Gusezerera imigenzereze ishaje na ba Nyamujyiyobijya

Ku wa kabiri w’icya 5 Gisanzwe B, 6 gashyantare 2018

Amasomo Matagatifu: 1 Bami 8,22-23.27-30; Mk 7,1-13

Bavandimwe, ntitukihambire ku migenzereze ishaje kandi ntitukabe ba Nyamujya iyo bigiye. Umukristu si uwibagirwa aho yavuye kandi si udatera imbere. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Abafarizayi n’Abigishamategeko badatera imbere (badahinduka).  Byose kandi bigomba kujyana n’uburyo, igihe n’ahantu. Iyo Ivanjili itwereka Abafarizayi n’Abishamategeko baturutse i Yeruzalemu bagateranira iruhande rwa Yezu ni ngombwa ko twumva agaciro ka Yeruzalemu n’iruhande rwa Yezu aho ari ho n’icyo hamaze. Ubusanzwe Yeruzalemu ni Umurwa Muhire, umurwa w’Iyobokamana, umurwa wubatsemo ingoro. Ni iyihe mpamvu rero Abayahudi n’Abigishamategeko bawuvamo bagakoranira iruhande rwa Yezu? Ni uko Yezu aruta byose kandi agasumba bose? N’iyo Abayahudi n’Abigishamategeko babikora bidaturutse ku bushake bwabo ukuri ni uko.  Hari intambwe bateye kandi batera ariko ikibakomereye ni uguhinduka byimbitse; kumva inkuru nziza y’ibanze ya Yezu Kristu: nimwisubireho mwemere Inkuru nziza (Mk 1,15). Ibi ni byo bigoye cyane Abafarizayi n’Abigishamategeko bakibaza Yezu ibyo gukaraba, gukurikiza umuco karande, kubahiriza amategeko n’Ituro riturwa Imana mu ngoro Nyamara natwe ntibitworoheye.

Bavandimwe, kugira isuku ku mubiri, ku myambaro, ku biribwa n’ibinyobwa ni ingirakamaro ndetse kugeza ubu na za Leta z’ibihugu zarabihagurukiye. Ihame ry’ubukritsu – roho nziza mu mubiri mwiza- ryaracuritswe. Ni nk’aho wagira ngo umubiri mwiza urimo roho mbi cyangwa roho mbi mu mubiri mwiza! Umuyahudi na we yahoraga yibanda ku by’inyuma akibagirwa imbere kandi ari ho h’ingezi. Ni ho h’ingenzi kuko umubiri urapfa ariko roho ntipfa. Nitwige gusukura iby’inyuma yego ariko tutirengagije n’umutima. Kandi rero tutitonze wa mugani wa Kinyarwanda watwuzurizwaho ngo isuku igira isoko n’Umwanda ukagira akazu. Isoko y’umwanda ni Shitani na ho isoko y’isuku ni Yezu KRISTU N’Amasakramentu ye adutagatifuza.

Ikindi kandi bavandimwe, umunyarwanda yaravuze ngo kamere ntikurwa na reka. Ni ngombwa ko twitagatifuza uko bikwiye. Atari ukureka gusa cyangwa kwiyumanganya konyine.  Ni ngombwa ko dutagatifuza kamere, uko umeze. Hari igihe umuntu yifuza ko abandi bahinduka ukwari cyangwa bagahinduka uko abishaka. Oya rwose! Tugomba guhinduka uko Yezu abishaka. Ni wo mutego wo kudahinduka ubwacu ahubwo tugahora tubihatira abandi cyangwa tubyifuza ku bandi. Abafarizayi n’Abishamategeko na bo bari bafite umuco karande, kamere, gakondo bakomeyeho badashaka ko uhinduka. Nitwinjire muri kamere zacu, twemerere Yezu Kristu ayihindure bitabaye ibyo twamera nka cya kirondwe cyaheze ku mwite (uruhu) na ho inka yarariwe kera.

Yezu yigeze kubwira Abayahudi ko bakorera abandi umutwaro bo ntibakozeho n’urutoki. Muri iki gihe abantu benshi bagambiriye gushyiraho amategeko, ari aya gisivile cyangwa aya gipolisi n’aya gisirikari, aharanira uburenganzira ubu n’ubu rimwe na rimwe butari bwo, ari agenga amasosiyeti n’amashyirahamwe mbese uruhuri rw’amategeko. None se ko n’ay’Imana icumi yaturemereye, bityo ikayavunjamo rimwe ryo kuyikunda no gukunda mugenzi wacu, noneho rikarushaho kuturemerera amaherezo azaba ayahe?   Yezu ntiyatinye kubwira Abafarizayi ko barenga ku itegeko ry’Imana, bakibanda ku muco w’abantu. Ndetse yungamo ati: “Murubahuka mugakuraho itegeko ry’Imana mwitwaza gukurikiza umuco karande wanyu”.

Yezu yanacyashye Abafarizayi bitwaza ko icyo bari gufashisha ababyeyi babo cyangwa umukene ari ituro ry’Imana. None se murumva ituro ry’ Imana hari icyarisumba koko? Nyamara Yezu si ko abibona ntabwo tugomba kwitwaza ituro ry’Imana n’iry’iterambere ngo twirengagize imbabare.

Bavandimwe, Yezu Kristu namurikire ubuzima bwacu yifashije ino Vanjili, kugira ngo yaba imigenzo yo kwisukura, waba umuco karande cyangwa kamere yacu bwite, byaba ibyo dukora tugira ngo tugaragarize abandi ko turi abayoboke b’Imana, yaba itegeko Imana yaduhaye n’ayo twungikanya dushyiraho mu buzima bwa muri munsi bituyobore twese mu nzira y’umukiro no mu gukuza Imana. Ni bwo natwe tuzajya dutura isengesho ryacu nka Salomoni wifuza ko Imana izajya imwumvira mu ngoro yayiteguriye kandi iyo ngoro kuri twe ni ubuzima, ni umubiri wacu bwite.

Paulo Miki na Bagenzi be bahowe Imana i Nagasaki badusabire; Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe!

Padiri Théoneste NZAYISENGA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho