KU WA 5 W’ICYA 19 GISANZWE A, 14/08/2020
Amasomo: Ezk 16, 1-15.60.63; Ind.: Iz 12, 2, 4bcde-5a, 5bc-6; Mt 19, 3-12
Ikiruta ni ukudashaka?
Dushatse ukuzirikana kwa none twakuganisha ku rukundo ruranga umugabo n’umugore. Imana ubwayo yakunze kurutangaho ikigereranyo. Mu bihe turimo, urwo rukundo rusa n’ururi mu mazi abira. Aho si yo mpamvu bamwe bahitamo kudashaka?
Isomo rya mbere twavanye mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli, riradufasha kumva ukuntu Imana yitaye kuri Isiraheli. Iryo hanga rigereranywa n’akana k’agakobwa katawe kakivuka. Kagaragarijwe urukundo n’Uhoraho. Ni we wakavanye mu maraso kigaraguragamo. Yakitayeho arakarera. Kamaze gupfundura amabere kageze mu gihe cyo kubengukwa, yagasezeranyije urukundo rushyitse. Nyuma kitamuyemo umugore ubereye uwamwihebeye. Nyamara ngo ntibyateye kabiri, uwo mugore ukunzwe yarahomoye asambana na benshi. Ibyo bisobanuye ko Isiraheli yirengagije Isezerano ry’Uhoraho ikigarurirwa n’ibigirwamana by’amahanga. Uhoraho ntiyacitse intege yakomeje guhamagara uwo yakunze amugirira imbabazi, urwo yamukunze rwongera kubungwabungwa.
Urwo rukundo rw’Uhoraho, ni urugero rudahinyuka no mu mibanire y’umugore n’umugabo bahujwe n’isezerano ryo kuzabana iteka badahemukirana. Mu Bayahudi ba kera, uwo mubano ntiwatunganaga akenshi igihe kirekire. Ndetse hariho uburyo bwo gusenda umugore ku mpamvu ibonetse yose. Yezu Kirisitu ashaka kuvugurura iyo myumvire. Nta mpamvu yo kugira ngo abantu birohe mu busambanyi. Yabisobanuye neza: umuntu wese uretse uwo bashakanye akajya ku wundi, yaba umugore yaba umugabo, aba asambanye. Cyakora iyo umugabo n’umugore batandukanye bari basanzwe babana bitemewe n’amategeko, byo nta kosa rindi. Kubana bitemewe n’amategeko, ni icyaha. Nta we ukwiye kwitwaza impamvu ibonetse yose yitwikiye umuco wateye bamwe bita gukocora, guterura, kwishyingira…
Yezu agamije kwigisha abantu bose urukundo Imana se yakunze Isiraheli, rwa rundi ruhoraho, rwihangana, rudahemuka kandi rubabarira. Ni urwo rutuma umugabo abana n’umugore basezeranye kugeza ku rupfu. Abigishwa ba Yezu bumva ko ikiruta ari ukudashaka. Nta gushidikanya ko babonaga ibyo kubana iteka mu budahemuka bishoborwa na mbarwa. Nyamara ukurikije inyigisho ya Yezu, nta muntu muzima wakwiye gutinya urwo rukundo rudahemuka. Erega nta we urwikanira. Ni imbaraga z’Imana zikomeza umuntu wese muzima. Cyakora buri wese ashobora guhitamo kwibera ikiremba kubera ingoma y’Imana. Bityo abaho adashate kandi akabishobozwa ku bw’ingabire ya Yezu Kirisitu. Uwavutse ari ikiremba we ntashaka kandi nta n’ikibazo kindi bimutera. Umuziro ni ukugirwa ikiremba n’ubugome bw’abantu. Mu bihugu byibwira ko byateye imbere haboneka n’abantu batari bake bashaka kwiberaho nta nshingano n’imwe y’urugo ibareba. Ibyo ntibikabe iwacu. Ni ububwa buterwa n’uburere butitaweho cyane mu mico imwe n’imwe igenda yaduka. Urukundo Imana yadushyizemo ikarutwereka, umugabo n’umugore bararusangira rukera imbuto nyinshi. Abihayimana bigomwa urw’abashakanye, na bo bakitangira Ingoma y’Imana kuko ni yo tuzishimamo iteka.
Yezu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Magisimiliyani Mariya Kolbe, Arnoldi na Evrardi, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Amina.
Padiri Cyprien Bizimana