Gumana natwe Nyagasani

Ku cya 3 cya Pasika, A, 26/04/2020

Amasomo: Intu 2, 14.22-33; Zab 15; 1 Pet 1, 17-21; Lk 24, 13-35

Gumana natwe, Nyagasani, kuko umunsi uciye ikibu

Amasomo yo kuri iki cyumweru cya gatatu cya Pasika, aratwibutsa ko Nyagasani Yezu ubwe ari kumwe natwe, agendana natwe, akatwegera, akaduhumuriza, akatwigisha, akatwiha ndetse akaduha n’imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kwitagatifuza muri iyi si yuzuye ibyago n’amakuba.

1.Urugendo rwo kwemera Izuka

Twumvise mu Ivanjili, Yezu yegera kandi akajyana na bamwe mu bigishwa ba Emawusi bari bisubiriye iwabo n’agahinda kenshi bari baratewe n’urupfu rwe. Nyamara bakoranye na We urugendo rukomeye rwo kwemera Izuka. Bari bijimye mu maso buzuye agahinda, akababaro n’intimba mu mutima kubera ibyari bimaze kuba i Yeruzalemu. Ibyo byose ariko byujurijwe mu Byanditswe bitagatifu nyamara ntibatekerezaga ko bizagenda bityo; ntibiyumvishaga ukuntu inzira y’umukiro ishobora guca mu rupfu rw’agashinyaguro ku musaraba.

2.Guhamya izuka rya Nyagasani

Mu isomo rya mbere, twumvise Petero hamwe na bagenzi be bahamya bashize amanga Izuka rya Nyagasani. Urupfu n’izuka bya Yezu byabakamuyemo ubwoba maze ingabire za Roho mutagatifu zibaha imbaraga, baterwa ishema n’isheja byo kuba abagabo bahamya izuka maze nta mususu bavuga mu ijwi riranguruye: Yezu uwo mwagambaniye, mukamwica mumubambye ku musaraba, Imana yamuzuye mu bapfuye; turi abagabo bo kubihamya.

Mu isomo rya kabiri, Petero aratubwira ko twacunguwe n’ikintu cy’agaciro gakomeye cyane ari cyo amaraso ya Kristu. Tugomba rero kwigengesera tukareka ubugegera, ubugugu, ubunyema n’ubusambo n’indi migirire mibi yose (1 Pet 2, 1). Tugomba guca ukubiri n’ubucakura n’ubucucu, tutazisama twasandaye maze tugaconshomerwa na ya nzoka ya kera na kare, wa mwanzi wacu Petero na none adushishikariza kwirinda ngo ataduconshomera (1 Pet 5, 8). Atugira inama yo kuba maso ngo tutazahomboka tugahomba ubugingo bw’iteka. Nitwemere Imana duhamya amizero yacu muri Yo. Muri Zaburi, twumvise isengesho ry’umuntu uzi kandi wizeye neza ko Imana yonyine ari Yo buhungiro bwe. Uwo muntu afite icyizere gihamye ko itazamutererana ngo aheranwe n’urupfu.

Natwe rero, tugomba kuba abahamya b’Izuka rya Nyagasani. Nyuma y’urupfu, hari izuka. Tugomba kubaho nk’abantu bahawe umukiro w’iteka maze imibereho yacu yose ikaba iyo gutega ibiganza tuwakira. Urupfu rwatsinzwe burundu, nta jambo rukidufiteho. Abaherezabitambo, abigishamategeko n’abakuru b’umuryango bari bakoze ibishoboka byose ngo baburizemo isakara ry’Inkuru nziza y’izuka rya Nyagasani; nyamara byarabananiye! Urupfu bakangishaga intumwa ntacyo rwari rukivuze ahubwo amaraso yabo yuhagiye imbuto y’ubukristu kugeza na n’ubu (sanguis martyrium, semen christianorum) kuko uko babicaga ni ko umubare w’abemera wagendaga wiyongera. Burya rero, urupfu ku wemera Kristu ntacyo ruvuze; kumukangisha kumwica ni uguta inyuma ya Huye kuko yemera ko urupfu rudafite ijambo rya nyuma ahubwo ko rumubera inzira igana mu bugingo bw’iteka.

3.Ukuri gukomeza mu kwizera

Mu mpaka zityaye, Yezu yari yarabwiye abayahudi ko nibakomera ku Ijambo rye bazamenya ukuri, maze ukuri kukabaha kwigenga. (Yh 8, 32). Pilato na we aramubaza ati: “Ukuri ni iki?” (Yh 18,38). Yezu ntacyo yashubije nyamara yari yaravuze ko ari We “Zuka, Ukuri n’Ubugingo” (Yh 14,6). Umunyarwanda na we yaravuze ati: “Ukuri guca mu ziko ntigushye”. Nyagasani Yezu yarazutse ni muzima. Ku bemera, nta kintu na kimwe wakora ngo uhindure iyo nkingi mwikorezi y’ukwemera kwacu. Yezu yatsize urupfu, bityo no ku bamukurikiye bose ntirukibafiteho ububasha. Ikinyoma cy’abamwishe cyatsinzwe ruhenu. Akenshi na kenshi ikinyoma kiza gihinda gihutera, cyaba gishyigikiwe n’ibinyabubasha bikaba akarusho, kigashinga imizi ariko uko ibihe bigenda biha ibindi, ya mizi y’ikinyoma irabora maze byose bikarangira ukuri gutsinze. Ukuri ntiguhinduka, ntikwivuguruza, guca mu bigeragezo imitaga n’imitaga. Nimucyo rero tugukomereho, ntihakagire utugamburuza yitwaje imbaraga za kiboko!

Aba bigishwa ba Emawusi bafite akababaro n’agahinda. Icyizere cyabo cyayoyokeye kuri Kaluvariyo ku wa gatanu mutagatifu: “Twebweho, twari twizeye ko ari we uzakiza Israheli”. Inshuro nyinshi icyizere cyacu kiraza amasinde. Iyo tugeze mu nzira z’inzitane, ibintu byageze mu mahina aho umwana arira nyina ntiyumve, twibwira ko Imana yadutereranye, ko yigendeye aka wa muririmbyi ugira ati: “Dore turasenga ariko ntiwumve n’aho watwumva ntudusubize” cyangwa aka ba bayisiraheli mu butayu bigiriye inama yo gukora ikimasa cya zahabu bakakiramya (Iyim 32, 4).

4.Imana ntijya idutererana

Imana iba iri hafi yacu cyane cyane igihe turi mu bibazo. Iyo tubabaye, ibabarana natwe, twasonza igasonzana natwe, mu biduhangayikishije byose, iba iri kumwe natwe. Ku wa gatanu mutagatifu, Imana Data ntiyatereranye Umwana wayo ku musaraba, kuko yamuzuye mu bapfuye. Abigishwa ba Emawusi bagendanaga na Yezu batamubona, n’igihe abigaragarije, ntibahita bamumenya, bakorana na We urugendo rw’ukwemera, arabahugura, abafungura amaso ngo basobanukirwe neza n’ibyo basoma mu Byanditswe bitagatifu: “Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza, igihe yatuganirizaga mu nzira, adusobanurira ibyanditswe!”. Natwe Yezu ari kumwe natwe turagendana. Niduhumure rero.

Ariko ikibazo gikomeye dukunze kugira, kimwe n’icyo aba bigishwa, Petero na bagenzi be igihe batari barasobanukirwa n’urupfu n’izuka bya Nyagasani, bari bafite ni ukwishyira mu mwanya w’Imana. Twibwira ko Imana ari Yo igomba gukora ugushaka kwacu aho gukora ugushaka kwayo; dushaka ko yinjira muri gahunda zacu ikazubahiriza zose uko zakabaye nta kintu na kimwe gihindutseho aho kugira ngo twebwe twinjire mu mugambi wayo wo kudukiza. Iyo dusanze bitandukanye rero n’ibyo twateganyije ni bwo dutangira kwibwira ko yadutereranye maze amaganya, imiborogo, intimba n’agahinda bikadutahaho, imitima yacu igashengurwa n’ishavu, icuraburindi rikatubundikira, Sekibi agahabwa icumbi! Nyamara nta na rimwe Imana ijya idutererana kandi ibyo idukorera byose biba bigamije kutugeza ku mukiro udacagase.

Muri iki gihe kitoroshye twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, nitwinginge Nyagasani agumane natwe. Ni byo koko, Guma mu rugo tuyimazemo igihe ndetse n’utwo twari twarazigamye turagenda dukendera cyangwa twarashize burundu kandi ikiduhangayikishije kurusha ibindi byose ni uko tutazi neza igihe iki cyago kizarangirira. Nitwambaze Nyagasani aze agumane natwe tugumane na We mu rugo kuko bugorobye kandi umunsi ukaba uciye ikibu. Nitugumane na We maze tugurumane ikibatsi cy’urukundo; tumugumemo na We atugumemo maze tugumane ubugingo bw’iteka. Nitugumanemo maze umutima wacu utohagire usubirane itoto ry’abato twari twarambuwe n’urutoto rwa Sekibi wadutotezaga atubuza amahwemo.

Nitwemerere rero Uwadukunze akatwitangira atitangiye itama yibanire natwe maze atugarurire icyanga cy’ubuzima; nidukurikire icyezezi kitugeza kuri Rumuri nyarumuri twongere tugarure ibyishimo hanyuma nitumara gusangira na We ibyiza by’ijuru, dushibukane umurego tujya kumwamamaza mu bandi.

5.No mu bihe by’amage, Imana iraduhugura

Ibi bihe turimo twabyigiramo iki? Icy’ingenzi ni ukumenya ko Imana idashobora na rimwe kudutererana. Ntiyadukuyeho amaboko. Iri kumwe natwe. Irababarana natwe. Iri kumwe natwe mu rugo. Guma mu rugo rero itubere umwanya wo kumenya ko urugo rwacu ari Kiliziya ntoya. Urugo ni izingiro ry’ubuzima bwacu, ni igicaniro cy’ubukristu. Uyu rero ni umwanya wo gusengera hamwe, gusangira duke duhari nta mururumba cyangwa intugunda, nta nda y’umujinya, ntawe ucura undi. Ni umwanya wo kuganira tutaryaryana, dusangira ubuzima. Nta we ufite agaciro kuruta uwo mubana mu rugo, burya uwo nguwo ni we musangiye gupfa no gukira. Uyu ni umwanya wo gufashanya rero. Wenda iki gihe cyatumye ubona intege nke za mugenzi wawe utari warabonye mbere kubera gahunda nyinshi z’akazi ka buri munsi. Si umwanya wo kumucishamo ijisho no kumunnyega ahubwo ubonye aho uhera kugira ngo umwakire uko ari kandi umufashe nk’umuvandimwe.

Ni ngombwa rero gusenga dushikamye ariko kandi tugafata n’umwanya uhagije wo gutekereza kuri ejo hazaza. Turatekereza iki muri iki cyorezo? Nyuma yacyo se tuzafata uwuhe murongo w’ubuzima? Guma mu rugo itubere umwanya mwiza wo kwihererana n’Imana no gufata icyerekezo gihamye cy’ubuzima. Tuzasohoke mu mazu yacu tumeze nk’abameshe amakanzu yacu mu maraso ya Ntama, twarabaye bashyashya muri byose, twarahindutse, twaragarukiye Imana, twararetse ibidusenya bituvuyanga bikatuvuruga ahubwo duharanira gukora ibishimisha Imana. Iki cyorezo cyatweretse ko twese turi abavandimwe. Tuzasohoke twarafashe umugambi wo gukundana, gufashanya, gufatana urunana no kubahana. Nta we ugomba gusuzugura undi kuko twese Imana idukunda kimwe kandi twese tuva amaraso amwe.

6.Dusabe

Dusabe Nyagasani kugira ngo tugumane na we kandi tube abahamya b’ukuri b’Izuka rye. Inkuru nziza twemeye ihindure imyumvire n’imibereho yacu, uburyo tubaho bubere abandi urugero maze Imana Data isingirizwe mu buzima bwacu hamwe n’Umwana wayo mu bumwe bwa Roho mutagatifu uko amasekuruza agenda asimburana n’amasekuruza ubu n’iteka ryose. Amen.

Padiri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho