Gukunda Yezu nka Mariya w’i Betaniya

Inyigisho yo ku wa Mbere Mutagatifu

Tariki ya 15/4/2019

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Ejo twatangiye Icyumweru Gitagatifu. Mu kuzirikana Ivanjili liturujiya itugezaho kuri uyu wa Mbere Mutagatifu, ndifuza ko turangamira urukundo Mariya w’i Betaniya yagaragarije Nyagasani Yezu muri kiriya gikorwa cyo gusiga “amavuta y’umubavu w’ukuri kandi uhenda cyane” ibirenge bye, hanyuma akabihanaguza umusatsi we. Iki ni igikorwa cy’urukundo twagombye kwigira kuri Mariya, urukundo twebwe abakristu duhamagarirwa kugirira Yezu Kristu mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ndifuza ko tuzirikana muri make ibiranga uru rukundo.

  1. Urukundo rudatinya amaso y’abantu

Twibuke ko Mariya ari umuvandimwe wa Marita na Lazaro, wa wundi Yezu yazuye mu bapfuye. Nyagasani Yezu yari yabasuye aho bari batuye i Betaniya, nuko bamuzimanira ibya nimugoroba. Mariya yakoze iki gikorwa igihe Yezu yari ku meza. Ngo Marita ni we waherezaga. Bigaragara ko hari abantu benshi. Ivanjili itubwira ko Lazaro yari mu basangiraga na we. Ndetse hari n’abigishwa be, bikagaragazwa n’uko Yuda Isikariyoti yari ahari, ndetse akagaya iki gikorwa.

Mariya rero ntiyigeze atinya amaso y’abantu; ari ay’abavandimwe be, cyangwa ay’abandi basangiraga na Yezu. Ntiyibajijje ati “Baravuga iki? Barabifata bate? Barabireba bate? Baragira ngo iki?” Yakoze icyo umutimanama we wamwongoreraga: kwereka Yezu urukundo amukunda, ndetse no kumushimira kubera ko yari amaze kumuzurira musaza we Lazaro. Yarahagurutse, asanga Yezu, asiga ibirenge bye amavuta y’umubavu, ndetse abihanaguza umusatsi we.

Bavandimwe, hari ubwo twe dutsindwa n’amaso y’abantu, tugatinya kwereka Yezu urukundo tumufitiye. Ni kenshi dutinya ko abantu bamenya ko turi abakristu. Hari aho tugera tukiyoberanya; ibimenyetso byaturangaga nk’abakristu tukabihisha cyangwa tukabivanaho. Hari aho dutinya gukora ku kimenyetso cy’umusaraba. Mariya w’i Betaniya natubere urugero rw’urukundo rwa Yezu rudatinya amaso y’abantu.

  1. Urukundo rwitanga nta kubara

Amavuta y’umubavu Mariya yasize ibirenge bya Yezu si amavuta abonetse yose. Ngo ni amavuta “y’umubavu w’ukuri kandi uhenda cyane” (Yh 12, 3). Ibi byatumye Yuda Isikariyoti wari waramazwe n’irari ry’ifaranga, atangira kubara ikiguzi cyawo; ni ko kugira ati: “Nk’uriya mubavu wajyaga kugurwa amadenari magana atatu, ugahabwa abakene, upfuye iki?” (Yh 12, 5). Umwanditsi w’Ivanjili ni we utubwira ibyihishe inyuma y’aya magambo ya Yuda Isikariyoti: “Ibi ariko ntiyabivugiraga ko yari ababajwe n’abakene, ahubwo ni uko yari umujura; n’ubundi ni we wari umubitsi, akajya yiha ku byo abikijwe” (Yh 12, 6).

Mu gihe rero umutima wa Yuda Isikariyoti wuzuye uburyarya n’irari ry’ifaranga, Mariya we afite umutima ukunda Yezu, akamwereka ko amukunda nta kubara, nta kujya mu giciro cy’ibyo amuhaye. Mariya azi neza ko ibyiza Yezu yamugiriye birenze kure iriya ncuro y’umubavu n’ikiguzi cyawo.

Bavandimwe, twebwe bite? Dukunda Yezu dute? Aho urukundo rwacu si urumamo? Aho si rwa rundi rubara, rugera cyangwa rutanga ibyasigaye? Iyo dutanga imfashanyo cyangwa tugatura amaturo, ese tubikorana umutima ukunda cyangwa umutima wuje uburyarya n’ubwikunde?

Kuki harya dukurikira Yezu? Aho si uko ari amaronko tumushakaho; amaronko y’ifaranga, y’ibintu n’ay’icyubahiro?

  1. Urukundo rwicisha bugufi

Kugira ngo Mariya yereke Yezu ko amukunda koko, yaciye bugufi, yegera ibirenge bye ndetse ntiyatinya kubihanaguza umusatsi we. Icyo gikorwa cya Mariya kiraducira amarenga y’icyo Yezu azakora igihe azoza ibirenge by’intumwa ze ku wa Kane Mutagatifu. Umutima wa Mariya w’i Betaniya umeze nk’uwa Nyagasani Yezu. Reka umere utyo n’ubundi Mariya asanzwe azi kwicara iruhande rw’ibirenge by’Umwigisha, akumva amagambo ye (reba Lk 10, 39).

Bavandimwe, gukunda ni no kwicisha bugufi. Yezu yabitugaragarije igihe yihindura ubusabusa, akigira nk’umugaragu, akishushanya n’abantu, akagera aho kudupfira, apfiriye ndetse ku musaraba (Fil 2, 6-8).

Niba dushaka gukunda Yezu by’ukuri, dutsinde ubwirasi no kwishyira ejuru. Tumenye guca bugufi imbere ya bagenzi bacu; twozanye ibirenge nk’uko Yezu Kristu yabituraze (Yh 13, 14-15); ariko cyane cyane twoze ibirenge bya ba bandi baciye bugufi, ari bo Nyagasani Yezu yita abavandimwe be (reba Mt 25, 31-48).

  1. Urukundo rukunda Yezu kugeza muri Pasika ye

Ubwo Yuda Isikariyoti yari amaze kugaya igikorwa cya Mariya, Yezu we yaragishimye ndetse agisobanura nk’incamarenga y’isigwa ry’umubiri we nyuma y’urupfu rwe. Yezu ati “Nimumwihorere, kuko uwo mubavu ubikiwe umunsi wo kunshyingura mu mva” (Yh 12, 7). Igikorwa cya Mariya w’i Betaniya ni igikorwa gihanuzi; kiraca amarenga y’urupfu rwa Nyagasani.

Bavandimwe, incuti nyayo uyimenyera mu bihe bikomeye. Mariya w’i Betaniya ntiyigeze atererana Yezu mu nzira ye y’umusaraba. Nta gushidikanya; yari muri ba bagore bakurikiye Yozefu w’i Arimatiya washyinguye Yezu, maze bakitegereza imva ye n’ukuntu bari bashyizemo umurambo we; hanyuma bagasubira imuhira gutegura imibavu n’ibindi bihumura” (Lk 23, 55-56). Yezu azabitura iyo neza abagira abahamya ba mbere b’izuka rye (reba Lk 24, 1-8).

Bavandimwe, Yezu duhamagariwe gukunda ni Yezu wababaye, wadupfiriye ku musaraba, washyinguwe mu mva, ariko ku munsi wa gatatu wazutse mu bapfuye. Ntituzigere duterwa ipfunwe n’uko twemera Uwabambwe ku musaraba. Ni bwo tuzasangira na We ibyishimo n’ikuzo by’izuka rye.

Mukomeze kugira imyiteguro myiza ya Pasika ya Nyagasani.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho