Ku wa mbere w’icya 15 Gisanzwe B, 12/07/2021
Amasomo: Iyim 1,8-14.22; Zab 123 , 1b-8; Mt 10, 34-11,1.
Gukurikira Yezu biruta byose. Nta cyiza kibaho nko kumenya Yezu Kirisitu. Ibyiza byose dutegereje kuri iyi si bifite inkomoko muri Yezu Kirisitu wagaragaye nk’Imana koko kandi ari n’umuntu wuzuye rwose. Kuki isi idashaka kumumenya? Dupfukame dusabire abapfukiranywe n’umwijima w’ubujiji bananirwa gutera intambwe bagana Yezu!
Muri kamere ye, Muntu ashakisha icyatuma abaho mu mahoro, atekanye. Nyamara hari ababuza abandi amahoro. Hari abarangwa n’amatiku n’amatiriganya. Hari abanyeshyari. Hari abagome n’abakocanyi. Ibyo byose bijyanye n’ubugome n’amatiku bitsikamira mwene muntu. Bikorwa n’umuntu uhora ashaka kuyobora abandi nyamara imibereho n’uburenganzira bwabo abihonyanga.
Si ibya none. Twumvise ukuntu Abayisiraheli bakandamijwe n’Abafarawo. Ububi n’ubugome Abanyamisiri bagiriye Abayisiraheli, byabaye byinshi birisukiranya! Mu gihe cya Yezu na bwo, abatsikamira abandi ntibabuze. Mu minsi turimo, ruracyageretse! Abarengana ni benshi cyane. Ababahemukira bikururira ibyago. Nta na rimwe inabi n’akarengane bigira icyo bigeza kuri nyirabyo. Twumve ingingo z’ubuzima Yezu yaturonkeye igihe atwitangiye ku musaraba.
Yezu yatugaragarije ko gutera imbere mu buzima bw’ijuru bigerwaho n’uwitoje gutuza akiyumvisha ko nta kintu na kimwe cyamugamburuza: Ntashobora kareka guha icyubahiro Yezu Kirisitu. Ni kenshi abakirisitu batotejwe uhereye no mu miryango yabo. Ni uko Yezu avuga iby’ubushyamirane hirya no hino. Mu ikubitiro rya Kiliziya, habayeho ababyeyi batoteje abana babo babaziza kwemera Yezu. Nyamara habonetse abatagatifu. Abo ni abemeye gupfa aho kwitandukanya na Yezu. Kugira ngo ukurikire Yezu neza, ugomba kwikonozamo ubwikunde. Ni bwo butuma umuntu ararikira iby’abandi. Abagirira ishyari, akabatoteza, akaba yanabagirira nabi. Kwikonozamo ubwikunde, ni wo murongo utuma umuntu akurikira Yezu ataremerewe. Ari ibintu ari abantu, byose turabisiga kuko uw’ibanze ni Yezu Kirisitu.
Nasingizwe iteka. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Yohani Gwaliberiti, Epifaniya, Nabori, Ludoviko na Seliya Maritini, Inyasi Kilimenti Delgado, Yohani Jones na Yohani Wall bahowe Imana badusabire kuri Data Ushoborabyose. Nyagasani Yezu nabane namwe, Amina.
Padiri Cyprien Bizimana