Gukuraho ibyashikamiraga muntu byose

Ku wa 5 nyuma y’uwa 3 w’Ivu, IGISIBO 2013

15 gashyantare 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

AMASOMO: 1º. Iz 58, 1-9a; 2º.Mt 9, 14-15 

Gukuraho ibyashikamiraga muntu byose 

Turacyari mu ntango z’igisibo. Iyi minsi mirongo ine, ishushanya imyitozo yose y’ubusabaniramana ikorwa n’abakristu cyangwa abigishwa bitegura amasakaramentu kugira ngo bazahimbaze bakeye Umunsi wa Nyagasani YEZU KRISTU, PASIKA ntagatifu yatwinjije mu bugingo bw’iteka.

Mu binyejena bya mbere bya Kiliziya, abayoboke ba KRISTU ntibahumekaga mu gisibo: bakoraga ibishoboka byose bakarangiza imyitozo yabaga iteganyijwe. Hari amasengesho yihariye bagombaga kuvuga mu gitondo ku manywa na ninjoro, bagatura igitambo buri munsi, bakicuza ibyaha neza nta bwoba nta soni…Abiteguraga amasakaramentu bo bagiraga iminsi myinshi yo kwiherera. Gusiba kurya ni kimwe mu bintu by’ingenzi buri wese yihatiraga. Mu misengere, hari byinshi bakomoraga mu muco w’abayahudi cyane cyane icyo cyerekeranye no gusiba kurya.

Umuyoboke wubahirizaga ibyo byose yiyumvaga mu mutima ko yiteguye neza Pasika. Mu gihe turimo, hari ibikorwa byinshi by’ubusabaniramana byibagiranye! Abayoboke bahuriye mu makoraniro anyuranye twishimira ko yavutse ku kibatsi cya Roho Mutagatifu cyaranze ikinyejana cya makumyabiri, ni bo benshi usanga bashishikajwe no kumenya icyo bakwiye gukora kugira ngo barusheho gushyikirana n’Imana Data Umubyeyi wacu. Umwe mu myitozo y’ingorabahizi, ni uwerekeranye no gusiba. Mu makoraniro tubyita kwiyiriza, gukora ubutayu n’izindi nyito zibisobanura. Uko gusiba guhangayikisha bamwe nk’aho ari cyo gikorwa simusiga cyonyine gitunganya roho zacu! Ni byo koko, gusiba kurya bigirira akamaro roho. Cyakora iyo bikorwa neza, ni ho imbuto ziba nyinshi.

Dutekereze uburyo Abafarizayi n’Abigishamategeko biyirizaga…YEZU yarabagaye kuko bahugiye mu mitondangingo y’idini ya kiyahudi ntibamenya ko bari kumwe n’Umukwe ukwiye kurangamirwa! Gusiba kurya no gutunganya amasengesho neza ariko tutunze ubumwe na YEZU KRISTU, ni ugukora ubusa. Ugusiba kugomba gutangirira mu mutima wakirana ubwiyoroshye YEZU KRISTU. Uko gusiba gutungana iyo twihatira gusibanganya mu buzima bwacu imicafu yose idutadukanya na YEZU KRISTU. Gusiba no gusenga nyabyo, ni ugusibira Sekibi amayira. Ihora isodoka idusanga. Ishaka ko tuyisasira ngo itwisasire. Gusiba no gusenga by’ukuri ni ukwirinda kuyiha icyicaro mu buzima bwacu. Ni ukwirinda guteshwa igihe na yo. Ni ukwihatira kugana URUKUNDO KRISTU yadukunze.

Ni kuri urwo RUKUNDO tugomba kuganisha imyiteguro yacu ya Pasika. Ni na ho abakuru b’amakoraniro mu madiyosezi bakwiye kwerekeza inyigisho n’ugushishikaza byabo. Ntidushobora kwibeshya ngo turitegura Pasika mu gihe tutiyumvisha ko igisibo gishimisha Uhoraho ari iki ngiki:

Kudohora ingoyi z’akarengane,

Guhambura iminyururu y’uburetwa,

Kurekura abashikamirwaga,

Gukuraho ibyashikamiraga muntu byose,

Gusangira umugati n’abashonji,

Gucumbikira abakene batagira aho bikinga,

Kwambika abambaye ubusa,

Kutirengagiza abavandimwe…

Muri iki gisibo, tuzirikane ayo magambo maze twubure amaso y’umutima twange ibyaha byacu, twitegereze akarengane n’ubwikanyize n’ugusahuranwa biri mu isi…Niba nta n’icyo dushoboye gukora kugira ngo abafashe ingoyi badohore, nibura dusenge tubabaranye na YEZU ku musaraba kandi tugaragaza ko twifatanyije n’abazahajwe n’akarengane, ko nta bufatanye n’abagiranabi, ko ahubwo tubasabira guhinduka n’ubwo utera intumva amara amanonko.

YEZU KRISTU ADUFASHE

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho