GUSIBA KURYA BIMARIRA IKI UBIKOZE?
Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya XXII/A, 04/09/2020
Amasomo: 1 Korinti 4, 1-5; Zab 37 (36), 3-4, 5-6, 27-28, 39-40ac; Luka 5, 33-39
Yezu naganze iteka.
Ubusanzwe umuco mwiza wo kwiyiriza cyangwa se gusiba kurya, ni umugenzo mbonezabupfura, umuntu akora agamije kurushaho kwegerana n’Imana, ayisenga, ayisingiza, ayishimira ariko by’umwihariko agamije kuyitakambira ngo yumve ugutamba kwe, kuko afite ikimuraje ishinga, ikintu yumva akeneye cyangwa asabira abandi by’umwihariko.
Ibyo akabikora yiyemeza kugira ibyo yigomwa ngo bitamurangaza bikamubera ikigusha, ni uko intego ye ntayirase uko yabyifuzaga. Gusiba na none ni ukugira umwanya wo kugira icyo wigomwa, wifatanya n’abandi bari mu ngorane z’ubuzima: urupfu, uburwayi, inzara, abagize ibyago, intambara n’ibindi bibuza abandi amahoro. Umuntu akiyemeza gusiba yifatanya na bo bagoberejwe, kandi ariko asaba Imana ngo yiheshe ikuzo maze haboneke igisubizo ku ngorane ziba zagwiriye abavandimwe.
Ni umuco mwiza wo gukora kenshi, kuko ufasha uwugize uwe, kumukamuramo ubwikunde maze ukamuha kuzirikana abarushye n’abaremerewe, ukabasabira nawe utikuyemo ngo ibintu bigaruke mu buryo. Aha sinabura kugira akandi nibutsa. Burya iyo wasibye kurya, iryo funguro ngo urigenere urikeneye, ahubwo ukirirwa witekeye ibikugwa ku nzoka, ngo uhugutse ibigerageze ntawe uguhagaze hejuru, birutwa no kubyihorera kuko ibyo mbyita kwizigamira kuruta uko wavuga ko wasibye.
Abayisiraheli na bo bari bafite impamvu ibatera gusiba: Bari bategereje ukuza k’Umucunguzi (Mesiya=Umwana w’Imana nzima). Bigomwaga kurya kubera guhangayikira amaza y’Umukiza, ibyo bikababera impamvu yo kureka kurya, bagatakamba ngo Imana ice inkoni izamba maze yuzuze isezerano yagiranye n’abakurambere babo, dore ko babonaga ritinze gusohora.
Yezu rero mu gushaka kubahumuriza no kubamenyesha ko uwo bari bategereje yabagezemo, igihe bamubajije impamvu abigishwa be badasiba kurya no kunywa, yabashubije neza muri aya magambo n’ubwo batashoboye guhita bumva icyo gisubizo. Yarateruye ati: “Mushobora mute kwiriza ubusa abakwe, kandi umukwe akiri kumwe na bo? Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi, bazasiba kurya”.
Iki gisubizo Yezu yabahaye, kirerekana ko Isezerano ryujujwe, uwo bari bategereje yarasesekaye, ari we Yezu, umwana w’Imana nzima. Kikaba rero ari igihe cy’ibyishimo n’umunezero atari igihe cy’akababaro no gushavura. Ibi natwe bitubere isomo ryo guhora twibuka ko, Yezu ari kumwe natwe, n’ubwo yaje mu nsi kutubuhora ingoyi y’icyaha n’urupfu, igihe cye kitarangiranye no gusubira mu ijuru nyuma yo kuzuka, ahubwo ni impamvu yo guhora twibuka ko ari kumwe natwe.
Birakwiye rero ko mu mibereho yacu dukwiye guhora twishimiye ko Uwaducunguye ahorana natwe, ni uko tugashavuzwa n’uko twagiye kure ye, ari cyo cya gihe tuba twanangiye umutima tukanga kumva ijwi rye ridukebura ngo tuve mu kibi duharanire icyiza.
Isomo rindi dukwiye gukura mu nyigisho ya Yezu kuri uyu munsi, ni aho yagize ati: “Ariko hari igihe umukwe azabavanwamo, ubwo rero muri iyo minsi bazasiba kurya”. Aya magambo ya Yezu, aratwibutsa ko mu mibereho ya muntu habamo ibihe bitandukanye: gukora no kuruhuka, kwishima no kubabara, guseka no kurira, kurya no gusiba kurya n’ibindi.
Kandi ni byo koko, buri kintu kigira umwanya wacyo. Ntiwatumirwa mu bukwe ngo nugerayo utere indirimbo z’akababaro cyangwa se ngo nibagutumira ku meza ngo musangire, maze wahagera ukagira uti: “Uko mundeba uku nasibye nta n’amazi ya riba mfata”. Ni ngombwa ko umukirisitu yitwara bihuje n’igihe arimo cyangwa se asanzemo abe. Ni yo mpamvu umubyeyi wacu Kiliziya mu gihe cy’igisibo idusaba kwigomwa no kwibabaza dukomeza abandi mu kwemera, tubafasha, twigomwa igihe dufite ngo na bo babone ko Imana ari urukundo, bityo ntibaheranwe n’ibihe bikomeye barimo. Maze mu gihe cya Pasika, tukarangwa n’ibyishimo duhimbajwe n’urupfu n’izuka bya Kristu dukesha umukiro.
Bavandimwe nk’uko tubyumvise mu isomo rya mbere, gusiba, kwigomwa ibyo kurya no kunywa, hari aho bigomba kutugeza igihe tubikoze, nta handi ni uko abo tubana, dukorana, duhura bagomba kutubonamo abaja n’abagaragu ba Kristu, kandi bikaturemamo umutima w’abagabuzi b’ibyiza by’Imana, ari byo kubaho mu budahemuka. Niba dusenga tukanasiba ariko tugakomeza kuba uko twisangiwe: mu matiku, mu bwibone n’ubwishongore, mu bwirasi n’ubushyanutsi, mu buhemu, mu kinyoma n’ubucabiranya by’iyi si, gusiba ntacyo byaba byunguye ndetse kwaba ari ukwibabariza umubiri ku busa.
Umukirisitu wiyemeje gusiba dore ko bijyana no gusenga, yihatira kuba indahemuka mu mvugo no mu ngiro, mu ntege nke ze agaharanira kurangwa n’ukuri, urukundo, ineza, ubuntu n’ubumuntu, mbese yigana Yezu we rugero nyarwo, waranzwe no kugira neza aho anyuze hose kandi akaberaho abandi aho kwiberaho we ubwe.
Nka Pawulo Mutagatifu nitwihatire kubaho twirinda kuba abacamanza b’abavandimwe bacu. Ahubwo turekere ubutabera Nyagasani. Igihe azigaragariza, ni we uzashyira ahabona ibihishwe mu mwijima, akanatangaza ibyo umutima ubundikiye. Ubwo ni bwo Imana izaha buri wese ishimwe rimukwiye.
Bavandimwe rero, kwigomwa ibyo kurya no kunywa bikwiye kubera akanya keza ko kwitekerezaho, umuntu akarandura ibibi umutima we ubundikiye, maze agatakambira n’abo basangiye gupfa no gikira maze urukundo, ineza, ukuri n’ubudahemuka bikatubera indango y’ubuzima bwacu muri Yezu Kirisitu, umwami wacu. Amina.
Padiri Anselimi Musafiri