Amasomo: Iz 58,1-9a; Zab 51(50), 3-4. 5-6ª. 18-19; Mt 9, 14-15
IGISIBO GISHIMISHA UHORAHO NI UGUKURAHO IBYASHIKAMIRAGA MUNTU BYOSE
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bikomoka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!
Kuri uyu wa gatanu tariki ya munani ni umunsi wa gatatu dutangiye igihe cy’igisibo, igihe cy’urugendo rwacu rutuganisha ku munsi mukuru wa Pasika aho tuzahimbaza izuka rya Nyagasani Yezu nyuma y’ibabara rye n’urupfu.
Amasosomo matagatifu Kiliziya yaduteguriye muri liturujiya y’uyu munsi aradufasha kuzirikana kuri imwe mu ngingo z’ibanze duhamagarirwa guha umwanya wihariye muri iki gihe cy’igisibo. Ni ingingo yo gusiba cyangwa kwigomwa.
Bavandimwe, igihe cy’igisibo ni igihe abemera tugomba kuzirikana ku ntege nke zacu zituma ducumura ku Mana maze tugaharanira gutsinda ibyo byose bituma dutana muri byo hakabamo kwinezeza.
Igisibo ni igihe tuzirikana urugendo Nyagasani yakoze mu gusiba iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine mbere yo kugabizwa amaboko y’abagome ngo ababazwe, yicwe maze azazuke ku munsi wa gatatu. Abemera rero duhamagarirwa kwifatanya na we muri urwo rugendo kugira ngo tuzazukane na we duhimbaza umunsi mukuru wa Pasika.
Kenshi uko gusiba tukumva nabi bigatuma tugukora nabi. Nk’uko tubyumva mu isomo rya mbere, umuryango w’Imana uragaragaza ko ufite inyota yo gushakashaka Imana, urayitakambira kuko ugitegereje kurengerwa, yewe uranasiba kugira ngo ugondoze Nyagasani awutabare.
Padiri Oswald Sibomana