Gusabira abapfuye, amizero y’izuka

Ku wa 2 Ugushyingo 2019: Gusabira abapfuye bose

AMASOMO: 1º.2 Mak 12, 43-45; . 1 Kor 15, 51-57; 3º. Yh 6, 51-58.

1.Abapfuye bose

Mbere y’uko ejo tuzahimbaza Umunsi Mukuru w’Abatagatifu Bose, reka tubanze tuzirikane abapfuye bose. Kiliziya ifite ububasha bwo kwemeza ko kanaka uyu n’uyu yapfuye ari intungane. Ishyira bamwe mu rwego rw’abatagatifu. Ibimenyetso by’ubutagatifu bishobora kwigaragaza mu buzima bw’umukirisitu. Cyakora biragorana kwemeza ko abapfuye bose bari mu ijuru. Imana yonyine ni yo izi aho buri wese aherereye. Twe ntidushobora kubimenya. Ni yo mpamvu icyo dushoboye twakorera abavandimwe batuvuyemo, nta kindi, ni isengesho ribasabira kubabarirwa ibyaha no kwinjira mu byishimo bizahoraho mu ijuru.

2.Gusabira abapfuye bifite ishingiro

Mu gitabo cya kabiri cy’Abamakabe twiyumviye ukuntu uwitwa Yuda Makabe yategetse gusabira abari baguye ku rugamba. Ibyo yabikoze kuko yemeraga ko abapfuye bazazuka. Yemeraga kandi ko abapfuye barwanira iyobokamana ry’ukuri, n’aho baba baragize icyaha bapfana, igitambo kibaturirwa kibagirira akamaro. Pawulo intumwa wacengeye amabanga ya Kirisitu na we yasobanuye neza iyobera ry’izuka. Kiliziya yumvise neza ko, mu gihe dutegereje izuka, ari ngombwa gusabira abayoboke bose bapfuye. Birazwi ko iyo umuntu apfuye aba ashobora kwinjira mu ijuru cyangwa muri Purugatori cyangwa se mu muriro w’iteka aho azatura mu icuraburindi ubuziraherezo akarira agahekenya amenyo nta garuriro. Abo dusabira, ni abakiri muri Purugatori. Iyi Purugatori si imibereho y’abagatoye. Ni ubuzima bwa roho zavuye mu mibiri zidatunganiye neza Nyagasani. Ibi ndizera ko tubyumva neza kuko nta muntu n’umwe muri twe wakwirata ko azarangiza urugendo rwa hano ku isi atunganye ijana ku ijana. Buri wese ariyizi kandi azi intege ze, ibishuko ahura na byo, ingusho ze n’ibindi byose bidatunganye nyamara agwamo kenshi. Ushobora gukunda Imana Data Ushoborabyose kandi ukihatira kwita kuri bagenzi bawe. Ibyo birahagije kugira ngo wumve ko iby’umuriro w’iteka wabirinzwe n’impuhwe za Nyagasani. Ariko rero kwizera kwinjira mu ijuru ugishiramo umwuka byo ntibishoboka kuko ntawe uzinjira ahatagatifu rwose hari agacafu kamurangwaho. Benshi tuzategereza muri Purugatori tubanze tubabazwe bihagije n’ibyo tutabashije kwicuza. Aho ni na ho tuzagira inyota ihamabaye yo kubona Yezu. Iyo nyota yo muri Purugatori mu by’ukuri ni ububabare roho ibamo igahangayika rwose kugeza yinjijwe mu ijuru.

3.Amasengesho

Amasengesho tuvugira abacu bapfuye abagirira akamaro kuko bumva bahumurijwe bakumva tari bonyine mu gutakambira Imana Data Ushoborabyose ngo bamubone bibanyure. Kubasabira mu misa ni intwaro ikomeye mu kubahumuriza. Rozari, za noveni, gusura imva n’andi masengesho cyangwa ibikorwa twagira tubasabira, byose bibagirira akamaro.

Dusabirane ingabire yo gukunda isengesho mu gihe tukiri ku isi. Ni ryo ridufasha gutsinda ibitwototera byose. Yezu yaduhishuriye ko guhambwa umubiri we ari wo muti tugomba kwihatira gushyikira. Nasingizwe iteka. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose bakomeze kudusabira kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho