Inyigisho yo Ku wa Gatatu w’Icyumweru cya gatatu cy’Igisibo, 22 Werurwe 2017
Bavandimwe, mu rugendo turimo duherekeje Yezu Kristu uzamuka ajya i Yeruzalemu aho agiye kudupfira, Amasomo matagatifu y’uyu munsi araduhamagarira kuzirikana uko dukurikiza amategeko y’Imana.
- Isomo rya mbere (Ivug 4, 1.5-9): Gutega amatwi no gukurikiza Amategeko y’Imana ni ryo banga ry’ihirwe nyakuri
Mu muryango w’abantu, kugira ngo ubuzima bushoboke kandi habeho umutekano n’amahoro, hagomba no kubamo amategeko awugenga. Amategeko abereyeho kurengera inyungu rusange z’abo areba, by’umwihariko abaciye bugufi, kubungabunga ubuzima bwabo kandi agahana abayica nkana.
Umuryango w’Imana na wo ufite amategeko Imana ubwayo yawuhaye. Amategeko y’Imana ni ikimenyetso cy’urukundo Imana ikunda umuryango wayo. Yawuyahaye kugira ngo ahore awereka kandi awibutsa ibinyura Imana n’ibijyanye n’ugushaka kwayo n’umugambi wayo wo gukiza bene muntu. Amategeko y’Imana agarura uwatannye mu nzira nziza. Kuyatega amatwi no kuyakurikiza ni ryo banga ry’ihirwe, ubwigenge, ubwenge n’ubuhanga nyakuri. Ni byo Musa yibukije Abayisraheli mu Isomo rya mbere ry’uyu munsi: “None rero, Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu” (Ivug 4, 1). Amategeko y’Imana atanga ubuhanga n’ubwenge bituruka ku Mana: “Muzayakomereho, muyakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’amahanga” (Ivug 4, 6). Abazabwirwa iby’aya mategeko, bazatangara bavuga bati: “Ntakabuza, iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari iry’abantu b’abanyabwenge kandi b’impuguke” (Ivug 4,7).
- Ivanjili (Mt 5, 17-19): Yezu yaje kunonosora Amategeko y’Imana
Mu Ivanjili y’uyu munsi, twumvise ko na Yezu ataje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi; ntiyaje gukuraho, ahubwo yaje kunonosora. Azi neza ko Imana ubwayo ari yo yahaye umuryango wayo Amategeko ibinyujije kuri Musa, kandi ko kuyakurikiza ari ugukora ugushaka kwayo.
Arihanangiriza ba bandi bahinyura cyangwa bafata Amategeko y’Imana uko babonye. Abo ni abiberaho uko bo bishakiye, bakigira ibyigenge imbere y’Imana; ni ba bandi batoranya Amategeko y’Imana, bagahitamo amwe ayandi bakayajugunya hirya, andi bakayagoreka cyangwa bakayasumbisha ibyifuzo byabo n’ugushaka kwabo. Tuzi kandi ko Yezu yayanonosoye ayakubira, mu mvugo no mu ngiro, mu itegeko rimwe ry’urukundo: gukunda Imana na bagenzi bacu.
- Duhagaze dute imbere y’Amategeko y’Imana?
Bavandimwe, Imana ntiyaduhaye amategeko kugira ngo itubuze ubwigenge, ahubwo kugira ngo tubeho turi abaziranenge n’intungane. Amategeko y’Imana ni inzira itwereka uko tugomba gukunda by’ukuri Imana na bagenzi bacu. Mu rugendo rwacu rugana ijuru, tugomba gukurikiza amategeko y’Imana kugira ngo tubashe kubana neza n’Iyaturemye ndetse n’abagenzi bacu.
Duhagaze dute rero? Ese mu bukristu bwacu, turacyamenya Amategeko cumi y’Imana twize muri Gatigisimu? Ese turakihatira kuyubaha no kuyakurikiza? Babyeyi, barezi namwe barimu, mbese murakigisha abana banyu Amategeko y’Imana? Basaserdoti, bihayimana namwe bakateshisti, aho muracyatoza abigishwa kumenya Amategeko y’Imana mu nyigisho za Gatigisimu zihabwa abitegura amasakramentu? Rubyiruko, aho ntihariho amategeko y’Imana mwishyiriye ku ruhande muvuga ko nta cyo akivuze muri iki gihe tugezemo?
Twumvise impanuro za Yezu: “Nuko rero, uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha abandi kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’ijuru. Naho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru” (Mt 5, 19).
Ufite amatwi yo kumva niyumve! Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Seminari Nkuru ya Nyakibanda