Gukurikira Yezu biruta byose

Ku wa mbere w’icyumweru cya 15 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 15 Nyakanga 2013, –Mutagatifu Bonavanture, Umwalimu wa Kiliziya

Inyigisho yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Bavandimwe,

Turakomeza gusangira Ijambo ry’Imana ngo ritubere ifunguro rya buri munsi. Ivanjili y’uyu munsi iribanda ku ngingo eshatu z’ingenzi: guhitamo Yezu bidasubirwaho, kwakira imisaraba duhura nayo mu buzima bwacu nk’abakristu no kwakira abigishwa ba Kristu.

1.      Kubaka kuri Yezu wenyine

Yezu yaje gutangiza Ingoma y’Imana ku isi. Icyakora kugira uruhare mu Ngoma y’Imana bisaba guhitamo. Uko guhitamo gushobora gukurura amacakubiri n’ubushyamirane mu miryango. “Inkota” igenura amacakubiri.

Aha twatekereza nk’umupagani wahindukaga akemera kuba umukristu. Ubwo ntiyashoboraga kongera guterekera abakurambere no kubandwa. Koko yahisemo kwemera Yezu Kristu kandi azi neza ko nta kuba umucakara wa ba shebuja babiri. Icyo gihe ikibaye cyose mu muryango bashobora kukimugerekaho. Hagira urwara akaremba, bati “Ni uriya mukristu uduteranya n’abakurambere”. Hagira upfa, bati “Abakurambere bararakaye kubera uriya mwana wacu wihangishijeho kuba umukristu”. Ngirango kuraguza, guterekera, kubandwa, kwambara impigi, kunywa amasubyo n’indi mihango y’abakurambere biragenda bigabanyuka. Uburenganzira bwo guhitamo mu byerekeye imyemerere bukubahirizwa.

Ayo magambo ya Yezu arakomeye. Yezu aradusobanurira ko kuba umwigishwa we, kumukurikira bisaba guhitamo. Ni ukumuha umwanya w’ibanze. Bisaba kumukunda mbere y’ababyeyi. Ni ukuvuga ko ababyeyi bashatse kutunyuza mu nzira itandukanye n’iya Yezu, duhitamo gukurikira Yezu. Ababyeyi bakunda  abana. Iyo babaye abakristu Yezu niwe baha umwanya w’ibanze. Ni no guhitamo kuba twahara ubuzima bwacu kubera Kristu.

Inkuru nziza ya Yezu Kristu ni inkuru nziza y’amahoro, ibyishimo n’umunezero k’uwemeye kuyakira. Icyakora hari abahitamo kwigumira mu mwijima aho kwakira urumuri. Aho niho ubwivangure buturuka. Abahisemo urumuri babangamirwa n’abahisemo kwigumira mu mwijima.

Hari abahitamo ibintu kuruta Yezu. hari abahitamo ubutegetsi n’ibyubahiro. Hari abahitamo akazi, hari abahitamo amaraha yo muri iki gihe. Hari n’abavanga ubukristu n’ibitajyanye nabwo ngo barabagarira yose. Kuba umukristu ni uguhitamo Yezu wese, Yezu wenyine.

 

  1. 2.      Umusaraba

Icyakora n’iyo ubwo bushyamirane mu miryango no mu bavandimwe, mu kazi, mu baturanyi butabaho, gukurikira Kristu bisaba kureka ku bwende ibintu bimwe na bimwe, ndetse n’ibyo twashakiragamo umutekano n’amaramuko. Niwo musaraba Yezu avuga. Si wawundi ubaje mu giti cyangwa se ubumbye mu cyuma. Ni ibibazo bitabura mu buzima muri rusange, mu buzima bw’umukristu by’umwihariko. Igihe twiyemeje kubana na Yezu tuba twiteguye kwakira ingaruka zijyana n’icyo cyemezo. Uwiyemeje kuba umukristu aba yiyemeje guhara ubuzima bwe kugira ngo aronke ubugingo bw’iteka. Kuba umukristu bisaba ubutwari kuko hari umusaraba  tugomba gutwara. Ubukristu butajyanye n’umusaraba, ntibukomoka kuri Yezu Kristu.

 

  1. 3.      Umukristu ni undi Kristu

Nk’uko izina ribivuga, umukristu afite ubumwe bwihariye na Kristu. Uwakiriye umwigishwa wa Kristu, ni nk’aho aba yakiriye Kristu ubwe, ni nk’aho aba yakiriye Imana ubwayo. Umwigishwa ashobora kwakirwa nk’umuhanuzi wigisha Ivanjili. Ashobora kwakirwa nk’intungane, yigisha ubutungane bushingiye ku Byanditswe bitagatifu. Ashobora kwakirwa nk’umwigishwa usanzwe. Icy’ingenzi ni uko uwakiriye umwigishwa wa Yezu uwo ari we wese azahabwa ingororano.

 

  1. 4.      Kwiyegurira Imana

Bavandimwe,

Aya magambo ya Yezu aradufasha kumva uburyo umusore cyangwa umukobwa ajya kwiha Imana. Muri iyi mpeshyi hari abasore 50 bazahabwa isakramentu ry’ubusaserodoti mu Rwanda. Ni impano itagereranywa Imana ihaye Kiliziya, by’umwihariko Kiliziya yo mu Rwanda. « Dushime Umwami Yezu udukunda rwose. Wemeye kudutoramo abasaserdoti, wemeye kudutoramo abasaserdoti ».

Hari n’abahungu n’abakobwa benshi bazasezerana mu miryango inyuranye y’abiyeguriye Imana. Tuzabakire nk’intumwa za Yezu. Nk’uko mubizi mu masezerano yabo biyemeza ibintu bitatu by’ingenzi : ubusugi, ubukene no kumvira. Mu miryango myinshi hiyongeraho kubana mu rukundo rwa kivandimwe. Aya masezerano ahamya koko ko gukurikira Yezu bisaba kumwiyegurira n’umubiri wacu wose, n’umutimwa wacu wose, n’imbaraga zacu zose n’ubwenge bwacu bwose. Kuba padiri, kuba umubikira cyangwa umufurere si akazi ahubwo ni ubuzima. Mbese ni nko kuba umukristu. Akazi kagira igihe gatangirira n’igihe karangirira, hakaba ikiruhuko cy’umwaka hakazaba n’ikiruhuko cy’izabukuru. Kwiyegurira Imana ni ubuzima si ibikorwa n’ubwo nabyo bikenewe. Uwiyeguriye Yezu by’ukuri aba afite bwa bwigenge bw’abana b’Imana. Aba atihambiriye ku bantu, ku bintu cyangwa se kuri we ubwe, ni ukuvuga ku gushaka kwe. Aba yubatse kuri Yezu muri byose, agashimishwa buri gihe no gukora ugushaka kwe. Burya koko ngo “uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera”. Kandi iyo atabimenye aracyanduza. Rimwe na rimwe bitera urujijo kubona abiyeguriye Imana biruka inyuma y’ibintu kandi hari ahandi bategerejwe badasimburwa, hajyanye n’umwihariko wabo.

Dusabirane kugira ngo dukomere kuri Yezu twahisemo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho