Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 27 gisanzwe B. Tariki ya 08 Ukwakira 2015
Amasomo : Malakiya 3,13-20a ; Zab 1 ; Luka 11, 5-13
Bavandimwe, indangagaciro yo kwihangana igenda izimira mu mibereho y’abakristu b’iki gihe. Muzarebe iyo duhuye n’ikigeragezo gikomeye, usanga twirukankira ku Mana kugira ngo ikemure byihuse icyo kibazo. Iyo igisubizo gihutiyeho kitabonetse ako kanya, duhita dutangira kwibwira ko Imana ntacyo ishoboye ubwo tukayigomekaho : nta kongera gusenga, nta gusubira mu Misa,… twibwira ko tubona Imana itatwitayeho nyamara twareba ku ruhande tukahabona abadasenga, bo, bamerewe neza nk’uko isomo rya mbere ryabitubwiraga.
Ubwo rero dutangira gusa n’abayigomekaho, tukigusha mu byaha ku bushake : ugatandukana n’uwo mwashakanye ngo ni uko umurambiwe, abana bawe ntiwongere kubitaho ngo ni uko batakubaha, ukishakira izindi « mana zihuta mu gukemura ibibazo » ; ariko ibyo byose nta kindi bitugezaho uretse gutuma ibintu birushaho kuzamba. Icy’ingenzi umuhanuzi Malakiya yatubwiye ni ugukomera ku budahemuka, ku isengesho nta kurambirwa kuko hari ibyiza Imana izigamiye abagerageza kubaho mu butungane muri iki gihe.
Ivanjili ya none yanyibukije ukuntu rimwe umuntu yigeze kujya kugisha inama Padiri kubera ibibazo byinshi yahuraga nabyo. Nuko Padiri amubaza niba ajya asenga nuko undi arasubiza ati : « Yego Padi, ndasenga buri munsi ». Padiri ati « ese mujya mutura isengesho Umubyeyi Mariya ? » Nawe ati : « Oya, ariko njya mvuga Ndakuramutsa Mariya imwe buri munsi ». None se ni gute ushaka ko Imana igira icyo ikora ku bibazo byawe hamwe na Ndakuramutsa Mariya imwe ku munsi ? Undi muntu wihaye Imana abwira bagenzi be baganira, ati : « njye ndakaze!, Nsenga iminota itanu ku munsi ». Ku mutima nti ‘ariko itanu ntihagije ; tugomba kugira icyo turenzaho’! Mbere yo gutangira ubutumwa bwe, Yezu yamaze iminsi mirongo ine asengera mu butayu ; mu Ivanjili tumubona kenshi amara ijoro asenga- aganira na Se (Lk 6,12). Twese turashaka kwigana Yezu, ariko ntibyashoboka igihe tuvuga Ndakuramutsa mariya imwe yonyine n’iminota itanu yonyine ku munsi yo gusenga!
Bavandimwe, twese dushaka ibisubizo byihuse by’ibibazo byacu. Ariko akenshi, mbona ntawe ushaka kumara iminsi itanu mu mwiherero : atavuga, adakoresheje telefoni cyangwa atareba televiziyo! Kugira ngo Yezu « utinda gusubiza» atuvugishe cyangwa agire icyo akora. Bavandimwe, tugomba gutegereza impuhwe za Nyagasani twihanganye . Birashoboka ko mu mibare yacu Nyagasani “atinda” igihe asohoza amasezerano, ariko bitinde bitebuke, asubiza amasengesho yacu.
Isengesho ni ryiza kuko rituma abantu babaho banyuzwe n’ubuzima. Mutagatifu Yohani w’Umusaraba, niwe wavugaga ati : “byaba byiza bariya bantu birirwa bakora cyane ngo bahindure isi, bafashe kimwe cya kabiri cy’igihe cyabo bakagikoresha basenga”. Ntibyagirira akamaro gusa Kiliziya, ahubwo byanashimisha Imana. Hari undi wagiraga ati: “iyo tuvuga ko Imana itumva amasengesho yacu, ni ikimenyetso cy’uko twebwe tutazi gutega amatwi ibisubizo byayo’’.
Isengesho ntirijya ripfa ubusa: “nimusabe muzahabwa”. Mutagatifu Agustini niwe wagize ati: “N’ubwo ihora yiteguye guha abantu bose, Imana ntiyaha utayisabye, kugira ngo itavaho iha udashoboye kwakira”. Mu isengesho, ntabwo ari Imana yumva ibyo isabwa kuko n’ubundi iba isanzwe ibizi, ahubwo usenga niwe ushikama mu isengesho akagera aho yumva icyo Imana imubwira.
Dusabirane kugira ngo isengesho ryacu ryo gusaba ryuzuye ukwizera, rikomange ku mutima w’Imana, Yezu Kristu inshuti idahemuka tugendana buri munsi aduhe igisubizo cy’ibibazo byacu mu gihe gikwiye.
Nyagasani Yezu abane namwe.
Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA/ Paruwasi MUNYANA