Gukunda Yezu kuruta byose na bose

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 15 B gisanzwe, ku wa 13 Nyakanga 2015

Amasomo: 1º. Iyim 1, 8-14.22; 2º. Mt 10, 34-11,1

Inyigisho y’uyu munsi ihawe insanganyamatsiko ishushanya ikimenyetso gihanitse cy’umuntu wamenye Imana akemera kwitwa UMUKIRISITU. Impaye kwisuzuma nkishyira ku munzani nkamenya ibiro mfite by’ubukirisitu bwanjye. Nawe ndizera ko ari uko.

Aho abantu bari haba urunturuntu nk’uko tubivuga. Urwo runturuntu, ni amakimbirane adakunze kubura bamwe bagahorana inyota yo gutsikamira abandi. Mu isomo rya mbere twibukijwe ukuntu Abayisiraheli bagorewe mu Misiri igihe Farawo yatangije ibyo kubakoresha uburetwa no kwica abana b’abahungu ngo ejo iryo hanga ritazabasumbya amaboko. Iyo ni imyumvire y’abantu bakiri mu icuraburindi. Nyamara ubugome, ubwikanyize no gutsikamira nta cyo bigeza kuri nyirabyo ahubwo bishyira kera agasarura imbuto-ndurwe z’ubugomramana bwe.

Igihe YEZU KIRISITU aje, yerekanye inzira nshyashya yo kuyobora imibereho aheza. Cyakora kubera ko muntu yokamwe muri kamere ye, habaho abantu bakomeza kunangira umutima bakanga rwose kumva Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana. Amaherezo azaba ayahe? Inzira ni ebyiri: kwemera kumva Ukuri kw’Ingoma y’Imana cyangwa kubaho nta reme ry’ubuzima maze umwuka ukarusha kuremera muntu wigize icyatwa atsikamira abo basangiye amaraso. Abenshi batsikamira abandi kugira ngo banigwizeho ibintu kuko uko bicazwa ku ntebe, ni na ko bashobora kunyunyuza imitsi y’abatishoboye bagakira mu gihe abenshi bicwa n’ubworo n’ubukene. Ni uko Farawo wo mu Misiri yagenje Abayisiraheli. Byaratinze bimubyarira ingaruka zirenze urugero. Nta muntu n’umwe wavuga ko ari umukirisitu mu gihe cyose atagenza uko YEZU KIRISITU yagenje.

Gukunda YEZU KIRISITU kuruta byose na bose, ni ikimenyetso gihanitse cy’ubuyoboke nyakuri, ni ryo reme mu by’Ingoma y’ijuru. Kwakira Urukundo rwa YEZU, bituma dukunda abantu bose kandi tukirinda umuntu waducakaza akadutandukanya n’Ijuru. Birashoboka ko hari ababyeyi bashobora kubuza abana babo gukurikira YEZU, abana na bo bivumbura ku babyeyi bakanga uburere bwa gikirisitu babahaye, abavandimwe ku ngeri zose bashobora kunyuranya n’ibyo Imana ishaka…Hari abagira ubutwari bwo kureba kure maze aho gukurikira inzira za bene wabo zibatandukanya n’ijuru, bagahitamo YEZU KIRISITU kabone n’aho bakwangwa na bose. Hari n’igihe ariko bamwe bemera gukururuka ku bandi bitewe n’indonke babashakaho. Abahitamo YEZU KIRISITU kuruta byose batsinda intambara ya Sekibi bakitegura kwinjira mu ijuru. Na ho abakurikirana indonke bo baba ku isi umwuka ubarusha kuremera kuko nta bitekerezo bihamye baba bifitemo.

Turusheho kurangamira YEZU KIRISITU, duhore duhitamo ibitwerekeza mu nzira ze kabone n’aho abandi babitwangira. Amarembo y’ijuru aradukinguriwe, ntihakagire umuntu n’umwe utuyobya. YEZU KIRISITU asingizwe; Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe; abatagatifu duhimbaza none, Heneriko, Ewujeni, Yoheli, Silasi na Anakeleti baduhakirwe iteka.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho