Gusaba

Ku Cyumweru cya 17 gisanzwe cy´umwaka A, 26/07/2020

Naguha iki?

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka ryose.

Bavandimwe, uyu munsi ku Cyumweru cya 17 gisanzwe cy´umwaka A, turazirikana amasomo dusanga mu bitabo bikurikira: Isomo rya mbere, turarisanga mu gitabo cya mbere cy´abami( 1 Bami, 3,5.7-12); indirimbo ya Zaburi (Zab 118); Isomo rya kabiri Mutagatifu Pawulo yandikira abanyaroma (Rom 8,28-30); N´Ivanjili ntagatifu yanditswe na Mutagatifu Matayo (Mt 13,44-52).

1.Kumenya gusaba: Nkuko twabivuze hejuru mu ntangiriro, uyu munsi turizihiza icyumweru cya 17 gisanzwe cy´umwaka. Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cya mbere cy´abami turumva ubushishozi bw´umwami Salomini. Imana iti: “Saba! Urumva naguha iki?”. Mu buzima buzanzwe, tubaho tuzi neza ko iyo umuntu akubwiye ati: “Nsaba icyo ushaka”, tubanza kubunza imitima: mwake iki? Amafaranga n´ibindi bintu byinshi by´ubukungu ni byo bihita biza hafi. Noneho ibaze ari Imana ikubajije iti : “Nguhe iki?” Muri iri somo rya mbere rero turakuramo inyigisho ikomeye Kuri Salomoni. Mbere ya byose turabona ko uyu mwami Salomoni azi neza ko ubwami bwa mbere ari ukumenya Imana kandi akabona ko ibyo atunze byose ari ukubera yo. Dutanze nk´ingero zishoboka, nk´umwami, yashoboraga gusaba ubuzima burambye kandi akamara imyaka myinshi ku ngoma; yashoboraga gusaba kugira cyangwa gutunga nk´ibya Mirenge!Yashoboraga gusaba kwihimura no gutsinda abanzi be, n’ibindi. Ariko yahisemo gusaba ikintu kimwe: “Ubwenge”. Ni ukuvuga kugira umutima ushishoza kugira ngo amenye gusobanukirwa ikibi n´icyiza. Ibyo rero byashimishije Uhoraho maze amuha umutima w´ubwitonzi n´ubuhanga ku buryo butangaje. Kumenya gusaba rero ni ingenzi mu buzima. Ibi bikaba bijyanye no kumenya amategeko y´Uhoraho. Kuyakurikiza ni ugukurikiza ijambo ry´Imana. Urukundo ruruta byose. N´ubwo watunga ibihumbi by´amasikeli ya zahabu na feza (reb. Zab 118), udafite Imana ntacyo byaba bikumariye. Dushake ubuhanga buva ku Mana mbere ya byose kuko ni bwo butunzi budashira.

2.Byose bihira abakunda Imana. Ayo ni amagambo ya Pawulo Intumwa. Gukunda Imana bisaba kwisanisha na yo mu mikorere n´imibereho. Ibyo nk´abantu, tukaba twabishobozwa n´isura y´Umwana wayo kuko ari we muvukambere wacu. Gukora neza ibyo Imana ishaka ni umuhamagaro w´Imana. Bityo muri uwo muhamagaro tukanaharonkera ubutungane. Muri ubwo butungane ni ho Imana iduhera ikuzo nyaryo.

3.Ingoma y´ijuru: Bakristu bavandimwe, uyu munsi turasanga ko agaciro nyako ari uguharanira “Ingoma y´ijuru”. Mu migani yose dusanga mu Ivanjili y´uyu munsi iraganisha kuri ako gaciro gakomeye. Ikiremwa muntu cyaremewe kuzajya mu ijuru kuko ari ho muntu azishima iteka. Ibindi byose tunyuramo muri iyi si, ni iby´igihe gito; ariko Ingoma y´ijuru ihoraho. Umugani w´ubukungu buhishe mu murima; uw´umucuruzi w´amasaro meza, kimwe n´uw´urushundura byose biratahiriza umugozi umwe: Gushaka cyangwa gukorera ingoma y´ijuru ni bwo bukungu nyabwo. Ubwo ni bwo Salomoni yashakaga igihe asaba ubushishozi Uhoraho. Mu byo dukora byose duharanire Ingoma y´ijuru. Guhomba iby´isi ariko ukunguka ijuru ni agaciro katagira ingano.

Bakristu bavandimwe rero nimucyo twiragize Imana yo murengezi wa muntu. Tuyisabe ubushishozi bwo kugira ngo dukore icyiza maze dutsinde ikibi. Tureke ubugome tube intungane. Bityo twisanishe n´Imana Data Yo Muremyi wacu. Dusabe Imana ingoma y´ijuru. Umubyeyi Bikira Mariya adukomeze.

Abatagatifu twizihiza none, Yowakimu na Ana ababyeyi ba Bikira Mariya, badusabire.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho