«Gumana natwe, Nyagasani»

Inyigisho yo ku wa gatatu wa Pasika Umwaka A, Ku wa 19 Mata 2017

AMASOMO : Intu 3, 1- 10 ; Zab 104,1-2.3-4.8-9;  Lk 24,13-35

Bavandimwe muri Kristu,

Kristu yazutse. Aleluya, Aleluya. Nimukomeze mugire ibyishimo, amahoro n’imigisha dukesha Yezu Kristu watsinze urupfu n’icyaha. Nimugire Pasika nziza. Pasika ni umunsi mukuru uhatse indi minsi mikuru yose duhimbaza, ikanayiha kwigiramo igisobanuro kandi ukaba isoko y’Ukwemera, ukwizera n’urukundo. Ibyo bishimangirwa n’inyigisho y’intumwa Pawulo aho atubwira ati : « Niba kandi Kristu atarazutse, ibyo twigisha nta shingiro, n’ukwemera kwacu gufashe ku busa (…) Oya kandi, Kristu yazutse koko mu bapfuye, aba umuzukambere mu bapfuye bose » (1 Kor 15,14-20). Pasika ikaba umunsi duhimbazaho umutsindo wa Kristu ku buryo budasubirwaho, umwanzi wacu ari we urupfu.

Ivanjiri ya Kristu tuzirikana uyu munsi, iraca amarenga ku buzima bwa benshi mu bemeye gukurikira Yezu, kuko usanga nyuma yo kwiyemeza kuba aba Kristu, iyo duhuye n’ibigeragezo cyangwa se ingorane, duhita ducika intege, ndetse bikarangira bamwe bisubiyeho ku masezerano bagiranye n’Imana. Hari abahinduranya amadini, abasesa amasezerano y’ishyingirwa, n’ibindi.

Ni uko « Kuri uwo munsi nyine, babiri mu bigishwa bajyaga mu rusisiro rwitwa Emawusi » ( Lk 23,13) Aba bigishwa babiri ba Yezu, bari baramwemeye ndetse bamubonamo Umukiza nkuko nabo babyivugira « Ni ibyabaye kuri Yezu w’i Nazareti, wari waragaragaje mu bikorwa no mu magambo ko ari Umuhanuzi ukomeye imbere y’Imana n’imbere ya rubanda (…) twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Isiraheli » (Lk 24, 19-21).

Ubuhamya bwabo burerekana neza ukuntu, abo bagabo bari barizeye kandi bakemera Yezu nk’Umukiza wa Isiraheli, bakiyemeza kumukurikira no kumubera abigishwa. Nyamara ibyo byose, Yezu amaze kubambwa, agapfa agahambwa, umwijima n’agahinda byatashye umutima wabo, bariheba, babona ko byose birangiye ko nta kindi gisigaye uretse, gufata icyemezo cyo kwisubirira mu buzima bwabo busanzwe. Nta gushidikanya, ko ku nyigisho za Yezu ntacyo bari baratoyemo, kuko yari yarabivuze ariko bo ntibabyitaho. Ari nacyo cyabateye kwisubirira mu ngo zabo.

Bavandimwe, iyo tugiye kure ya Yezu nta kanyamuneza bidutera, nta n’amizero biha ubikoze, kuko ibyishimo bidakama biba muri we. Natwe mu buzima busanzwe cyangwa se mu kwemera kwacu, iyo duhuye n’ibigeragezo, ibyago, indwara zidakira, kubura urubyaro, kubura abawe hari ubwo bitujyana kure ya Yezu, ugasanga twarijimye ku mutima, nta mizero, nta kanyamuneza ahubwo tukumva Imana yaradukuyeho ikiganza cyayo. Nyamara nubwo ibyo byose bidushyikaho, Yezu aduhora hafi nubwo tutamubonesha amaso yacu y’umubiri, ntashobora kudutererana. Ntajya adusiga twenyine ahubwo ni twe tujya kure ye, bigatuma twibwira ko yadutereranye, cyangwa se ko Imana yacu dusenga itumva. Yezu rero ni inshuti itajya itererana abe, igihe cyose agendana natwe.

Natwe ibyashyitse kuri aba bigishwa bitubaho, tukavuga nka bo. Twebwe ho twari twarizeye. Ni uko umuntu akagira ati : « .Njye nizeraga ko ». Nizeraga ko abana banjye bazambera abana koko, umugore wanjye cyangwa umugabo wanjye azaba inyanzi, umuryango nashatsemo, Itorero nsengeramo, Umurimo nkora, ubuzima bwanjye bizampira, none ibintu biragenda bimbyarira amazi nk’ibisusa. Nta mahirwe. Ntitukihebe kuko nyuma y’igwa ry’imvura haba igihe cyiza. Nta mvura idahita. Buri kintu cyose kigira umwanya wacyo.

Bavandimwe, igihe Yezu yaganiraga na bo akumva ko ubwenge bwabo bukiri mu bujiji ni ko kubahugura, abarememo icyizere, kwiheba n’agahinda bisimburwa n’ ibyishimo. Amaze kubahugura, Yezu yagerageje kureba niba koko basobanukiwe, abonye bageze iwabo, we asa n’uwikomereza urugendo. Ariko bo baramwinginga bamusaba kugumana na bo. Koko uwo wakunze wumva mwakwigumanira. Ese twe bite ? Kugumana na Yezu biraduharanya ? Yezu mukugumana na bo yaboneyeho kubihishurira mu Imanyura ry’umugati. Bakimumenya ibyishimo birabasaga, ndetse bahita bafata icyemezo cyo gusanga bagenzi babo ngo bemeze ko Yezu ari Muzima, dore ko we yahise azimira.

Bavandimwe, uwahuye na Kristu asabwa nawe kuzuka, guharuka agahindura uburyo yari abayeho. Kuko byaba biteye agahinda igihe duhabwa Yezu mu Ukaristiya ariko tugakomeza kubaho uko twisangiwe. Byaba ari Umwaku. Uwa Kristu rero ni umuntu uzi kwishimira impano y’ubuzima, agahimbazwa kandi akishimira umuryango avukamo, abo basangiye ukwemera ndetse n’abo bataguhuje, anyurwa n’uwo bashakanye, urubyaro, kubaha ubuzima bwa mugenzi we. Ni uwishimira ibyaremwe byose kandi akamenya gushimira Imana muri byose, kuko ibiganza bidashimira bihina ibiganza by’utanga. Uwa Kristu ni umuntu utirengagiza cyangwa ngo arenze ingohi mugenzi we ubabaye, umukeneye. Ni umuntu uzi gukunda, kubabarira uwamuhemukiye kandi nawe yakosa akitwararika k’uwo yacumuyeho, ni uzi gusangira akabisi n’agahiye, ibyishimo n’agahinda na mugenzi we. Ni umuntu wese wemera kwakira ingorane ahura nazo, aho kwiheba akarangamira Yezu Kristu, Umucunguzi wacu. Kandi akamenya guhoza no gukomeza abe mu gihe bihebye, akabaremamo icyizere cyo kubaho, ni uko agasubiza icyanga ubuzima bw’abe, abaturanyi, inshuti n’abagenzi.

Bavandimwe nitwishimire muri Yezu watsinze urupfu, ni uko imibereho yacu n’ibikorwa byacu byiza bijye bihamiriza abo tubana, abo duhura ko Yezu yazutse. Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho aduhakirwe guhora turi abahamya ba Kristu muri bagenzi bacu. Mukomeze kugira Pasika Nziza

Padiri Anselme MUSAFIRI