Twaba twaremeye gusiza utununga n’udusozi tw’ibyaha ku buryo umucunguzi yabona aho atura mu mitima yacu ?

Inyigisho yo ku wa gatatu w’Icya 4 cyaAdventi, ku wa 23 Ukuboza 2015

Amasomo: Malakiya 3, 1-4.23-24; Ivanjili: Lk 1, 57-66

Ngaha ngiye kukoherereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira.

« Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira » ni ubuhanuzi dusanga mu gitabo cy’Umuhanuzi Malakiya 3,1. Ubwo buhanuzi bwuzurijwe kuri Yohani Batisita. No mu buto bwe, rubanda bamubonyemo umwana udasanzwe. « Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa nyagasani buri kumwe na we ? »

Ivuka rya Yohani Batisita ubwaryo ni integuza y’ivuka rya Jambo w’Imana. N’ubwo Yohani Batisita yabaye integuza ndetse na rubanda bakamutangarira, agaciro k’ubutumwa bwe agakesha uwamutumye. Niyo mpamvu asubiza abaherezabitambo n’Abalevi bari batumwe n’Abayahudi kugira ngo bamenye uwo ari we ati « Ndi ijwi ry’uvugira mu butayu… » (Yh 1, 23). Aha hagaragaza ko hari uwo avugira kuko yiyita ijwi. Ijwi ryonyine ritagira ijambo ryaba ari urusaku. Niyo mpamvu « Jambo » ari inyuma y’ubutumwa bw’ « Ijwi » kugira ngo abuhe agaciro. Bityo Yohani Batisita twanamwita IJWI RYA JAMBO kuko ari Jambo uha ijwi rye kugira ijambo ry’ububasha bukora ku mutima bugatuma abamwumvise bamubaza bati « dukore iki ? » ndetse na Herode ubwe ngo yatinyaga Yohani nyamara ngo agakunda kumwumva ! (Mk 6, 20)

Ese twe twiteguye kwakira dute Jambo w’Imana Yohani yasabye ko abantu bamutegurira inzira ? Twaba twaremeye gusiza utununga n’udusozi tw’ibyaha ku buryo umucunguzi yabona aho atura mu mitima yacu ? Ese twemeye kuzuza ahari harahindutse imanga mu mitima yacu kubera ko habuze urukundo, amahoro, ukwemera, ukwizera ?

Ntitugashidikanye kuko Yohani yabaye integuza y’ivuka rya Yezu Kristu kandi asaba n’abamwumvaga kwisubiraho. Twemera kwisubiraho twakire Jambo azavukire mu mitima yacu kuko ahagaze ku muryango akomanga (Hish 3,20).

Imibereho ya yohani Batisita ubwayo itwigishe guca bugufi duharanira ko Jambo agaragara. Malayika ubwe yatanze izina umwana wa Elizabeti na Zakariya yagombaga kwitwa. Ni izina ritari rizwi mu muryango wabo, ariko ni izina rijyanye n’ubutumwa Imana yashakaga ko Yohani akora agaragaza imbabazi z’Imana ku bemeye kwisubiraho. Natwe ku munsi wa Batisimu yacu twahawe izina rishyashya. Ese twemera gukorwaho ubutumwa budusaba guhinduka natwe tunibuka ko nk’ababatijwe twasezeranye kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza ? Ngaho rero ntitukanangire imitima yacu ahubwo tujye duhora twakira neza abo Nyagasani adutumaho badusaba gutunganya imitima yacu twanga icyaha kandi nk’abakiriye Kristu Rumuri natwe tujye duhora tumurikira abakiri mu mwijima ngo nabo bemere, ururimi rwabo rugobodoke bavuge imvugo nzima yunga, imvugo y’amahoro, imvugo y’urukundo, imvugo ihumuriza, imvugo y’ubutabera maze ababumva basingize Imana ko ububasha bwayo bukomeza guhindura benshi bigeze n’aho « ikirura kibana n’umwana w’intama » ntihabe hakiri abakigira nabi ku musozi wa Nyagasani ( (Iz 11, 6-8).

Padiri Bernard KANAYOGE

Paruwasi Muhororo, Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho