana, maze gahoro gahoro kakabaganisha ku uzababwira ukuri kuzuye, uku kuzira amarenga ari we Yezu Kristu Umwana wayo bwite. Ni we rero bariho batoteza batamuzi, maze aho kumwumva bagashaka kuba ari bo bamwigisha icyo agomba gukora. Baravunikira ubusa rero, kuko ibyo bakora bibusanya n’ugushaka k’uwo bagakwiye kubikorera kandi bagahangana n’Imana ubwayo.

Ijambo ry’Imana rya none rero rikomange kandi rikebure imitima y’abashakashakira Imana aho itari no mu nzira zitari zo. Muri ibi bihe, hari benshi bumva koko bashaka Imana, bakanumva bayikorera bimazeyo; bagatagaguza igihe, imbaraga n’utwaba twose birukanka mu nsengero no mu masengesho y’urudaca. Nibamenye rwose ko ibyo bidahagije. Icy’ingenzi ni ukumenya koko Imana, ukamenya aho uyishakira, kandi ukanayishakashaka mu kuri. Ibi kandi ku mitima itigiza nkana birashoboka.

Ikindi Yezu atwereka muri iki gitangaza akoze none, nuko kugira neza bitagombera igihe runaka. Mu yandi magambo, Gukunda no kwitangira abavandimwe bacu ntibigira ‘konji’. Ahubwo ni ubutumwa n’inshingano twahawe na Yezu ubwe, tugomba kurangiza umunsi ku wundi; kandi nk’uko yabiduhayemo urugero none, ntibivanwaho n’itegeko iryo ariryo ryose, ryaba ryitirirwa ko riva ku Mana cyangwa se ku bantu. Twibuke ko ku munsi w’urubanza tuzabazwa ibyo tuzaba twaragiriye abavandimwe bacu, cyane cyane abaciye bugufi.

Muri iki gihe dutangiye icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakristu, twumveko Yezu ari we udutoza ku buryo bwuzuye uko dukwiriye kumukunda, no kugera ku Mana byuzuye. Tuzirikane cyane ko ikiranga umukristu nyawe ari urukundo rwa mugenzi wacu, ruzira ubucabiranya ubwo aribwo bwose. Dusabire abakristu b’isi yose gukundana, kunga ubumwe no koroherana. Hanyuma rero tunasabire abataramenya Kristu kimwe n’abamuzi mu rujijo, ngo Roho we abayobore mu kuri kuzuye.

Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho adusabire ubutitsa.

Padiri Jean-Paul MANIRIHO

Diyosezi ya KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho