Gushaka Yezu n’umutima uhagaze

 INYIGISHO YO KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 11 GISANZWE KU WA 20 KAMENA 2020

UMUTIMA UTAGIRA INENGE WA BIKIRAMARIYA

Amasomo: 2 Amat 24,17-25; Z 89,4-5,29-30,31-32ª.33ª,32b-34; Lk 2,41-51

‘‘Bikiramariya tumwigireho gushaka Yezu n’umutima uhagaze’’

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe.

Ku wa gatanu w’icyumweru gikurikira isakramentu ritagatifu Kiliziya iduha guhimbazanya ibyishimo byinshi umutima mutagatifu wa Yezu. Kuri uwo munsi twese intero yacu iba igira iti: ‘‘Yezu ugira umutima utuza kandi woroshya imitima yacu yigire nk’uwawe’’. Nyamara muri icyo cyifuzo cyacu nka bene muntu n’intege nke zacu, tunibuke ko hari uwabidufashamo kuruta abandi bose. Ni Bikiramariya Nyina wa Yezu akaba n’umubyeyi wacu urangwa n’ umutima utagira inenge mbese wigana uw’umwana we mu butungane.

Kuri uyu wa gatandatu, Kiliziya iduhaye kurangamira uwo mutima utagira inenge wa Bikiramariya ari na ko tuwigiraho byinshi birimo ubuzirabwandu, ugutuza, ukoroshya, ugushyingura byose, bikomoka ku gukunda Imana no kubaho mugushaka kwayo.

Ku munsi nk’uyu, si umwanya wo kwibaza impamvu y’iyo minsi y’inkurikirane kuko ubwayo irisobanura. Yisobanura mu bwuzuzanye bukomeye dore ko nta watandukanya Yezu n’Umubyeyi we. Urukundo ruganje mu mitima yabo bombi ari na rwo rwabaye inkomoko y’ugucungurwa kwacu, turuzirikana mu minsi ibiri ari na ko tugaruka ku butungane n’ubutagatifu bw’abo bombi. Yezu intungane na Soko y’ubutungane yaradukunze araducungura, umubyeyi we Bikiramariya, utarasamanywe icyaha, watoje Yezu imico myiza ya gipfura na kimuntu, na we ni uwagize uruhare ndasimburwa mu gucungurwa kwacu igihe yemereye Imana kwakira umucunguzi.

Umutima utagira inenge wa Bikiramariya ujyanye cyane no kubana n’Imana no kubaho ari yo abereyeho. Uwo Malayika Gabriyeli yaramukije agira ati: ‘‘Ndakuramutsa mutoni w’Imana, Nyagasani ari kumwe’’ (Lk 1,28) ntiyashoboraga kuba kure y’Imana cyangwa kuba aho itari. Mu kujya i Yeruzalemu guhimbaza Pasika buri mwaka nk’uko n’abandi bayahudi babigenzaga uko umwaka utashye, byari uburyo bwo gukomeza gushimangira uko guhorana n’Imana. Bikiramariya yarahiriwe kuko usibye no kujya i Yeruzalemu mu ngoro, we ubwe yari yarabaye ingoro y’Imana kuko Imana yigize umuntu mu nda ye. N’igihe Yezu avutse yakomeje kugumana na we. Bikiramariya ni uhorana n’Imana mu buryo budasubirwaho nk’uko Malayika yabihamije.  Ni muri ubwo buryo Bikiramariya na Yozefu bashakanye umutima uhagaze n’igishyika umwana Yezu wari n’Imana yabo bigatuma basubira i Yeruzalemu bahangayitse cyane kugeza bamubonye, bagasubirana na we i Nazareti ngo bakomeze kubana na we.

Mu guhimbaza uyu munsi, tuzirikanaho ko Bikiramariya ari umubyeyi utagira inenge kandi mwiza wese, twibuke ko ari ishema ry’umuryango wacu maze tumusabe guhora adusabira kudacika intege mu ntamabara turwana n’icyaha. Adusabire kukigendera kure no kukizinukwa. Adusabire kugira inyota yo kubana n’Imana iminsi yose y’ ubuzima bwacu bizira gutandukana na yo, kandi aho iganje ubutungane burahatura kuko ari isoko yabwo.

Nka Bikiramariya birakwiye kumva nta mahoro dufite igihe hari icyashyize imanga mu mubano wacu na Yezu. Igihe Bikiramariya agiye gushaka umwana Yezu i Yeruzalemu, yumvaga icyo abereyeho cyahungabanye. Igihe abonye Yezu umutima we waratuje, usubira  mu gitereko kuko yari yongeye gusubira muri bya byishimo n’ubuzima bitageruka tugira turi kumwe n’Imana, bidashobora kurangwa mu mibereho ya muntu washyize Imana ku ruhande.

Umutima utagira inenge wa Bikiramariya nituwurangamire ari na ko tuwutura isi yose dore ko tugeze aharenga. Ubwandavure bw’amoko yose, ubuhemu, ubugome, uburiganya, inzangano… mbese muri macye icyaha iyo kiva kikagera kibundikiye isi. Ibi byose bigira icyicaro mu mutima wa muntu. Isi ihangayikishijwe n’ibindi kandi na byo by’ingirakamaro ariko abakristu duhangayikishwe n’ubutungane.

Ubu covid 19 iri kutuvugisha amagambure, ndetse hari n’aho tugera tukabura amifato. Ingaruka zayo cyane cyane mu bukungu bw’ibihugu ntabwo zizatworohera, ariko si umwanya wo gukuka umutima, Ushoborabyose azadutabara. Muri ibyo byose ntihakagire ikitwibagiza kwita ku mitima yacu. Isengesho nirikomeze ryumvwe nk’ikintu cya ngombwa ku bayoboke ba Kristu, mbese ryumvikane nk’ikibura tukaba dusa n’abapfuye bahagaze. Isengesho ryacu ntirikabe iryo gusaba umugati utunga umubiri gusa ahubwo ribe n’irisaba umugati wa roho, wahembura roho igasa neza imbere y’Imana, igatama impumuro nziza, mbese nk’iy’umutima utagira inenge wa Bikiramariya. Isakramentu rya penetensiya niritugarurire ubuzima, ridusanasane. Ese ubundi ni nde wadukuye kuri Penetensiya, izo mbabazi Imana itugabira ku buntu? Ukaristiya nikomeze itubere isoko y’ubutungane, kandi n’ubwo muri iyi minsi tutayihabwa nka mbere, umutima uyifuza nuyibonemo isoko y’ ubutungane. Bavandimwe Yezu Kristu arashaka ko tugira umutima nk’uwe, umubyeyi we Bikiramariya nakomeze atubere urugero muri ubwo bwiza bw’umutima wizihiye Imana, uzira inenge.

Mutagatifu Marigarita Mariya Alakoke ari na we wamamaje cyane umutima utagira inenge wa Yezu, na we ubwe yerekanye aho ubutungane bwa Yezu n’ubwa Bikiramariya buhurira mu isengesho riraswa ritagira uko risa. Ni we ubwe ugira, ati: ‘‘Mutima mutagatuf wa Yezu utuye mu mutima wa Bikiramariya, ndagusingiza, ndagukunda kandi ndagusaba ngo uture kandi uganze mu mitima y’abantu bose”.

Mutima utagira inenge wa Bikiramariya turashaka kukwigiraho kubaho mu butungane no mu kuri.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho